Minisitiri w’ubanye n’amahanga w’u Rwanda yavuze uko Tshisekedi yitambitse gahunda y’amahoro
Minisitiri w’ubanye n’amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko umukuru w’igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, yongeye kudobya gahunda y’amahoro, akanga ko hasinywa amasezerano y’ubufatanye mu by’ubukungu hagati y’igihugu cye n’u Rwanda.
Mu ntangiriro z’iki cyumweru turimo intumwa z’u Rwanda n’iza Repubulika ya demokarasi ya Congo zahuriye i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika mu rwego rwo kugira ngo ziganire bwa nyuma ku mushinga w’amasezerano y’ubufatanye mu by’ubukungu.
Nk’uko minisitiri w’ubanye n’amahanga w’u Rwanda yabisobanuye, yavuze ko intumwa z’u Rwanda n’iza RDC zari zimaze kumvikana ku masezerano y’ubufatanye mu bukungu, kandi ko zari ziteguye kuyasinyaho, ariko ku munota wanyuma, ngo Tshisekedi ahita abuza abahagarariye igihugu cye kudasinya.
Yagize ati: “Impande zombi zari ziteguye gusinya amasezerano mu gitondo gikurikiraho ariko ku monota wa nyuma, perezida Felix Tshisekedi aheza intumwa ze ibwiriza ryo kudasinya, afite ubwoba ko abantu bo mu gihugu cye babyakira nabi.”
Cyobikoze, Reuters yatangaje ko RDC yagaragaje ko yakwemera gusinya aya masezerano mu gihe u Rwanda rwaba rwakuye ingabo zarwo ku butaka bwa RDC, nyamara minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko icyo cyifuzo kitatangiwe mu biganiro byabereye i Washington DC.
Ariko ku rundi ruhande u Rwanda rwasobanuye kenshi ko rudafite ingabo muri RDC, ahubwo rwakajije ingamba z’ubwirinzi ku mupaka mu rwego rwo kuburizamo umugambi w’umutwe w’iterabwoba wa FDLR n’abafatanyabikorwa bawo wo kuruhungabanya.
Nduhungirehe yakomeje asobanura ko kuva gahunda z’amahoro zatangira mu 2022, perezida Felix Tshisekedi yagiye asubiza inyuma intambwe zari zimaze guterwa zagombaga gufasha akarere kugira ngo kagere ku mahoro arambye.
Yanibukije ko tariki ya 14/09/2024, ubwo abari bahagarariye ingabo za RDC mu biganiro by’i Luanda bari bamaze kwemeza gahunda yo gusenya burundu uyu mutwe wa FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho, perezida Felix Tshisekedi na bwo yabujije Abanye-Congo bari babirimo gusinya.
Umushinga w’amasezerano y’ubufatanye mu bukungu wibanda ku nzego zirimo ingufu, ibikorwa remezo, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubuzima rusange n’ubukerarugendo.
America yawuteguye, yizeye ko nushyirwaho umukono, uzafasha u Rwanda, RDC n’ibindi bihugu byo mu karere kugira iterambere rirambye.