M23 yageze iwabo w’Abanyamulenge ahazwi nk’i Mulenge, ibyari byifuzo bikomeye.
Umutwe wa m23 urwanya ubutegetsi bw’i Kinshasa, abarwanyi bawo bamaze gukandagiza ibirenge byabo iwabo w’Abanyamulenge ahazwi nk’i Mulenge muri Kivu y’Amajyepfo, nk’uko amakuru ava yo abivuga.
Akarere k’i Mulenge kagizwe na Rurambo, i Ndondo ya Bijombo, i Cyohagati, Mibunda, Bibogobogo na Minembwe. Utu turere tubarizwa muri za teritware ya Mwenga, Fizi na Uvira.
Gusa, hari utundi duce tutagituwe n’aba Banyamulenge kuko aba barwanya bashigikiwe na Leta y’i Kinshasa bagiye batubirukanamo, kuri ubu tukaba dutuwe n’Abapfulero, Ababembe n’andi moko; utwo duce hari aka Mirimba, Matanganika na Ngandji.
Amakuru Minembwe Capital News yamaze kwakira, ayo dukesha abaturiye imisozi ya Rurambo, ahamya ko m23 yageze iwabo.
Uyu waduhaye iyi nkuru yavuze ko iri ahitwa i Gashama, kandi ko yamaze guhura na Twirwaneho yari isanzwe muri ibyo bice.
Yagize ati: “Turi i Gashama. Ubu turi kumwe na m23. Twese turi hamwe.”
Abarwanyi bo mu mutwe wa m23 bageze i Gashama muri Rurambo, nyuma yuko birukanye ingabo z’u Burundi n’iza Congo, n’imitwe irimo FDLR na Wazalendo i Kaziba muri teritware ya Walungu.
Na nyuma y’aho m23 yakomeje gukurikira ririya huriro ry’ingabo za Congo, baryirukana mu misozi iri hagati ya Rurambo n’i Kaziba, maze iri huriro rihungira mu misozi yunamiye i Lemera muri Uvira.
Uyu mutwe wa m23 gukandagiza ibirenge byabo iwabo w’Abanyamulenge, byari inzozi ku Banyamulenge kuko bari batesetse igihe kirekire, ariko ubu bisa nk’aho babonye umucyunguzi bari bategereje igihe kirekire.
Ntimugura Felix uri mu Rurambo yabwiye Minembwe Capital News ati: “Ibi bisa nk’aho twageze ku mahoro arambye. Erega m23 ni igisubizo kuri twe.”
M23 igeze mu Rurambo mu gihe Twirwaneho iheruka kwigarurira igice cya Minembwe, giherereye mu birometero nka 200 uvuye aha mu Rurambo.
Si Minembwe gusa Twirwaneho yafashe, kuko yanafashe Kamombo na Mikenke. Ubu uyu mutwe wa Twirwaneho uranagenzura ikibuga cy’indege cya Minembwe giherereye ku Kiziba.
Nyamara nubwo ari ibyishimo bidasanzwe ku Banyamulenge bagezwemo na m23, ariko kandi ibagezemo mu gihe ubutunzi bwabo bw’inka bwanyazwe na Wazalendo(Mai Mai), ibifashijwemo n’ingabo za Leta y’i Kinshasa.
Mu mibare yagiye ishyigwa hanze n’imiryango itandukanye y’Abanyamulenge irimo n’uwa Mahoro Peace Association, mu myaka ishyize, yagaragazaga ko Inka zabo Banyamulenge zanyazwe hagati mu mwaka wa 2017 kugeza uwa 2020, zibarirwa mu bihumbi amagana ane.
Ikindi nuko aba Banyamulenge bagiye basenyerwa imihana yabo, ndetse kandi bakicwa bazira ubwoko bwabo.
Hagataho, kuri ubu basa nabatangiye gukandagiza ibirenge byabo mu bisubizo by’amahoro.