Ntibikiri Ibisanzwe muri RDC: Abadepite bo mu Burasirazuba Bivumburiye Ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi
Mu gihe ikibazo cy’umutekano muke gikomeje gufata indi ntera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), abadepite ku rwego rw’Igihugu bakomoka mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Ituri batangaje icyemezo gikomeye cyo guhagarika by’agateganyo kwitabira ibikorwa byose by’Inteko Ishinga Amategeko, bavuga ko batagishobora gukomeza kurebera abaturage babo bakomeje kwicwa no kwimurwa mu byabo mu gihe ikibazo cyabo kidahabwa umwanya ukwiye mu nzego zifata ibyemezo.
Iki cyemezo bagitangaje ejo ku wa Gatandatu tariki ya 13/06/2026, nyuma y’aho aba badepite basohotse mu cyumba cy’inama rusange y’Inteko Ishinga Amategeko mu rwego rwo kugaragaza icyo bise kutishimira uburyo ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bw’Igihugu gikomeje kwirengagizwa.
Mu ijambo ryasomwe mu izina ry’abadepite bose bakomoka muri Kivu y’Amajyaruguru na Ituri, Daniel Furaha Uma, uhagarariye agace ka Mahagi muri Ituri, yavuze ko abaturage bo muri ibyo bice bakomeje guhura n’ubwicanyi ndengakamere, nyamara ikibazo cyabo kikaba kidahabwa agaciro gakwiye n’abayobozi bamwe ndetse n’abadepite baturuka mu zindi ntara.
Yagize ati:
“Nk’abadepite batorerwa Kivu y’Amajyaruguru na Ituri, dufashe icyemezo cyo guhagarika kwitabira imirimo y’Inteko Ishinga Amategeko, haba muri iki gihembwe ndetse no mu nama zidasanzwe zizakurikiraho, kugeza igihe ubuyobozi bw’Inteko buzatumirira abagize Guverinoma bireba kugira ngo batange ibisobanuro ku kibazo cy’umutekano muke no ku ngamba zifatika zigamije guhagarika ubwicanyi bukomeje gukorerwa abaturage bacu.”
Abadepite bavuga ko kuva mu mwaka wa 2021, igihe hashyirwagaho uburyo bwihariye buzwi nka État de Siège muri Kivu y’Amajyaruguru na Ituri, abaturage bari biteze ko umutekano uzagaruka. Icyakora, nyuma y’imyaka itanu ishize, bavuga ko ibibazo by’umutekano byakomeje kwiyongera aho kugabanuka.
Imitwe yitwaje intwaro irimo ADF ndetse n’imitwe ya Mai-Mai yakomeje kugira uruhare mu bikorwa by’intambara n’ubwicanyi byibasiye abaturage b’inzirakarengane.
Abadepite bavuga ko ibyabaye mu minsi ya vuba mu karere ka Beni, aho abaturage benshi bishwe n’ibitero byitiriwe umutwe wa ADF, byagaragaje ko ikibazo cy’umutekano gikomeje gufata indi ntera.
Daniel Furaha Uma yongeyeho ati:
“Uyu munsi abaturage bacu bakomeje kurimburwa. Niba abaturage bacu bakomeje kwicwa, ejo tuzabazwa iki? Tuzasubira kubwira nde ibyo twakoze? Ntitwashobora gukomeza kwicara mu Nteko Ishinga Amategeko mu gihe amaraso y’abaturage dukomokamo akomeje kumeneka.”
Aba badepite basaba ko Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu ndetse na Minisitiri w’Ingabo bahita bitaba Inteko Ishinga Amategeko kugira ngo basobanure uko ikibazo cy’umutekano gihagaze n’ingamba zifatwa kugira ngo abaturage barindwe.
Bavuga ko ikibazo cy’umutekano kitakagombye gufatwa nk’ikibazo cy’akarere runaka gusa, ahubwo ko ari ikibazo cyugarije igihugu cyose kandi gikeneye ibiganiro byihutirwa ku rwego rw’Igihugu.
Ikindi gihangayikishije aba badepite ni uko ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro bikomeje gukwira no mu bice bishya, cyane cyane muri Haut-Uele.
