• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Wednesday, September 2, 2026
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
  • Login
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Col. Rugabo Yatanze Ubutumwa Bukakaye ku Burundi: “Turindiriye Itegeko Gusa, Tuzabakubita Nabi”

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
September 2, 2026
in Conflict & Security
0
Col. Rugabo Yatanze Ubutumwa Bukakaye ku Burundi: “Turindiriye Itegeko Gusa, Tuzabakubita Nabi”
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Col. Rugabo Yatanze Ubutumwa Bukakaye ku Burundi: “Turindiriye Itegeko Gusa, Tuzabakubita Nabi”

Col. Rugabo Fidel, umwe mu bayobozi b’umutwe wa MRDP-Twirwaneho, yavuze amagambo akakaye yikoma u Burundi n’Abarundi, by’umwihariko ingabo z’u Burundi ziri mu bice by’uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

READ ALSO

Iby’Igitero Cyanyaze Inka z’Abanyamulenge mu Nkengero za Centre ya Minembwe

Minisitiri Nduhungirehe yikomye RDC nyuma yo kohereza Denise Dusauchoy i Kinshasa

Mu magambo ye, Rugabo yavuze ko ingabo za MRDP-Twirwaneho zitegereje gusa itegeko ry’Umugaba Mukuru wazo, Gen. Charles Sematama, uzwi cyane ku izina rya “Intare Batinya”, kugira ngo zihagurukire kurwanya ingabo z’u Burundi, avuga ko ziri mu bice bitandukanye by’imisozi miremire y’i Mulenge.

Rugabo yagize ati:

«“Turindiriye order gusa ya Afande. Ariko umunsi aduhaye itegeko, aba Barundi bose twobirukana umunsi umwe, kandi twabageza iwabo i Burundi.”»

Yakomeje avuga ko ingabo z’u Burundi zamaze gukubitwa no gusubizwa inyuma mu bice bitandukanye, avuga ko harimo i Ndondo, Minembwe, Rwitsankuku, Mikenke, Gipupu na Point Zéro.

Ati:

«“Twarabakubise hose. Ku Ndondo twarabirukanye, no muri Minembwe, Rwitsankuku, Mikenke, Gipupu no kuri Point Zéro. Nta hantu na hamwe tutarabirukana.”»

Rugabo yavuze ko igihe icyo cyemezo kizaba cyafashwe, ingabo z’u Burundi zizahura n’imbaraga zikomeye kurushaho.

Ati:

«“Order nimara gutangwa, muzareba. Tuzabakubita nabi.”»

Yamaganye impamvu u Burundi butanga zo kohereza ingabo muri RDC

Col. Rugabo yanenze impamvu u Burundi butanga zo kohereza ingabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyane cyane iyo buvuga ko bugiye gufasha FARDC guhangana n’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) na MRDP-Twirwaneho.

Yavuze ko kubona ingabo z’u Burundi ziza muri RDC ngo zifashe FARDC ari “ubucucu”, avuga ko ababishyigikira babeshya bavuga ko hari umugambi wo gushyiraho “Empire Hima”.

Rugabo yavuze ko ibyo bitekerezo ari “ubugoryi bubi”, asaba u Burundi kubireka.

Yagize ati:

«“U Burundi nibukure ubugoryi babiba mu basirikare babo. Bareke gukomeza gutera amabombe mu Banyekongo.”»

Yavuze ko AFC/M23 itayobowe n’Abatutsi

Mu kiganiro cye, Rugabo Fidel yanavuze ku mutwe wa AFC/M23, ahakana ko uyu mutwe uyobowe n’umuntu w’Umutsi.

Yavuze ko AFC/M23 iyobowe n’Umunyekongo ukomoka mu Ntara ya Tshopo, bityo ko atari byo ko uwo mutwe uyobowe n’Abatutsi.

Aya magambo aje mu gihe impaka ku nkomoko y’umutekano muke n’imirwano mu burasirazuba bwa RDC zikomeje kuba ndende, aho imitwe yitwaje intwaro, ingabo za Leta n’abafatanyabikorwa babo bakomeje gushinjanya kuba intandaro y’ubwiyongere bw’umutekano muke.

Yaburiye Abapfulero

Col. Rugabo Fidel yanagejeje ubutumwa bukakaye ku Bapfulero, abasaba guhagarika ibyo yavuze ko ari ugushotora Abanyamulenge.

Yababuriye ko nibakomeza ibyo bikorwa, Abanyamulenge bashobora kubirukana i Mirimba.

