Amarira n’Uburakari Mu Nkambi ya Nyenkanda: Impunzi z’Abanyekongo Zirashinja Abakozi b’u Burundi Kunyereza Imfashanyo, Polisi Ikarasa Mu Bigaragambyaga
Mu gihe ikibazo cy’impunzi z’Abanyekongo gikomeje gufata intera ikomeye mu karere k’Ibiyaga Bigari, inkambi ya Nyenkanda iri mu gihugu cy’u Burundi yongeye kuvugwamo ibikorwa bikomeye by’ihohoterwa, umutekano muke ndetse n’imicungire mibi y’imfashanyo zigenewe impunzi, nyuma y’imyigaragambyo ikomeye yadutse tariki ya 20/05/2026.
Iyo myigaragambyo yakozwe n’impunzi z’Abanyekongo zicumbikiwe muri iyo nkambi, zishinja bamwe mu bakozi b’Abarundi bakorana n’inzego zishinzwe impunzi, hamwe n’abashinzwe umutekano, kunyereza no kwigabiza imfashanyo zari zaragenewe kurokora imibereho yazo.
Amakuru aturuka muri iyo nkambi avuga ko izo mfashanyo zari zigizwe n’ibikoresho by’ibanze birimo ibiringiti, amatara ndetse n’amatera, ibintu impunzi zivuga ko zari zitegereje igihe kinini kubera ubuzima bubi n’imibereho igoye zimazemo igihe.
Bivugwa ko buri muntu yaragenewe ibiringiti bibiri n’amatera, mu gihe buri rugo rwagombaga guhabwa nibura amatara abiri cyangwa arenze bitewe n’umubare w’abagize umuryango. Nyamara, n’ubwo iyo mafashanyo bivugwa ko yari yagejejwe muri iyo nkambi, impunzi zivuga ko nta cyo zabonye.
Inkambi ya Nyenkanda icumbikiwemo impunzi nyinshi zahunze intambara n’umutekano muke mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyane cyane mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, ahamaze imyaka myinshi harangwa ibikorwa by’intambara, ubwicanyi ndengakamere n’imirwano ihoraho hagati y’ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku bufatanye n’ingabo z’u Burundi ndetse n’imitwe ya Wazalendo na FDLR.
Benshi muri izo mpunzi zahungiye mu Burundi zizeye kubona amahoro, ubuhungiro n’ubuzima bwiza, ariko amakuru akomeje guturuka muri Nyenkanda agaragaza ko imibereho yabo ikomeje kurushaho kuzamba. Haravugwa ikibazo gikomeye cy’inzara, uburwayi, ubukene bukabije no kutabona ubufasha buhagije.
Abavuganye na Minembwe Capital News bavuga ko uburakari bw’impunzi bwatangiye kwiyongera nyuma yo kumenya ko izindi nkambi zo mu Burundi, zirimo iya Gasorwe iherereye mu ntara ya Muyinga ndetse n’iya Bwagiriza, zari zamaze guhabwa iyo mfashanyo, mu gihe Nyenkanda yo yasigaye inyuma kandi bizwi neza ko ibikoresho byari byamaze kuhagezwa.
Impunzi zivuga ko ibyo byateje impungenge zikomeye ndetse zitangira gukeka ko hari umugambi wo guhishira no kunyereza imfashanyo zagombaga kugenerwa impunzi ziri muri iyo nkambi.
Bamwe mu mpunzi bashinja bamwe mu bakozi b’Abarundi ndetse n’inzego z’umutekano gukorana mu buryo bwo kuburizamo itangwa ry’izo mfashanyo kugira ngo zibashe kunyerezwa cyangwa zigurishwe rwihishwa.
Amakuru akomeje kuvugwa muri iyo nkambi avuga ko mbere y’uko imyigaragambyo iba, hafashwe umuyobozi w’inkambi ukora mu bijyanye no gutanga imfashanyo uzwi ku izina rya Ibwe, ukomoka mu bwoko bw’Ababembe bo muri Congo.
