RDC: Umusirikare Wakomerekeye ku Rugamba Yavuze Ibyamubabaje, Agaragaza Ibyihishe ku Basirikare
Minembwe Capital News(MCN)
Umusirikare wavuze ko afite ipeti rya Lieutenant-Colonel, witwa Amisi Walonga Daniel, yagaragaje ibibazo avuga ko ahanganye na byo nyuma yo gukomerekera ku rugamba, ashinja inzego za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kutita ku basirikare bakomeretse ndetse n’abandi bafite ibibazo bitandukanye byaturutse ku mirimo ya gisirikare.
Mu mashusho yakwirakwiye, Amisi Walonga Daniel agaragara afite ubumuga ku kuguru kw’iburyo. Muri ubwo butumwa, yavuze ko abarizwa muri 33e Région Militaire.
Uyu musirikare yavuze ko ikimuraje ishinga ari uko, nubwo yakomerekeye ku rugamba avuga ko yarwaniraga igihugu, amaze amezi 20 adahembwa.
Yagaragaje ko ababajwe no kubona Leta itabasha kwita ku basirikare avuga ko bakomeretse cyangwa bagize ibibazo bitandukanye mu gihe bari mu kazi ko kurinda igihugu.
Amisi yavuze ko atishimiye imikorere y’inzego zitandukanye za Leta z’i Kinshasa, zirimo Inteko Ishinga Amategeko, Minisiteri y’Ingabo ndetse na Etat-Major y’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, asaba ko ikibazo cy’abasirikare n’imiryango yabo cyitabwaho.
Yagaragaje ibyiciro bine by’abasirikare n’imiryango yabo avuga ko bibabaye
Muri ubwo butumwa, Amisi yavuze ko hari ibyiciro by’abantu bakoreye igisirikare ariko bagasigara mu buzima bugoye. Yavuze ko muri abo harimo abasirikare bamugariye ku rugamba, abasirikare bageze mu zabukuru nyuma y’imyaka bamaze mu gisirikare nkawe yavuze ko yinjiye igisirikare mu 1963, imfubyi zasizwe n’abasirikare ndetse n’abapfakazi b’abasirikare baguye ku rugamba.
Yavuze ko abo bantu bose bakeneye ubufasha n’uburinzi bwa Leta, ariko ko, ku bw’ibyo avuga, hari benshi batabona ubufasha bakeneye.
Uyu musirikare yavuze ko ibyo abona bibabaje, cyane cyane ku basirikare avuga ko bakoze inshingano zo kurwanirira igihugu, ariko bakaza gusigara bafite ubumuga cyangwa imiryango yabo igasigara mu buzima bugoye.
Mu gusoza ubutumwa bwe, Amisi yakoresheje imvugo ikomeye anenga imikorere y’ubutegetsi bwa RDC. Yavuze ko ubutumwa bwe atabugeza ku bantu batumva, ahubwo ko abugeza ku bantu bashobora kubyumva no kugira icyo babikoraho.
Yagize ati: “Sindimo kubwira ihene, ndabwira abumva. Nta Leta tugira muri RDC. Ni Waringa.”

Minembwe Capital News (MCN)






