Nyuma y’aho RDC yinangiye, u Rwanda rwatangaje ko “inzira y’amahoro igomba gutanga umusaruro”
Umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yatangaje ko urugendo ruganisha ku mahoro u Rwanda na Repubulika ya demokarasi ya Congo birimo bigizwemo uruhare na Leta Zunze ubumwe z’Amerika, rugomba gutanga umusaruro uko byagenda kose, ngo nubwo RDC yo ikomeje kubyanga.
U Rwanda na RDC byaherukaga guhurira i Washington DC, hari mu rwego rwo kugira ngo bigirane ibiganiro bya nyuma ku mushinga w’amasezerano y’ubufatanye mu bukungu wateguwe mu kwezi kwa cyenda.
Nk’uko rero byari bipanze ku wa gatatu tariki ya 03/10/2025, ibihugu byombi byari gusinya amasezerano ariko RDC irinangira.
Umuvugizi w’u Rwanda, Yolande Makolo yatangaje ko intumwa zari zihagarariye u Rwanda i Washington DC zatunguwe ku munota wanyuma n’icyemezo cya RDC cyo kudasinya.
Yanavuze kandi ko RDC yanze gusinya mu gihe byari bizwi ko impande zombi ziri mu bihe by’umwuka mwiza w’ubwumvikane.
Minisiteri y’ubanye n’amahanga ya Amerika yagaragaje ko ayo masezerano mu by’ubukungu akubiyemo ubushake bwo gukorera hamwe hagati y’u Rwanda na RDC, ndetse ni igice cy’amasezerano y’amahoro y’ubuhuza bwa America yasinywe ku itariki ya 27/06/2025 hagati y’ibi bihugu byombi.
Ibiri muri ayo masezerano bigaragaza ko ibihugu byombi bifite ubushake n’umugambi wo gukurikiranira hamwe ubufatanye bugirira inyungu impande zombi, kongera ihuzabikorwa n’imishinga y’iterambere ry’ubukungu mpuzamahanga n’akarere, ndetse no gushora imari.
Harimo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ibikorwa remezo, ingufu, iterambere ry’inganda, ubuzima rusange no gucunga pariki z’igihugu.
Uyu muvugizi w’u Rwanda, Yolande Makolo yavuze ko usibye amasezerano y’ubukungu, RDC yongeye no kugenda biguru ntege mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro yasinywe n’impande zombi.
Yagize ati: “Ku bijyanye n’amasezerano y’amahoro, by’umwihariko gusenya burundu umutwe wa FDLR ushigikiwe na RDC, byagombaga gukurikirwa gukuraho ingamba z’ubwirinzi ku ruhande rw’u Rwanda, RDC yanze iyo ngingo kugeza aho byizweho mu buryo bwihariye bikarangira byemejwe ku wa gatatu mu nama ya komite ngenzuzi ihuriweho n’impande zombi.”
RDC yo yasabaga ko kugira ngo urugamba rwo gutangira gusenya FDLR rutangire, bigomba kujyana no gukuraho ingamba z’ubwirinzi z’u Rwanda, ibi bikaba binyuranyije n’ibiri mu masezerano.
Makolo yasoje avuga ko nubwo hakiri ibyo bizazane byose, ariko igihugu cye cyizeye neza ko aya masezerano y’amahoro ndetse n’uburyo bukoreshwa na Leta Zunze ubumwe z’Amerika nk’umuhuza kandi rwizeye ko bizashyira amasezerano mu by’ubukungu agashyirwaho umukono. Avuga ko uyu mugambi w’amahoro ugomba gutanga umusaruro kandi mwiza.