Nubwo yakoresheje imvugo ikomeye, Rugabo yavuze kandi ko Abanyekongo bose bakwiye kwiga kubana mu mahoro, yibutsa ko abaturage bo mu bice bitandukanye bya RDC basanzwe baraturanye.

Yagize ati:

«“Abanyekongo bose bakwiye kwiga kubana neza, nk’uko bahoze baturanye neza.”»

Rugabo yasabye u Burundi gukura ingabo zabwo muri RDC

Mu gusoza ubutumwa bwe, Col. Rugabo Fidel yasabye Abanyekongo gushyira hamwe no guhagarika intambara, avuga ko amakimbirane amaze guteza ibibazo bikomeye abaturage.

Yasabye kandi ingabo z’u Burundi kuva ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zigataha mu gihugu cyazo.

Ati, mu ncamake, Congo ni iy’Abanyekongo, bityo ingabo z’ibindi bihugu ntizigomba gukomeza kuhaba mu rwego rwo kugira uruhare mu mirwano.

Amagambo ya Col. Rugabo Fidel aje mu gihe umutekano mu burasirazuba bwa RDC ukomeje kuba ikibazo gikomeye mu karere k’Ibiyaga Bigari, aho uruhande rumwe n’urundi rukomeje gutanga ibisobanuro bitandukanye ku mpamvu z’imirwano, uruhare rw’ibihugu by’abaturanyi ndetse n’imikorere y’imitwe yitwaje intwaro.

Tags: Rugabo

Related Posts

Iby’Igitero Cyanyaze Inka z’Abanyamulenge mu Nkengero za Centre ya Minembwe
Conflict & Security

Iby’Igitero Cyanyaze Inka z’Abanyamulenge mu Nkengero za Centre ya Minembwe

September 2, 2026
Minisitiri Nduhungirehe yikomye RDC nyuma yo kohereza Denise Dusauchoy i Kinshasa
Conflict & Security

Minisitiri Nduhungirehe yikomye RDC nyuma yo kohereza Denise Dusauchoy i Kinshasa

September 2, 2026
Ese Ibiganiro bya Tshisekedi Bizazana Amahoro? Sauvons la RDC Itangaje Ibisabwa 7 Bishobora Kugena Ahazaza ha RDC
Conflict & Security

Ese Ibiganiro bya Tshisekedi Bizazana Amahoro? Sauvons la RDC Itangaje Ibisabwa 7 Bishobora Kugena Ahazaza ha RDC

September 2, 2026
I Goma Habereye Ikiganiro Giteye Amatsiko: Abanyamakuru b’Abanyamulenge Bahuye n’Abakobwa bo muri Masisi, Basangira Ibitekerezo ku Gihugu, AFC/M23 na MRDP-Twirwaneho
Conflict & Security

I Goma Habereye Ikiganiro Giteye Amatsiko: Abanyamakuru b’Abanyamulenge Bahuye n’Abakobwa bo muri Masisi, Basangira Ibitekerezo ku Gihugu, AFC/M23 na MRDP-Twirwaneho

September 2, 2026
Drones Zateye Ibisasu muri Bipimo na Mihanga Hagati y’Imirwano Ikomeye: Impande Zombi Zikomeje Kurebana Ay’ingwe
Conflict & Security

Drones Zahagurukiye i Bujumbura Zateye Ibisasu mu Rubarati, Izaturutse i Kalemie Zibitera kuri Point Zéro — Byinshi Kuri Iyi Nkuru

September 2, 2026
RDC: Impaka ku Itegeko Nshinga Zikomeje Gushyira Umurongo wa Tshisekedi mu Mucyo
Conflict & Security

RDC: Impaka ku Itegeko Nshinga Zikomeje Gushyira Umurongo wa Tshisekedi mu Mucyo

September 2, 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News

RECENT POSTS

  • Col. Rugabo Yatanze Ubutumwa Bukakaye ku Burundi: “Turindiriye Itegeko Gusa, Tuzabakubita Nabi”
  • “Mutekereza ko Ntinya Kigali?”: Urugendo rwa Ndikuriyo Rwari Rwihishemo Iki Cyatumye i Bujumbura Habaho Impungenge?
  • Iby’Igitero Cyanyaze Inka z’Abanyamulenge mu Nkengero za Centre ya Minembwe
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
  • Manage options
  • Manage services
  • Manage {vendor_count} vendors
  • Read more about these purposes
View preferences
  • {title}
  • {title}
  • {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?