Biravugwa ko uyu muyobozi yaba yarasabwe n’abayobozi bamwe b’Abarundi gusinya inyandiko yemeza ko impunzi zo muri Nyenkanda zamaze guhabwa imfashanyo zari zarateganyirijwe, nyamara azi neza ko nta n’umwe wari wayibonye.
Nk’uko amakuru atangwa n’impunzi abivuga, Ibwe ngo yanze gusinya ibyo yise “ikinyoma cyo guhishira ubujura bw’imfashanyo”, ibintu byahise bikurikirwa no gufatwa kwe ndetse agafungirwa ahantu hatazwi kugeza ubu.
Ifungwa rye ni ryo ryabaye intandaro y’uburakari bukomeye mu mpunzi, aho benshi bahise bava mu mahema yabo bajya kwamagana icyo bise akarengane, ihohoterwa ndetse n’ubujura bukomeje gukorerwa impunzi z’Abanyekongo ziri muri iyo nkambi.
Mu gitondo cyo ku wa 20/05/2026, impunzi nyinshi zateraniye hamwe zikora imyigaragambyo zisaba kurekurwa kwa Ibwe no guhabwa imfashanyo zari zarateganyijwe.
Amakuru avuga ko bamwe mu bigaragambyaga bageze ku biro by’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (HCR/UNHCR) biri muri ako gace, basaba ibisobanuro ku mpamvu inkambi yabo yasigajwe inyuma mu itangwa ry’imfashanyo.
Nyuma y’aho, ibintu byaje gufata indi ntera ubwo polisi y’u Burundi yageraga aho imyigaragambyo yabereye ikagerageza kuyihagarika ku ngufu.
Abatangabuhamya bavuga ko abapolisi barashe hagati mu mpunzi kugira ngo bazitatanye, ibintu byateje ubwoba bwinshi, akaduruvayo n’ihungabana rikomeye muri iyo nkambi.
Hari amakuru avuga ko abantu benshi bahise batabwa muri yombi, abandi bagakomereka, mu gihe hari n’ababuriwe irengero nyuma y’iryo raswa.
Kugeza ubu ntiharamenyekana umubare nyawo w’ababa barapfuye cyangwa abakomeretse, ariko impunzi zivuga ko hari imiryango itazi irengero ry’abayo kuva uwo munsi.
Iki kibazo cy’i Nyenkanda cyongeye kuzamura impungenge zikomeye ku mibereho y’impunzi z’Abanyekongo zicumbikiwe mu Burundi, cyane cyane ku birebana n’umutekano wazo, uburyo zifashwamo ndetse n’uko uburenganzira bwazo bwubahirizwa.
Mu myaka ishize, impunzi z’Abanyekongo zicumbikiwe mu Burundi zakunze kuvugwaho guhura n’ibibazo birimo ihohoterwa, gufungwa binyuranyije n’amategeko, kubuzwa ubwisanzure ndetse no kutabona ubufasha buhagije.
Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ikomeje gusaba ko hakorwa iperereza ryigenga kandi ryimbitse ku byabereye muri iyo nkambi, cyane cyane ku bivugwa byo kurasa impunzi, kunyereza imfashanyo ndetse no kuburirwa irengero kwa bamwe mu bahatuye.
Hari kandi abasaba Ishami rya Loni ryita ku mpunzi hamwe n’indi miryango mpuzamahanga gukurikirana hafi ikibazo cy’imicungire y’imfashanyo zigenerwa impunzi, kugira ngo hamenyekane niba koko hari abantu baba baranyereje inkunga zagombaga gufasha abaturage bari mu kaga.
Mu gihe kugeza ubu ubuyobozi bw’u Burundi butaratangaza icyo buvuga kuri aya makuru, impunzi zo muri Nyenkanda zikomeje kuba mu bwoba bwinshi no mu gahinda gakomeye.
Bamwe bavuga ko batangiye gutakaza icyizere ku gihugu bahungiyemo, nyamara bari barahisemo kuhahungira bizeye amahoro, umutekano n’ubuzima bushya nyuma y’imyaka myinshi y’intambara n’akababaro bari bamaze gucamo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.






