Mbayahaga Yikomye Umutwe urwana muri Kivu y’Amajyepfo, Avuga ko Ingabo z’u Burundi Zawutsinze
Umuvugabutumwa, umunyarwenya akaba n’umunyapolitiki w’inshuti magara ya Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, Mbayahaga Isidore, yongeye kuvugisha benshi nyuma yo kunenga bikomeye umutwe wa AFC/M23, awushinja gutsindwa n’ingabo z’u Burundi mu ntambara ikomeje kubera mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC).
Mu kiganiro aherutse guha umuyoboro wa YouTube wa African TV, Mbayahaga yavuze ko AFC/M23 “yananiwe burundu” kubera ubudahangarwa bw’ingabo z’u Burundi zifatanya na FARDC mu mirwano ikomeje gukara muri teritwari ya Mwenga, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Amakuru y’iperereza ry’akarere ndetse n’inyandiko zitandukanye zemeza ko u Burundi bufite muri Kivu y’Amajyepfo bataillon zigera kuri 14, ziri gufasha FARDC mu rugamba ruremereye ruri kubera ahantu hatandukanye harimo Kasika, Kirungutwe, Kashaka, Mahanga n’utundi duce tw’iyo ntara.
Muri icyo kiganiro, Mbayahaga yavuze ko AFC/M23 n’abarwanyi ba Twirwaneho bafatanyije mu rwego rwo kugerageza kwigarurira Uvira, ariko ko “kuri ubu bari mu miborogo, batakamba.”
Yagize ati: “Muribuka za ntare bavugaga ko zigiye gufata Uvira, no kwirukana ingabo z’u Burundi baziha iminsi ibiri ngo zive mu nzira. Hashize umwaka! Ubu se babivuga bate? Ubu bari mu miborogo.”
Yakomeje avuga ko AFC/M23 “irimo gusamburwa n’ingabo z’u Burundi,” kandi ko “abari bacyemeye kurwana bari gutoroka bakishyikiriza Abarundi.”
Ati: “Intambara y’amasasu yo yararangiye. Iyo mwumva bavuga ngo AFC/M23 irarwana, ni ku maradiyo gusa. Ku rugamba ho baratsinzwe.”
Nubwo Mbayahaga avuga ko M23 yatsinzwe, amakuru yizewe agaragaza ko intambara ikomeje gufata indi ntera, ndetse ko hari ibice byinshi AFC/M23 yigaruriye, harimo n’aho ingabo z’u Burundi zari zifite ibirindiro.
Ibyo bice birimo Kirungutwe, Kasika, Mahanga, Kashaka n’utundi duce twa Mwenga.
Aha hose hari amakuru yemeza ko ingabo z’u Burundi zahahuriye n’uruva gusenya, bamwe mu basirikare babo barapfa, abandi barakomereka, nubwo ubutegetsi bw’u Burundi budashyira imibare ahabona.
Mu gihe Mbayahaga yemeza ko AFC/M23 izaba yaratsinzwe burundu “mu gihe cy’ukwezi kumwe gusa,” abasesenguzi mpuzamahanga bavuga ko urugamba rwa Mwenga rugikomeye kandi rushobora kudakemuka vuba.
Icyakora, amagambo y’uyu muvugabutumwa yerekana uko umwuka hagati y’u Burundi na AFC/M23 wifashe nabi, ibintu bishobora gutuma imirwano ikomeza gukara muri Kivu y’Amajyepfo.






