• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, October 23, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

M23 yafashe uduce twingenzi two muri Mwenga.

minebwenews by minebwenews
March 4, 2025
in Regional Politics
0
118
SHARES
3k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

M23 yafashe uduce twingenzi two muri Mwenga.

You might also like

U Rwanda na RDC byongeye guhurira i Washington DC

Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n’abarwanye intambara yo kubuhora u Rwanda

U Burundi bwasabye kimwe mu bihugu by’ibihangange ku isi kubuhuriza mu biganiro n’u Rwanda

Umutwe wa m23 urwanya ubutegetsi bw’i Kinshasa winjiye muri teritware ya Mwenga unafata uduce tumwe twingenzi twaho, nyuma y’aho ifashe iya Walungu muri Kivu y’Amajyepfo.

Uyu munsi ni bwo ingabo za m23 zafashe agace ka Kitutu na Kurungutu na Kalama zafashe aha’rejo hashyize tariki ya 03/03/2025. Utwo duce twose duherereye muri teritware ya Mwenga.

Aka gace ka Kitutu kari muri turiya duce twafashwe n’uyu mutwe wa m23 kazwiho kuba kibitseho ubutunzi kamere, ndetse kakabamo n’isoko nini, aho inagurishyirizwamo n’inka n’ibindi bicuruzwa byingenzi bitandukanye.

Aba barwanyi ba m23 binjiye muri Mwenga, i teritware ifite imisozi igera i Mulenge inatuwemo n’Abanyamulenge, nyuma y’aho bafashe ibice bikomeye byo muri teritware ya Walungu na centre yayo.

Ni mu gihe ku munsi w’ejo hashyize bafashe cheferi ya Ngweshi n’utundi duce tuyikikije nka Tubimbi na Mudubwe two muri teritware ya Walungu.

M23 ifashe Kitutu iherereye mu ntera itari ndende cyane na centre ya Mekenke, ahatuwe n’Abanyamulenge benshi, mu gihe ku munsi w’ejo hashyize aba Banyamulenge biriwe mu mirwano, aho bari bagabweho ibitero bikomeye n’ingabo z’u Burundi, FARDC, FDLR na Wazalendo.

Ni ibitero amakuru ahamya ko bitari byoroshye, usibye ko Twirwaneho yabakubise inshuro izi ngabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo, zihungira muri Rwitsankuku.

Usibye ko izi ngabo z’u Burundi zasize zitwitse amazu y’Abanyamulenge menshi yo muri ibi bice byo muri Mikenke.

Tubibutsa ko Mikenke nayo iherereye muri teritware ya Mwenga iyo m23 yamaze gukandagizamo ibirenge, ndetse ikaba yigaruriye n’ibice bimwe byayo.

Tags: FardcKitutuM23Mwenga
Share47Tweet30Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

U Rwanda na RDC byongeye guhurira i Washington DC

by Bahanda Bruce
October 23, 2025
0
U Rwanda na RDC byongeye guhurira i Washington DC

U Rwanda na RDC byongeye guhurira i Washington DC U Rwanda na Repubulika ya demokarasi ya Congo, byongeye guhurira i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe z'Amerika, mu...

Read moreDetails

Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n’abarwanye intambara yo kubuhora u Rwanda

by Bahanda Bruce
October 21, 2025
0
Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n’abarwanye intambara yo kubuhora u Rwanda

Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n'abarwanye intambara yo kubohora u Rwanda Ababarirwa mu mirongo barimo abahungu n'abagabo, bavuye mu gice kizwi nk'i Rukombe binjira igisirikare cy'umutwe wa FDL...

Read moreDetails

U Burundi bwasabye kimwe mu bihugu by’ibihangange ku isi kubuhuriza mu biganiro n’u Rwanda

by Bahanda Bruce
October 20, 2025
0
Perezida w’u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

U Burundi bwasabye kimwe mu bihugu by'ibihangange ku isi kubuhuriza mu biganiro n'u Rwanda Perezida w'u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yasabye u Bufaransa ngo bumuhurize mu biganiro n'u Rwanda,...

Read moreDetails

Icyo amakuru avuga ku biganiro perezida w’u Burundi yagiranye na AFC/M23

by Bahanda Bruce
October 18, 2025
0
Perezida w’u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Perezida w'u Burundi yagiranye ibiganiro na AFC/M23 Perezida w'u Burundi Evariste Ndayishimiye yagiranye ibiganiro by'ibanga n'intumwa z'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi...

Read moreDetails

Abarundi bakoze igikorwa kigayitse nyuma yibyatangajwe na Sedate

by Bahanda Bruce
October 18, 2025
0
Abarundi bakoze igikorwa kigayitse nyuma yibyatangajwe na Sedate

Abarundi bakoze igikorwa kigayitse nyuma yibyatangajwe na Sedate Abarundi mu mujyi wa Bujumbura bawutwikiyemo imodoka ifite pulake y'u Rwanda nyuma y'amagambo yatangajwe n'umushoramari w'Umunyarwanda Sadate Munyakazi. Iyi modoka...

Read moreDetails
Next Post
M23 yageneye amahanga ubutumwa bukaze kwiyicwa ririmo gukorerwa Abanyamulenge.

M23 yageneye amahanga ubutumwa bukaze kwiyicwa ririmo gukorerwa Abanyamulenge.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?