Olivier Rumenge Yasabye Impinduka Zihuse muri RDC: Avuga ko Imiyoborere Mibi Ari Yo Mvano y’Ibibazo Byose
MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)
Mu butumwa yanyujije kuri Minembwe Capital News (MCN), Olivier Rumenge Rugeyo, wahoze ari umukandida ku mwanya w’Umudepite w’Igihugu mu karere ka Fizi, Intara ya Kivu y’Amajyepfo, yanenze bikomeye imiyoborere y’igihugu, avuga ko ari yo ntandaro y’ibibazo byinshi bikomeje kudindiza iterambere rya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Rumenge yavuze ko, kubera imiyoborere mibi, inzego hafi ya zose z’ubuzima bw’igihugu zikomeje gusubira inyuma. Yagaragaje ko ubuvuzi, uburezi, ibikorwa remezo birimo imihanda, umutekano, ubuhinzi, ubworozi, uburobyi, ubukungu n’izindi nzego zikomeje guhura n’ibibazo bikomeye, ku buryo abaturage batabona serivisi zinoze kandi zibafitiye akamaro.
Mu butumwa bwe yagize ati:
««Kubera imiyoborere mibi iri mu gihugu, iterambere rikomeje gusubira inyuma. Mu nzego zose zirimo ubuvuzi, uburezi, imihanda, umutekano, ubuhinzi, ubworozi, uburobyi n’ubukungu, nta na hamwe ibintu bigenda neza.»»
Yakomeje avuga ko, nubwo RDC ari igihugu gifite umutungo kamere mwinshi haba ku butaka no munsi yabwo, gikomeje kwishingikiriza ku madeni aho kuba igihugu cyihagije mu bukungu.
Rumenge yagize ati:
««Igihugu cyacu gikomeje gufata amadeni, nyamara cyakagombye kuba cyihagije kubera umutungo kamere dufite ku butaka no munsi yabwo.»»
Yanagarutse ku ikoreshwa ry’umutungo wa Leta, avuga ko Perezida Félix Tshisekedi akomeje gufata amadeni yo kugura intwaro zihenze, mu gihe abaturage benshi bakomeje kubaho mu bukene bukabije.
Mu magambo ye yagize ati:
««Mu gihe abaturage bapfa bazize inzara, abarimu badahembwa, abaganga badahembwa, kandi ibikorwa remezo bikiri mu bibazo bikomeye, Leta ikomeje gufata amadeni yo kugura intwaro zihenze no gukoresha amafaranga mu bindi bikorwa.»»
Mu gusoza ubutumwa bwe, Olivier Rumenge yasabye ko habaho imiyoborere myiza ishyira imbere inyungu z’abaturage, aho umutungo kamere wa Congo wakwifashishwa mu kuzamura imibereho yabo aho kugirira akamaro abantu bake bari ku butegetsi.
Yagize ati:
««Ubutunzi bwa Congo bugomba gufasha abaturage ba Congo, si ukujya mu mifuka y’abanyapolitiki bari ku butegetsi. Igihe kirageze ngo duharanire imiyoborere myiza izafasha abaturage ba Congo.»»
Aya ni amagambo yatanzwe na Olivier Rumenge Rugeyo, wigeze guhatanira umwanya w’Umudepite w’Igihugu mu karere ka Fizi.
Minembwe Capital News (MCN).





