Mu Gihe Ebola Yica Abaturage, Perezida Tshisekedi Akomeje Ibirori n’Ingendo Mpuzamahanga; Ashinjwa Kwirengagiza Akababaro k’Abanye-Congo
Mu gihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ikomeje guhangana n’ibibazo bikomeye by’umutekano muke n’indwara z’ibyorezo, ijwi ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi rikomeje kuzamuka rinenga uburyo ubuyobozi bwa Perezida Félix Tshisekedi buri kwitwara imbere y’ibi bibazo. Mu ijoro ryo ku wa Mbere, mu kiganiro cya Live Space cyayobowe n’umunyamakuru Stanis Bujakera Tshiamala, umunyapolitiki Seth Kikuni uri mu buhungiro yongeye kunenga bikomeye Perezida Tshisekedi, amushinja kutita ku bibazo byugarije abaturage ba RDC.
Seth Kikuni, umwe mu banyapolitiki bagize ihuriro Sauvons la RDC rikorana n’uwahoze ari Perezida Joseph Kabila, yavuze ko nta ngamba zikomeye ubutegetsi buri gufata kugira ngo bukumire icyorezo cya Ebola yo mu bwoko bwa Bundibugyo gikomeje guhangayikisha abaturage mu bice bitandukanye by’igihugu.
Mu magambo ye, Kikuni yavuze ko bitangaje kubona igihugu kiri mu bihe bikomeye by’icyorezo cya Ebola, mu gihe Perezida Félix Tshisekedi akomeje ibikorwa by’ibirori n’ingendo mpuzamahanga aho kwibanda ku bibazo byugarije abaturage ayoboye.
Yagaragaje ko mu minsi ishize Perezida Tshisekedi yizihije isabukuru ye y’amavuko, yitabira umukino wa nyuma wa UEFA Champions League ndetse anakora urugendo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ku bwe, ibyo bikorwa byabaye mu gihe abaturage bamwe bari bahanganye n’icyorezo cya Ebola, abandi bakomeje guhitanwa n’intambara n’ibikorwa bya gisirikare mu Burasirazuba bwa RDC.
Kikuni yavuze ko byari bikwiye ko Perezida, cyangwa nibura bamwe mu bayobozi bakuru ba Leta, basura ahibasiwe n’icyorezo kugira ngo berekane ubufatanye n’abaturage bari mu kaga. Nubwo yemeye ko Minisitiri w’Itumanaho yageze mu gace ka Bunia, yavuze ko ibyo bidahagije urebye uburemere bw’ikibazo igihugu kirimo.
Ibi binyomozwa n’ukuri kugaragara mu bice byinshi bya RDC, aho abaturage bakomeje guhura n’ibibazo bibiri bikomeye icyarimwe: icyorezo cya Ebola n’umutekano muke.
Mu Burasirazuba bwa RDC, cyane cyane muri Kivu y’Amajyepfo, Ituri na Minembwe, abaturage benshi bakomeje guhunga ibitero by’imitwe yitwaje intwaro ifatanyije na FARDC. Raporo zitandukanye zikomeje kuvuga ku rupfu rw’abasivili, kwimurwa kw’abaturage ndetse n’ibibazo by’uburenganzira bwa muntu bikomeje kugaragara muri ibyo bice.
Mu Minembwe by’umwihariko, abaturage bakomeje gutaka umutekano muke, aho bamwe bavuga ko usibye ibitero bagabwaho, hari n’ibikorwa bya gisirikare byagiye bishinjwa guteza impfu n’ubuhunzi mu baturage.
Abasesenguzi batandukanye bavuga ko guhangana icyarimwe n’icyorezo cya Ebola ndetse n’intambara bikomeje gushyira abaturage mu bihe bikomeye cyane, mu gihe ubuyobozi bukuru bw’igihugu bushinjwa kudatanga ibisubizo bifatika.
Ikindi Kikuni yanenze ni uburyo ubuyobozi bwa Kinshasa buri gucunga ikibazo cya Ebola, avuga ko bishobora gukomeza kugira ingaruka ku isura ya RDC ku rwego mpuzamahanga.
Yavuze ko amahanga akomeje gukurikiranira hafi uko iki gihugu kirimo guhangana n’icyorezo, kandi ko hari impungenge z’uko ubushobozi n’ingamba zashyizweho bidahagije. Yongeyeho ko hari amakuru yerekana ko bamwe mu baturage ba RDC batangiye guhura n’ingaruka zirimo gukomorerwa cyangwa guteshwa agaciro kwa visa ndetse n’ingendo mpuzamahanga kubera impungenge zishingiye ku cyorezo.
Nubwo aya magambo aturuka ku ruhande rw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, agaragaza urwego rw’igitutu cya politiki Perezida Tshisekedi akomeje gushyirwaho, cyane cyane mu gihe igihugu gikomeje guhangana n’ibibazo byinshi icyarimwe.
Ku bwa Seth Kikuni, ikibazo gikomeye si icyorezo cya Ebola gusa, ahubwo ni ishusho y’ubuyobozi abaturage benshi batangiye kubona nk’ubutari hafi yabo mu bihe by’akaga.
Yavuze ko hari itandukaniro rinini hagati y’ingendo n’ibikorwa bya dipolomasi Perezida akomeje gukora ku rwego mpuzamahanga n’ubuzima bukomeje kuzamba imbere mu gihugu. Ku bwe, ibi bituma abaturage benshi bumva ko ubuyobozi buri kure y’ibibazo byabo bya buri munsi.
Mu gihe abaturage bamwe bahanganye na Ebola, abandi bakaba bakomeje guhunga amasasu n’imirwano mu Burasirazuba bwa RDC, abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko igihugu gikwiye gushyira imbere ubuzima n’umutekano by’abaturage aho gushyira imbaraga nyinshi mu bikorwa bya politiki n’ingendo zo hanze.
Mu gihe icyorezo cya Ebola gikomeje gutera impungenge mu bice bimwe bya RDC, ndetse n’umutekano ukomeje kuzamba mu Burasirazuba bw’igihugu harimo Minembwe, amagambo ya Seth Kikuni agaragaza uburyo igitutu cya politiki gikomeje kwiyongera kuri Perezida Félix Tshisekedi.
Abasesenguzi bavuga ko uburyo ubutegetsi bwa Kinshasa buzitwara muri ibi bihe bikomeye ari bwo buzagena niba abaturage bazakomeza kugirira icyizere abayobozi babo cyangwa niba amajwi y’abanenga ubutegetsi azakomeza kwiyongera mu gihugu gikomeje guhangana n’ibibazo by’umutekano, ubuzima n’ubukungu icyarimwe.





