Moïse Katumbi Chapwe, utemera ibya vuye mu matora aheruka kuba muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yatangarije Abaturage ba RDC, ko umwijima ugira igihe cyawo bityo rero ko no muri Congo uzashira.
N’ibyo yatangaje nyuma y’uko tariki ya 08/01/2024, Urukiko rurengera itegeko Nshinga muri RDC, rwa tangaje ko Félix Tshisekedi, yatsinze amatora yo kw’itariki ya 20/12/2023. Mu mpera z’u kwezi kwa 12, CENI, yatangaje ko Tshisekedi yatsindanye amajwi angana na 73, 47%, aho Moïse Katumbi, yaje ku mwanya wa kabiri n’amajwi 18%.
Abatemera ibya vuye mu matora harimo na Moïse Katumbi, banenze komisiyo y’igenga ishinzwe gutegura Amatora ndetse bayishinja gukora iby’uburiganya, ba bitegetswe n’ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi.
Moïse Katumbi, ahagana isaha z’igicamunsi cyo kuri uyu wo k’uwa Gatatu, tariki ya 10/01/2024, yakoresheje urubuga rwe, rwa X, maze agira ati: “N’ibyiza ko abaturage bo mu Gihugu cyacu, ba menya ko umwijima utazahora mu Gihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo. Haricyo mutazi hari mbaraga z’umwijima ziri muri iki Gihugu kandi zishimira mu mayeri zikoresha, ariko mba mbwire benewacu ntimwihebe, kuko abakoresha uwo mwijima bazi neza ko hari uzabarwanya akabatsinda.”
Katumbi yunzemo kandi ati: “Umwaka w’2018 ntuzahwana n’uwa 2023. Imana izabohora iki Gihugu binyuze muri twe, ikindi n’uko ingingo ya 64 izakurikizwa.”
Ibi kandi byunzwemo na Dr Denis Mukwege, nawe wari mubahiganwe muri ay’amatora na Perezida Félix Tshisekedi, aho yagize ati: “Uruhare rwanjye nara rukoze, nditoza, Abaturage nabo bakoze ibyabo bi bareba baradutora, ariko ikibabaje ni ruswa yamaze kumunga bamwe muri iki Gihugu. Uburiganya ntibuzahoraho muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, harigihe ibi bizashira, tubyitege.”
Bruce Bahanda.