Dore uko mu Minembwe byiriwe hagati ya MRDP-Twirwaneho n’ihuriro ry’ingabo za FARDC
Mu Minembwe, kuri uyu wa Kabiri kuva mu gitondo kugeza nimugoroba, haranzwe n’imirwano ikomeye yavuzwe hagati ya MRDP-Twirwaneho iharanira inyungu z’Abanyamulenge n’ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rigizwe na FARDC, ingabo z’u Burundi, Wazalendo ndetse na FDLR.
Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko imirwano yatangiye mu masaha ya kare yo mu gitondo, ahagana saa tatu, ubwo ihuriro ry’izi ngabo ryagabaga ibitero mu gace ka Gakenke. Ibi bitero bivugwa ko byakomereje no mu gace ka Kalingi, ahaherereye ibikorwa by’imirwano bikomeye, byibanze cyane hafi y’ibitaro byo muri ako gace.
Nyuma y’ibi bitero bya mbere, andi makuru avuga ko imirwano yakomereje mu gace ka Lundu, kari hafi ya Centre ya Minembwe. Ibi bice byose bivugwa ko byakomeje kuba isibaniro ry’imirwano hagati y’impande zombi mu gihe cy’umunsi.
Nk’uko amakuru akomeza abivuga, MRDP-Twirwaneho ngo yaje gusubiza ibi bitero, asunika inyuma ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryari ryateye muri ibyo bice.
Amakuru aturuka ku bantu bari hafi y’ahabereye imirwano avuga ko hari abasirikare benshi baguye muri iyo mirwano bo mu ngabo z’u Burundi, FARDC ndetse no mu mitwe ya Wazalendo.
Nubwo nta mibare yemejwe yatangajwe n’impande zirebwa n’ibi bikorwa, umwe mu babibonye yavuze ko “abasirikare b’u Burundi baguye ku bwinshi”, anongeraho ko n’abandi bo mu ngabo za FARDC na Wazalendo bahasize ubuzima.
Nanone kandi havugwa ko hari imirambo yagaragaye mu gace ka Kalingi, cyane cyane hafi y’ibitaro byo muri ako gace, mu gihe mu gace ka Lundu na ho havugwa urundi rupfu rw’umusirikare w’u Burundi wari ufite ipeti rya Major, aho bivugwa ko yapfanye n’abasirikare be barindwi.
Uretse abavugwa ko bapfuye, andi makuru akomeza avuga ko hari n’abandi benshi bakomerekeye muri iyo mirwano, ndetse hakaba n’abafashwe mpiri, n’ubwo imibare nyayo yabo itaramenyekana neza.
Imirwano yabereye cyane cyane mu duce twa Kalingi na Lundu, turi muri teritwari ya Mwenga, ndetse na Gakenke yo muri teritwari ya Fizi. Ibi bice byose bikaba biri hafi ya Centre ya Minembwe, aho umutekano ukomeje kuvugwaho impungenge mu gihe imirwano ikomeje kugaragara mu misozi n’utundi duce tuyegereye.
Kugeza ubu, amakuru aturuka muri aka gace akomeje kuba ay’umutekano muke, aho impande zose zitaragira icyo zitangaza ku mugaragaro ku by’iyi mirwano n’ingaruka zayo. Minembwe n’utundi duce tuyegereye bikomeje gukurikiranwa n’abantu benshi kubera uko ibintu bihagaze, mu gihe hakomeje gutegerezwa amakuru mashya atangazwa n’impande bireba.