Nk’uko babitangaza, ibikorwa by’imitwe irimo ADF byamaze kugera mu turere twa Mambasa na Irumu, ndetse bikaba bikomeje kwaguka, ibintu bishobora guteza ikibazo gikomeye cy’impunzi no guhungabanya umutekano mu bindi bice by’Igihugu.
Abasesenguzi bavuga ko uku gukwirakwira kw’imitwe yitwaje intwaro gushobora kongera umubare w’abaturage bava mu byabo no kurushaho guhungabanya ubuzima bw’ubukungu n’imibereho y’abaturage.
Tariki ya 06/05/2021 ni bwo Perezida Félix Tshisekedi yashyizeho État de Siège muri Kivu y’Amajyaruguru na Ituri agamije guha ubuyobozi bwa gisirikare n’ubwa polisi ububasha bwihariye bwo guhangana n’imitwe yitwaje intwaro.
Nyuma y’imyaka itanu, benshi mu banyapolitiki, imiryango itegamiye kuri Leta ndetse n’abaturage bo muri ibyo bice bavuga ko ibisubizo byari byitezwe bitabonetse.
Nubwo hari ibikorwa bya gisirikare byagiye bikorwa, ubwicanyi, gushimuta abaturage, gusahura no kwimura abaturage ku gahato byakomeje kugaragara mu bice byinshi byo mu Burasirazuba bwa RDC.
Ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC cyarushijeho gukomera nyuma y’uko umutwe wa AFC/M23 wongera kugira imbaraga mu ntambara.
Guverinoma ya RDC ikomeje gushinja u Rwanda gutera inkunga uwo mutwe, ibintu Kigali yakomeje guhakana kenshi, ivuga ko ikibazo cya Congo gikwiye gushakirwa umuti wa politiki aho kwitwaza ibirego.
Iyi ntambara yatumye ibice byinshi bya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo bihinduka ibibuga by’imirwano, abaturage ibihumbi n’ibihumbi bakava mu byabo, mu gihe ibikorwa by’ubukungu n’ubucuruzi byakomeje guhungabana.
Ibihugu n’imiryango mpuzamahanga bitandukanye bikomeje kugaragaza ko ikibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC kidashobora gukemurwa n’intwaro gusa.
Abasesenguzi benshi bemeranya ko hakenewe inzira ihuza ibikorwa bya gisirikare, ibiganiro bya politiki ndetse n’ubuhuza bwa dipolomasi kugira ngo amahoro arambye aboneke.
Nubwo ibiganiro byayobowe n’ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Qatar bikomeje, kugeza ubu imirwano iracyakomeje mu bice byinshi, ibintu bikomeje guteza impungenge abaturage ndetse n’umuryango mpuzamahanga.
Icyemezo cy’abadepite ba Kivu y’Amajyaruguru na Ituri cyo guhagarika kwitabira imirimo y’Inteko Ishinga Amategeko gifatwa nk’ubutumwa bukomeye bwa politiki bugamije gushyira igitutu ku buyobozi bw’Igihugu kugira ngo ikibazo cy’umutekano mu Burasirazuba gihabwe umwihariko.
Ni ku nshuro nke cyane abadepite bahurira ku cyemezo nk’iki cy’imyigaragambyo ya politiki imbere mu Nteko Ishinga Amategeko. Abasesenguzi babona ko bishobora gutuma ikibazo cy’umutekano muke cyongera kuganirwaho ku rwego rwo hejuru, ndetse kigashyirwa ku isonga ry’ibyihutirwa muri gahunda za Leta ya RDC.
Mu gihe abaturage bo muri Kivu y’Amajyaruguru, Ituri ndetse n’ibindi bice byo mu Burasirazuba bwa Congo bakomeje gusaba amahoro n’umutekano, amaso menshi akomeje guhanga Inteko Ishinga Amategeko na Guverinoma kugira ngo harebwe niba ibi bibazo bishakira ibisubizo bifatika cyangwa niba bizakomeza kuba umutwaro uremereye igihugu nyuma y’imyaka myinshi y’intambara n’umutekano muke.





