Mu rugamba rwirije umunsi wose mu Bibogobogo, Wazalendo yaruvugutiwemo umuti.
Abasore Babanyamulenge ibitero by’imitwe y’abarwanyi bo muri Wazalendo bagabweho mu Bibogobogo babashe ku bisubiza inyuma, nyuma y’urugamba rukomeye rwirije umunsi wose wo kuri uyu wa mbere tariki ya 03/03/2025.
Ni ibitero aba basore Babanyamulenge bo mu Bibogobogo bazindukiyeho, aho Wazalendo babibagabyeho baturutse inzira zine.
Hari igitero cyaturutse inzira ya Lweba, iya Kagugu, Kalele n’ikindi cyaturutse i Baraka ahatuwe n’Ababembe babarirwa mu bihumbi amagana. Izi nzira zose umwanzi w’Abanyamulenge yaturutsemo abagabaho ibyo bitero, yabashe gusubizwa inyuma wese.
Minembwe.com yamenye neza ko uru rugamba rwabaye uyu munsi mu Bibogobogo rwirije umunsi wose, kuko rwatangiye igihe c’isaha ya saa moya n’igice z’igitondo, rusoza saa kumi nebyiri zuzuye z’umugoroba ku masaha ya Minembwe na Bukavu mu Burasizuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Umwe mu Banyamulenge babashe gusubiza ibyo bitero inyuma yahamije ko umwanzi wabo bamwirukanye, kandi ko yahatakarije benshi.
Ati: “Twazindukiye ku isasu, tugeza umugoroba. Ariko igishimishije adui twamushubije inyuma wese, kandi yatakaje.”
Yongeyeho kandi ati: “Icyo tutazi ni ejo, ashobora kongera akagaruka, ariko uwanone twamukubise. Nubwo yatwitse amazu.”
Iyo mirwano kandi yabereye mu Mikenke aho Twirwaneho yagabweho ibitero n’ingabo z’u Burundi iza Congo n’imitwe irimo FDLR na Wazalendo.
Ahandi Twirwaneho yiriwe ihanganye na Wazalendo ni mu majy’epfo ya Minembwe.
Gusa, amakuru ava muri ibyo bice byose avuga ko Twirwaneho yirwanyeho isubiza inyuma ibitero byose, ndetse ko yanafashe n’iminyago irimo ibikoresho bya gisirikare birimo imbunda n’ibindi bikoresho by’itumanaho.