• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Sunday, April 19, 2026
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Minisitiri w’ubanye n’amahanga w’u Rwanda yavuze uko Tshisekedi yitambitse gahunda y’amahoro

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
October 4, 2025
in Regional Politics
0
Minisitiri w’ubanye n’amahanga w’u Rwanda yavuze uko Tshisekedi yitambitse gahunda y’amahoro
74
SHARES
1.8k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Minisitiri w’ubanye n’amahanga w’u Rwanda yavuze uko Tshisekedi yitambitse gahunda y’amahoro

You might also like

Impaka hagati ya Perezida Ndayishimiye n’Igisirikare ku Mvano y’Icyago Cyahitanye Abatari Bake i Bujumbura

Amakimbirane ku rupfu rwa Minisitiri Gabby Bugaga mu Burundi

Perezida Ndayishimiye yavuze ku ruzinduko i Kigali n’umubano w’u Burundi n’u Rwanda ukomeje kuzamo agatotsi

Minisitiri w’ubanye n’amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko umukuru w’igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, yongeye kudobya gahunda y’amahoro, akanga ko hasinywa amasezerano y’ubufatanye mu by’ubukungu hagati y’igihugu cye n’u Rwanda.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru turimo intumwa z’u Rwanda n’iza Repubulika ya demokarasi ya Congo zahuriye i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika mu rwego rwo kugira ngo ziganire bwa nyuma ku mushinga w’amasezerano y’ubufatanye mu by’ubukungu.

Nk’uko minisitiri w’ubanye n’amahanga w’u Rwanda yabisobanuye, yavuze ko intumwa z’u Rwanda n’iza RDC zari zimaze kumvikana ku masezerano y’ubufatanye mu bukungu, kandi ko zari ziteguye kuyasinyaho, ariko ku munota wanyuma, ngo Tshisekedi ahita abuza abahagarariye igihugu cye kudasinya.

Yagize ati: “Impande zombi zari ziteguye gusinya amasezerano mu gitondo gikurikiraho ariko ku monota wa nyuma, perezida Felix Tshisekedi aheza intumwa ze ibwiriza ryo kudasinya, afite ubwoba ko abantu bo mu gihugu cye babyakira nabi.”

Cyobikoze, Reuters yatangaje ko RDC yagaragaje ko yakwemera gusinya aya masezerano mu gihe u Rwanda rwaba rwakuye ingabo zarwo ku butaka bwa RDC, nyamara minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko icyo cyifuzo kitatangiwe mu biganiro byabereye i Washington DC.

Ariko ku rundi ruhande u Rwanda rwasobanuye kenshi ko rudafite ingabo muri RDC, ahubwo rwakajije ingamba z’ubwirinzi ku mupaka mu rwego rwo kuburizamo umugambi w’umutwe w’iterabwoba wa FDLR n’abafatanyabikorwa bawo wo kuruhungabanya.

Nduhungirehe yakomeje asobanura ko kuva gahunda z’amahoro zatangira mu 2022, perezida Felix Tshisekedi yagiye asubiza inyuma intambwe zari zimaze guterwa zagombaga gufasha akarere kugira ngo kagere ku mahoro arambye.

Yanibukije ko tariki ya 14/09/2024, ubwo abari bahagarariye ingabo za RDC mu biganiro by’i Luanda bari bamaze kwemeza gahunda yo gusenya burundu uyu mutwe wa FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho, perezida Felix Tshisekedi na bwo yabujije Abanye-Congo bari babirimo gusinya.

Umushinga w’amasezerano y’ubufatanye mu bukungu wibanda ku nzego zirimo ingufu, ibikorwa remezo, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubuzima rusange n’ubukerarugendo.

America yawuteguye, yizeye ko nushyirwaho umukono, uzafasha u Rwanda, RDC n’ibindi bihugu byo mu karere kugira iterambere rirambye.

Tags: Kudobya gahunda y'amahoroRdcRwandaTshisekedi
Share30Tweet19Send
Bahanda Bruce

Bahanda Bruce

Recommended For You

Impaka hagati ya Perezida Ndayishimiye n’Igisirikare ku Mvano y’Icyago Cyahitanye Abatari Bake i Bujumbura

by Bahanda Bruce
April 19, 2026
0
Biratangaje: Abapolisi Bashinzwe Kurinda Perezida Ndayishimiye Barashinjwa Kwambura Umuturage

Impaka hagati ya Perezida Ndayishimiye n’Igisirikare ku Mvano y’Icyago Cyahitanye Abatari Bake i Bujumbura Mu minsi mike ishize yo muri uyu mwaka wa 2026, mu gace ka Musaga...

Read moreDetails

Amakimbirane ku rupfu rwa Minisitiri Gabby Bugaga mu Burundi

by Bahanda Bruce
April 18, 2026
0
Amayobera ku Rupfu rw’Umuyobozi wo muri Guverinoma i Bujumbura

Amakimbirane ku rupfu rwa Minisitiri Gabby Bugaga mu Burundi Amakuru atandukanye yatangajwe ku rupfu rwa Gabby Bugaga, wahoze ari Minisitiri w’Itangazamakuru n’Itumanaho mu Burundi, akomeje guteza impaka zikomeye....

Read moreDetails

Perezida Ndayishimiye yavuze ku ruzinduko i Kigali n’umubano w’u Burundi n’u Rwanda ukomeje kuzamo agatotsi

by Bahanda Bruce
April 18, 2026
0
Biratangaje: Abapolisi Bashinzwe Kurinda Perezida Ndayishimiye Barashinjwa Kwambura Umuturage

Perezida Ndayishimiye yavuze ku ruzinduko i Kigali n’umubano w’u Burundi n’u Rwanda ukomeje kuzamo agatotsi Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, uri no ku buyobozi bw’Umuryango wa Afurika Yunze...

Read moreDetails

Minisitiri Nduhungirehe Yizeje Abaturage Amahoro n’Ubwirinzi Bukomeye mu Gihe Hari Impaka ku Mutekano w’Akarere

by Bahanda Bruce
April 16, 2026
0
Minisitiri Nduhungirehe Yizeje Abaturage Amahoro n’Ubwirinzi Bukomeye mu Gihe Hari Impaka ku Mutekano w’Akarere

Minisitiri Nduhungirehe Yizeje Abaturage Amahoro n’Ubwirinzi Bukomeye mu Gihe Hari Impaka ku Mutekano w’Akarere Mu gihe ibiganiro n’impaka ku mutekano w’Akarere k’Ibiyaga Bigari bikomeje gufata intera nshya, Minisitiri...

Read moreDetails

Afurika Iraharanira Isura Nyayo ku Ikarita y’Isi

by Bahanda Bruce
April 15, 2026
0
Afurika Iraharanira Isura Nyayo ku Ikarita y’Isi

Afurika Iraharanira Isura Nyayo ku Ikarita y’Isi Impinduka nshya mu mitekerereze y’ibihugu bya Afurika iri gufata indi ntera, aho Repubulika ya Togo yashyize imbere ikibazo kimaze imyaka myinshi...

Read moreDetails
Next Post
Quartier zirenga zitatu ni zo zaraye zirasirwamo amasasu muri Uvira hamenyekana n’impamvu yayo

Quartier zirenga zitatu ni zo zaraye zirasirwamo amasasu muri Uvira hamenyekana n'impamvu yayo

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 America Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Drone Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kagame Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Ndayishimiye Rdc Rwanda SADC Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
  • Manage options
  • Manage services
  • Manage {vendor_count} vendors
  • Read more about these purposes
View preferences
  • {title}
  • {title}
  • {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?