Ndayishimiye Yongeye Kwibasira Perezida Kagame, Amushinja Gukoresha Impunzi z’Abarundi mu Nyungu za M23
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yongeye kunenga bikomeye mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame, amushinja ko u Rwanda rukomeje kwinjiza impunzi z’Abarundi ziba mu nkambi ya Mahama mu gisirikare, bakoherezwa kurwana mu mutwe wa AFC/M23, ngo ufite icyicaro gikuru i Kigali.
Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru cyabereye mu biro bye kuri uyu wa mbere, tariki ya 01/12/2025, ubwo yasubizaga ikibazo cyerekeye impamvu imipaka ihuza u Burundi n’u Rwanda ikomeje gufungwa.
Yagize ati:
“Abantu bo mu Rwanda banandikira bansaba ko imipaka yafungurwa, ariko ikibazo kiri i Kigali.”
Perezida Ndayishimiye yavuze ko hari abaturage bo mu Rwanda bamaze igihe bandikira Bujumbura basaba ko imipaka yafungurwa kugira ngo basubire guhahira mu Burundi. Gusa ngo abasubiza ko ikibazo cyose kiri ku Rwanda, cyane cyane ku birego byo gutera inkunga abagerageje guhungabanya umutekano w’u Burundi mu 2015.
Yagize ati:
“Nimuduhe inkozi z’ibibi zashatse guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza. None se ruriya rubyiruko ruri i Mahama barukoreshaha iki? Kuki barwohereza kurwana muri M23? Icyicaro cy’izo ngabo kiri i Kigali, birazwi.”
Yavuze ko atavuga ku mpunzi zivanze ahubwo ku bantu bacyekwaho uruhare mu myigaragambyo ya 2015 bageze mu Rwanda, kandi ko u Burundi budashobora gufungura imipaka budahawe abo busaba.
Ati:
“Ntidushobora gufungura imipaka ngo duhite dukubitirwa mu rugo.”
Perezida Ndayishimiye yavuze ko adashobora gufungura imipaka kuko ngo byashyira igihugu cye mu kaga:
“Dufunguye bahita baza guca imitwe abantu, hanyuma abaturage bavuge bati ‘ni wowe wazanye umwanzi.”
Mu cyumweru gishize, Perezida Kagame yavuze ko gufungwa kw’imipaka kwakozwe n’u Burundi ku bushake bwabwo, ati:
“Twebwe nta ruhare twagize mu gufunga imipaka. Abayifunze ni Abarundi, kandi igihe bazahitamo kuyifungura ni ku mpamvu zabo; twe ntitwigeze tuyifunga na rimwe.”
Ndayishimiye yasubije ayo magambo avuga ko u Rwanda rutifuza gutanga abo u Burundi busaba:
“None se twapfuye gufunga? Narababwiye nti nimubazane tubakirane amahoro, tuzafungura imipaka rimwe kandi ntizongera gufunga. None se abuzwa n’iki kubazana? Ni cyo kibazo agomba gusubiza.”
Perezida w’u Burundi yavuze ko atazatangira ibiganiro bijyanye no gufungura imipaka hatabanje gutangwa abantu bashinjwa ibyaha byo guhungabanya igihugu. Ariko anemeza ko n’ubwo hari ibibazo bikomeye hagati y’ibihugu byombi, ibiganiro bigomba gukomeza.
Ati:
“U Rwanda n’u Burundi ni ibihugu by’ibivandimwe. Barakundana, ntibashwana burundu. Umunsi umwe amahoro azaboneka kandi iterambere rizihuta.”
Yasoje avuga ko nta Munyarwanda u Burundi bubuza kwinjira, kandi ko nta gihe buzabikora.






