“Ntidukeneye Amarira, Dukeneye Ibikorwa” — Ibaruwa Ikomeye y’Imfungwa yo muri Mpimba Yakanguye Abarundi
Imfungwa yandikiye Perezida Ndayishimiye imusaba kuva mu magambo no mu marira ahubwo agafata ibyemezo bikemura akarengane kari mu butabera
Ijwi rikomeye ry’imfungwa ifungiwe muri Gereza Nkuru ya Mpimba mu Burundi rikomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga no mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu, nyuma y’uko yandikiye Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, imusaba kuva mu magambo no mu marira ahubwo agafata ibyemezo bifatika bikemura akarengane abaturage bavuga ko gakomeje kuranga ubutabera bw’u Burundi.
Iyo baruwa yanditswe mu buryo bwuzuyemo agahinda, ishavu n’icyifuzo cyo kubona impinduka nyazo, yanyujijwe mu muryango FOCODE kugira ngo ubutumwa bugere kuri Perezida Ndayishimiye. Iyo mfungwa yashimye uburyo Perezida aherutse gukora uruzinduko rutunguranye ku bikorwa by’ubworozi bw’inkwavu biri mu Karusi, aho bivugwa ko yiboneye ibibazo by’imicungire mibi n’imikorere bamwe mu bayobozi bamuhishaga.
Iyo mfungwa yavuze ko ingendo nk’izo zitunguranye zifasha Perezida kubona ukuri ku bibazo abaturage bahura na byo, aho kudashingira gusa kuri raporo z’abayobozi bavuga ko ibintu byose bimeze neza kandi abaturage bakomeje kubabara.
Yagize iti:
“Aho uherutse gusura ibikorwa byo kubaka ikigo cy’ubworozi bw’inkwavu i Karusi, wabonye uko abo mwahaye inshingano bakora. Ntabwo ari ho gusa, ahubwo n’ahandi henshi hari ibyo abakwegereye baguhisha.”
Iyi mfungwa yanibukije Perezida Ndayishimiye amagambo yavuze agitangira kuyobora igihugu, ubwo yakoranaga n’abakora mu rwego rw’ubutabera akarira agaragaza uburyo yababajwe n’akarengane abaturage bakorerwaga n’inkiko ndetse n’abashinjacyaha.
Mu butumwa bwe, yavuze ko icyo gihe abaturage benshi bagize icyizere ko ubutabera bugiye kuvugururwa, ariko imyaka ishize ikibazo cy’akarengane kikaba kigihari, cyane cyane muri za gereza.
Yagize iti:
“Ubwo mwageraga ku butegetsi, mwigeze gukoranya abakora mu rwego rw’ubutabera murarira kubera akarengane Abarundi bahora bakorerwa. Twabonye murize dutekereza ko ibintu bigiye guhinduka. Ariko nta cyahindutse.”
Aya magambo yakomeje gukomeretsa imitima ya benshi ku mbuga nkoranyambaga, aho abaturage bamwe bavuga ko agaragaza neza umubabaro w’abafunzwe n’abaturage bavuga ko ubutabera bwo mu Burundi bugifite ibibazo bikomeye, birimo gutinda kuburanisha imanza, gufungwa igihe kirekire ndetse no kudashyira mu bikorwa imyanzuro y’inkiko.
Mu gice cyafashwe nk’igikomeye cyane muri iyo baruwa, iyi mfungwa yasabye Perezida Ndayishimiye kuzatunguka muri Gereza Nkuru ya Mpimba kugira ngo yirebere ubwe ibibazo abafunzwe bavuga ko babamo buri munsi.
Yamusabye guhamagaza imfungwa zose, akanasaba abacamanza n’abashinjacyaha kwisobanura ku buryo hari abafunzwe bavuga ko barangije ibihano byabo ariko bakaba bagikomeje gufungwa, ndetse n’abarekuwe by’agateganyo bavuga ko batigeze bahabwa uburenganzira bwo gusohoka muri gereza.
Yagize iti:
“Umunsi umwe muzatunguke muri Gereza Nkuru ya Mpimba. Mubwire bahamagaze imfungwa zose. Musabe abashinzwe inkiko guhagarara ku ruhande rumwe. Ku rundi ruhande mushyire abafunzwe barangije ibihano byagenwe n’urukiko. Ku rundi ruhande mushyire abarekuwe by’agateganyo ariko bagikomeje gufungwa.”
Yakomeje yibaza uburyo umuntu ashobora kurangiza igihano yakatiwe n’urukiko ariko agakomeza gufungwa, cyangwa umuntu warekuwe by’agateganyo akaguma muri gereza igihe kirekire nta gisobanuro gihagije.
Mu magambo yakomeje kuvugisha benshi, iyi mfungwa yavuze ko amarira y’abayobozi nta cyo amarira abaturage igihe adakurikiwe n’ibikorwa bifatika bihindura ubuzima bw’abaturage.
Yagize iti:
“Guhagarara imbere y’abacamanza n’abashinjacyaha murira nta cyo bivuze. Ahubwo bo batangiye kuduseka. Icy’ingenzi ni uko mwagera aho abantu bababazwa n’akarengane mukavuga ko mubaririra. Nimuze hano mwirebere uko turenganywa. Ntidukeneye amarira, dukeneye ibikorwa. Ibyo ni byo byadukiza.”
Aya magambo yatumye benshi bacika ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bavuga ko agaragaza ikibazo kimaze igihe kivugwa n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ku mikorere y’inzego z’ubutabera mu Burundi.
Mu myaka yashize, imiryango myinshi mpuzamahanga n’iyo mu Burundi yakomeje kugaragaza impungenge ku bibazo by’ubutabera, cyane cyane ku birebana n’ifungwa ridakurikije amategeko, gutinda kuburanisha imanza ndetse no kudashyira mu bikorwa imyanzuro y’inkiko.
Hari raporo zitandukanye zakomeje kuvuga ko bamwe mu bafunzwe bamara imyaka myinshi bataraburana, abandi bakarangiza ibihano byabo ariko bagakomeza gufungwa kubera uburangare cyangwa imikorere mibi y’inzego z’ubutabera.
Nubwo Perezida Ndayishimiye yakunze gukora ingendo zitunguranye mu bice bitandukanye by’igihugu agamije kumenya ibibazo abaturage bafite, hari abavuga ko ikibazo nyamukuru atari ukureba ibitagenda gusa, ahubwo ari ugufata ibyemezo bikomeye bihindura imikorere y’inzego za Leta no gutanga ubutabera buboneye.
Ibaruwa y’iyi mfungwa yongeye kuzamura impaka zikomeye ku mikorere y’ubutabera n’uburenganzira bw’imfungwa mu Burundi, mu gihe abaturage benshi bavuga ko bagitegereje impinduka zifatika aho kumva amagambo meza gusa.
Abasesenguzi bamwe bavuga ko ubu butumwa bushobora gusobanurwa nk’ikimenyetso cy’uko hari abaturage n’imfungwa batangiye gutakaza icyizere ku buryo ibibazo byabo bikemurwa, cyane cyane mu rwego rw’ubutabera.
Mu gihe nta rwego rwa Leta rwari rwatangaje icyo ruvuga kuri iyi baruwa kugeza ubu, ubutumwa bw’iyi mfungwa bwakomeje gusangizwa abantu benshi, aho benshi bavuga ko bwabaye ijwi ry’abaturage benshi bumva ko bakomeje kubura ubutabera n’uburenganzira bwabo bw’ibanze.





