Impaka Zikomeye Zongeye Kwiyongera Hagati ya Kigali na Kinshasa: u Rwanda Ruvuga ko RDC Yateshutse ku Masezerano ya Washington ku Kibazo cya FDLR
MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)
Guverinoma y’u Rwanda yongeye kugaragaza impungenge ku buryo ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) burimo gukemura ikibazo cy’umutwe wa FDLR, ivuga ko amasezerano ya Washington atateganyaga ibiganiro n’uyu mutwe, ahubwo ko yasabaga ko urandurwa burundu.
Ibi byatangajwe n’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, nyuma y’uko Minisitiri w’Itumanaho n’Itangazamakuru muri RDC, Patrick Muyaya, atangaje ko igihugu cye cyagiranye amasezerano na FDLR agamije kuyambura intwaro, kuyisubiza mu buzima busanzwe no kuyifasha gutegura uburyo bwo gusubira mu gihugu cyayo.
Patrick Muyaya yavuze ko iki gikorwa gishingiye ku masezerano ya Washington ndetse na gahunda y’ibikorwa (CONOPS) ijyanye no gusenya FDLR, avuga ko uyu mutwe wasinyanye amasezerano agamije gushyira intwaro hasi, gusubizwa mu buzima busanzwe no gutegura uburyo bwo gucyurwa.
Yagize ati:
«“Hashingiwe ku masezerano ya Washington na CONOPS iyashamikiyeho, FDLR yasinye amasezerano yo kwamburwa intwaro, gusubizwa mu buzima busanzwe no gucyurwa binyuze mu bukangurambaga.”»
Ariko u Rwanda rwamaganye iyo mvugo, rusobanura ko ibyo Kigali isobanura nk’ibigomba gukorwa atari ugushyiraho uburyo bwo kugirana amasezerano na FDLR, ahubwo ko ari ugufata ingamba zifatika zigamije kuyirandura.
Yolande Makolo yavuze ko ubutegetsi bwa Kinshasa bwabwiwe neza ibyo bugomba gukora hashingiwe ku masezerano ya Washington, avuga ko kugirana imishyikirano n’umutwe ushinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 bidahuye n’ibyari byumvikanyweho.
Yagize ati:
«“Amasezerano ya Washington asaba kurandura FDLR, ntabwo ari ukugirana amasezerano y’imishyikirano n’umutwe w’abajenosideri Guverinoma ya DRC ikomeje guha intwaro no gukorana na wo.”»
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko amatangazo ya Kinshasa avuga ko FDLR iri gushyira intwaro hasi ku bushake adahagije, mu gihe nk’uko u Rwanda rubivuga, uyu mutwe ugikomeje imikoranire n’inzego z’umutekano za RDC.
Yolande Makolo yagize ati:
«“Amatangazo yo gushyira hasi intwaro ku bushake, mu gihe FDLR ikomeje gukorana n’igisirikare cya Congo ndetse banakorana mu rugamba, nta cyo ahindura.”»
Kigali ivuga ko ikibazo cya FDLR kidakwiye gukemurwa n’amagambo cyangwa inyandiko gusa, ahubwo ko hakenewe ibikorwa bifatika bigaragazwa imbere y’amahanga.
Yagize ati:
«“Akarere kacu gakeneye umutekano n’ituze, ntabwo gakeneye umukino w’ibishyirwa mu nyandiko.”»
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, na we yavuze ko kuba RDC yaragiranye amasezerano na FDLR ari ikimenyetso cy’uko uyu mutwe ugifite umwanya mu mikoranire n’ubutegetsi bwa Kinshasa.
Amb. Nduhungirehe yibukije Patrick Muyaya ko amasezerano yashyiriweho umukono i Washington tariki ya 04/12/2025 atateganyaga ko FDLR igirana ibiganiro cyangwa ihabwa umwanya mu biganiro bya politiki, ahubwo ko intego yari ukuyisenya.
Yagize ati:
«“Icyateganyijwe mu masezerano ya Washington ni ugusenya FDLR, ntabwo ari ukuyigira umufatanyabikorwa mu biganiro.”»
Aya magambo aje mu gihe hakomeje impaka hagati ya Kigali na Kinshasa ku buryo bwo gushyira mu bikorwa amasezerano ya Washington agamije gushaka umuti w’ibibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC ndetse no mu karere k’Ibiyaga Bigari.
U Rwanda rumaze igihe rushinja ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi gukorana n’imitwe irimo FDLR, mu gihe Kinshasa ikomeje guhakana ibyo birego, ikavuga ko ibikorwa byo kurwanya no gusenya imitwe yitwaje intwaro biri mu ngamba zayo zo kugarura amahoro mu gihugu.
Abakurikirana ibibazo by’umutekano mu karere bavuga ko ikibazo cya FDLR gikomeje kuba kimwe mu bibazo bikomeye biri hagati y’ibihugu byombi, aho uburyo bwo kugikemura bukomeje guteza impaka mu gihe ibiganiro mpuzamahanga bigamije kugarura amahoro bikomeje.
MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)





