M23 yigambye kuvugutira umuti ihuriro ry’Ingabo za RDC.
Bikubiye mu butumwa umuvugizi w’u mutwe wa M23 mu bya gisirikare yashize hanze ku mugoroba w’ejo hashize, aho yagaragaje ko ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Kinshasa zabagabyeho ibitero simusiga muri Lubero, ariko bararikubitagura byemewe, ndetse basenya n’ibigo byaryo byagisirikare bibiri biri muri ibyo bice.
Ahar’ejo tariki ya 24/12/2024, FARDC n’abambari bayo barimo FDLR, Wazalendo, ingabo z’u Burundi n’ingabo za SADC yagabye igitero kigamije kw’isubiza umujyi wa Mambasa uheruka gufatwa na M23 ariko. biyibera ubusa
Mu butumwa bwa Lt Col Willy Ngoma, yatanze arimo kwishongora ko bakubise inshuro uruhande ru rwanirira Leta yagize ati: “Muri Mombasa, igitero twagabweho kigamije kutwambura uyu mujyi, abakigabye, twabahaye isomo, nta santimetero imwe ishobora kuducika; haje FARDC izwiho kujegajega, haza na babanywi b’urumugi bo muri Afrika y’Epfo, haza kandi FDLR yavumwe, ndetse n’abarya bahezanguni ba FDNB, ariko bose twabakubise inshuro.”
Ahandi uyu mutwe wavugitiye umuti ihuriro ry’Ingabo za RDC ni muri Kahutwa na Mbangi, utwo duce tubiri twarimo ibigo bikomeye by’ingabo za FARDC, maze M23 irabisenya ndetse kandi yigarurira n’inkengero zaho.
Nyamara kandi kuri uwo wa kabiri indi mirwano ikomeye yabereye i Kibumba muri teritware ya Nyiragongo. Uguhangana kwabaye hagati y’uruhande rwa M23 n’urw’ingabo za FARDC muri aka gace kegereye umujyi wa Goma kwari gukaze, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.
Kimweho muri iyi teritware ya Nyiragongo iherereye mu marembo y’umujyi wa Goma, amezi yaracyanyemo nta mirwano yongeye kuyivugwamo, ariko uduce twayo twatangiye kuyiberamo harimo na hitwa Muheto n’ahandi. Usibye imirwano hari n’uduce bivugwa ko abarwanyi ba M23 batangiye kugaragaramo, aho n’ejobundi byavuzwe ko binjiye muri Kibati, ndetse no muri Kirimanyoka no mutundi duce turi mu mwinjiro wa Goma nk’ahitwa Nyundo.
Ibyo bibaye mu gihe kuva mu mpera z’iki cyumweru kibanziriza iki cya Noel, umutwe wa M23 warwaye amakundura, kandi ugenda ufata uduce two muri teritware ya Lubero ku muvuduko uri hejuru cyane.
Kugeza ubu ku mirongo y’imbere y’urugamba impande zihanganye zirashamiranye, kandi mu bice byose.