Menya iby’amasezerano y’amabuye y’agaciro Amerika yagiranye na RDC n’u Rwanda n’nyungu iyafitemo.
Perezida wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump ntiyasinyishije u Rwanda na Congo amasezerano y’amahoro gusa, kuko kandi ibi bihugu byombi yabisinyijishije amasezerano akomeye yerekeye iby’amabuye y’agaciro mu rwego rwo kugira ngo impande zirebwa naya masezerano zirushyeho gutera imbere.
Aya masezerano yasinywe mu cyumweru gishize, aho bivugwa ko agamije gushyiraho iherezo ry’intambara imaze imyaka myishi mu Burasirazuba bwa Congo
Bivugwa ko aya masezerano ashobora kuba intambwe ikomeye mu kugarura umutekano n’iterambere muri RDC no mu karere kose muri rusange.
Trump asobanura ibi yagize ati: “Amerika izabona uburenganzira bwinshi kuri aya mabuye y’agaciro.”
Ni amasezerano amakuru avuga ko afitiye Amerika akamaro kanini, mu bundi buryo ni intsinzi ikomeye kuri Trump ni mu gihe hari hasazwe hariho uguhangana gukomeye hagati y’igihugu cye n’u Bushinwa ku mabuye y’agaciro. Perezida Trump yari amaze igihe asaba Amerika kugabanya ukwishingikiriza mu kwiteza imbere binyuze mu bushobozi bwa Beijing iyo bakuragamo amabuye y’agaciro. Ibi rero bisa
nk’uko byagenze ku masezerano y’amabuye y’agaciro hagati ya Amerika na Ukraine, uruhare rwa Washington ruzaba igice cyo guhuza no kuba umufatanyabikorwa ku umutekano w’akarere muburyo burambye ku nyungu z’umutekano w’ubukungu bw’Amerika.
U Bushinwa ubu bwaribuyoboye mwikwirakwizwa ry’ibikoresho bikomeye byifashishwa muburyo bw’ingabo, ib’ikorwaremezo by’ingufu z’umuriro n’ikoranabuhanga rihanitse, nk’uko Newsweek yabitangaje. Congo ifite uruhare runini muri uyu murongo w’itangwa ry’ibikoresho kw’ isoko mpuzamahanga.
Mu mwaka wa 2024 Congo ni yo yatanze Cobalt cyane kurusha ibindi bihugu ku isi, ikaba yartanze hafi 70 ku ijana by’umusaruro mpuzamahanga. Kinagira kandi ibipimo by’icyizere bingana na 60 ku ijana by’ibirimo Coltan, ibuye ryagaciro ry’ingenzi mu gukora capacitors zikoreshwa mu matelefoni, imodoka z’amashanyarazi n’izindi mashini.

Ibyo Ugomba Kumenya:
Ku wa Gatanu ushize, Trump yavuze ko Congo n’u Rwanda byasinye aya masezerano hagamijwe guhagarika amakimbirane y’intambara mu Burasirazuba bw’iki gihugu cya RDC no mu karere. Nyuma ngo hakazakurikiraho uburyo bwo guhuza ubukungu bw’akarere mu byiciro” kugira ngo ibihugu byombi bifashe mu kwagura ubucuruzi mpuzamahanga n’ishoramari mu nganda z’ibarizwa muri ibi bihugu.
Ibihe by’ibibazo by’intambara bimaze imyaka myinshi muri iki gihugu cya RDC gikungahaye ku mabuye y’agaciro kurusha ibindi ku isi, intambara yakibayemo yatumye hapfa abantu miliyoni irenga. Amatsinda y’imitwe yitwaje intwaro akibarizwamo arenga 100 yagiye ahangana cyane mu bice bitandukanye byo mu Burasirazuba bw’iki gihugu.
Trump yagize ati “Nashoboye kubahuza, kandi si ibyo gusa, tugiye kubona uburegazira busesuye ku mabuye y’agaciro ari muri Congo. Abaturanyi baribafitanye amakimbirane bemeye kuyahagarika, no kudashigikira imitwe yitwaje intwaro no guharanira kugeza abaturage ku mutekano urambye.”
Uyu mukuru wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika akomeza agira ati: “Ibi bihugu bizafata ingamba zose zishoboka kugira ngo hamenyekane ko amatsinda yose yatezaga intambara ari mu gice cy’uburasirazuba yasenywe burundu.”
Icyegeranyo cyasohowe na Carnegie Endowment for International Peace mu kwezi kwa gatatu, cyavuze ko Congo irigutanga uburyo bwo kugera ku bukungu bwayo mu rwego rwo kugarura amahoro n’umutekano mu gihugu.
Iyi ntambwe, yafashwe mu gihe hari guhangana gukomeye hagati ya Amerika n’u Bushinwa ku mabuye y’agaciro akomeye, igamije gushishikariza Washington kugira uruhare runini mu kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.
Neema yagaragaje ko nubwo u Bushinwa bufite ibirindiro byabwo mu birombe bikomeye bya Congo, ariko ngo ntibibuza ko Perezida w’iki gihugu, Félix Tshisekedi agamije gufasha Trump kugera ku ntego ebyiri z’ingenzi muri politike mpuzamahaga y’igihugu cye cya Leta Zunze ubumwe z’Amerika: “kubona uburyo bwo kugera ku mabuye y’agaciro akomeye no kugabanya ikwirakwizwa ry’u Bushinwa mu murongo w’ibikenerwa by’amabuye y’agaciro.”
Ryan Kiggins, Umwarimu mu by’ubumenyi bwa politiki muri kaminuza ya Central Oklahoma, yavuze ko kuba Beijing iyoboye mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ari ikibazo gikomeye kuri Amerika, yishigikiriza cyane ku mutungo wayo. Kuba u Bushinwa buyoboye ku m’abuye y’agaciro adasanzwe bigira ingaruka zikomeye kuri Amerika.
Raporo nshya y’ikigo cy’Amerika gishinzwe ubushakashatsi ku mabuye y’agaciro ivuga ko hafi 70 ku ijana by’ibicuruzwa by’aya mabuye y’agaciro adasanzwe byinjira muri Amerika bivuye mu Bushinwa. Ibyo ngo bigatanga ubushobozi bwinshi ku Bushinwa, ariko bikaba ari ikibazo gikomeye kuri Amerika yaba m’ubucuruzi, mu bya gisirikare cyangwa n’ibya politiki.”
N’iki gikurikira?
Nk’uko Reuters ibivuga, amasezerano yasinywe n’u Rwanda na Congo ku byamabuye y’agaciro azagabanya ibyago mu by’ubucukuzi bwayo, kuko bazashyiraho imiyoboro mishya mu bufatanye na Amerika kandi muburyo bunogeye iki gihugu n’abashoramari bacyo.