• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, August 27, 2026
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
  • Login
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Pasitori Mbayahaga Yibasiriye Jacques Kongolo mu Magambo Akomeye

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
June 29, 2026
in Regional Politics
0
Pasitori Mbayahaga Yibasiriye Jacques Kongolo mu Magambo Akomeye
71
SHARES
1.8k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Pasitori Mbayahaga Yibasiriye Jacques Kongolo mu Magambo Akomeye

Mu gihe umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ukomeje kuba ingorabahizi, amagambo aherutse kuvugwa na Pasitori Mbayahaga, umwe mu Barundi bazwiho gushyigikira ubutegetsi bwa Perezida Évariste Ndayishimiye, yakomeje gukurura impaka mu banyapolitiki no mu bakurikiranira hafi ibibera mu karere k’Ibiyaga Bigari.

Mbayahaga, usanzwe uzwi cyane mu gutangaza ibitekerezo bikomeye byibasira bamwe mu banyapolitiki b’u Rwanda, kuri iyi nshuro yerekeje ibitero bye kuri Jacques Kongolo, umwe mu bajyanama ba Perezida Félix Tshisekedi mu bijyanye n’umutekano.

READ ALSO

Washington Accords: Amahoro, Amabuye y’Agaciro n’Inyungu za Amerika — Ni Iki Cyamaze Kugerwaho? Byinshi mu Isesengura

Ibyo wamenya kuri Tom Byabagamba wari Colonel mu Ngabo z’u Rwanda wapfiriye muri gereza

Mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga mu mpera z’icyumweru gishize, Mbayahaga yavuze amagambo akomeye kuri Kongolo, agaragaza ko atamufitiye icyizere ndetse anenga uburyo yitwara ku bibazo by’umutekano.

Yagize ati:

“Jacques Kongolo ni umuntu w’amagambo menshi, yuzuyemo ubwirasi n’ibinyoma. Ariko ahora agerageza kwiyambika ikoti ry’ukuri kandi atari byo. Avuga ko ari we ukora ibijyanye n’igisirikare, ndetse yigeze no kuvuga ko azagura drones zo kurasa abo yita abanzi ba Perezida Félix Tshisekedi. None se izo drones yazigura ate?”

Mbayahaga yakomeje anenga uburyo Kongolo atangaza amakuru ajyanye n’ibikorwa bya gisirikare.

Yagize ati:

“Hari igihe aba ameze nk’umuvugizi w’igisirikare. Hari n’ubwo atangaza amakuru y’urugamba atagombye kujya hanze. Niba ari FARDC cyangwa Wazalendo bamuhamagaye, kuki yihutira kubishyira ku mbuga nkoranyambaga cyangwa akabitangaza mu majwi? Ibyo bituma abo bahanganye bamenya imigambi yabo.”

Mu bindi yavuze, Mbayahaga yanagarutse ku miterere y’Abanyamulenge, avuga ko babarizwamo ibice bibiri.

Yagize ati:

“Abanyamulenge barimo ibice bibiri. Hari abo mu Kagara n’abo yise i Bipfobagane. Muri ibyo byiciro byombi, Jacques Kongolo nta hantu abarizwa kandi nta n’aho yemerwa.”

Aya magambo yakomeje guteza impaka ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane mu Banyamulenge no mu bakurikiranira hafi politiki yo mu burasirazuba bwa RDC.

Nk’uko bamwe mu basesenguzi babibona, amagambo ya Mbayahaga ashobora gufatwa nk’ikimenyetso cy’uko kutumvikana hagati y’abegereye ubutegetsi bw’u Burundi n’abamwe mu Banyamulenge bakorana cyangwa bashyigikira ubuyobozi bwa Perezida Félix Tshisekedi, barimo Jacques Kongolo n’abandi bari mu nzego zitandukanye za Leta ya Kinshasa, gukomeje kwiyongera.

Mu mvugo ye, Mbayahaga yanakoresheje ijambo “Akagara”, ijambo bamwe bakoresha bavuga bamwe mu Banyamulenge bashyigikira ubutegetsi bwa Kinshasa. Hari abavuga ko ari ijambo rikoreshwa mu rwego rwa politiki, ariko rikaba ritavugwaho rumwe bitewe n’ibisobanuro ritangwaho n’impande zitandukanye.

Ni ngombwa kandi kugaragaza ko ibivugwa na Mbayahaga ari ibitekerezo bye bwite byatangarijwe mu ruhame, kandi ko Jacques Kongolo cyangwa inzego ahagarariye bari bataratangaza icyo babivugaho kugeza ubu.

Ibi bibaye mu gihe umubano hagati y’abanyapolitiki batandukanye ugira uruhare muri politiki n’umutekano w’akarere ukomeje guhinduka, ibintu bikomeje gukurikiranwa hafi n’abasesenguzi kubera ingaruka bishobora kugira ku mutekano no ku mubano w’impande zose zifite inyungu mu burasirazuba bwa RDC.

Tags: AkagaraKongoloMbayahaga

Related Posts

Washington Accords: Amahoro, Amabuye y’Agaciro n’Inyungu za Amerika — Ni Iki Cyamaze Kugerwaho? Byinshi mu Isesengura
Regional Politics

Washington Accords: Amahoro, Amabuye y’Agaciro n’Inyungu za Amerika — Ni Iki Cyamaze Kugerwaho? Byinshi mu Isesengura

August 26, 2026
Ibyo wamenya kuri Tom Byabagamba wari Colonel mu Ngabo z’u Rwanda wapfiriye muri gereza
Regional Politics

Ibyo wamenya kuri Tom Byabagamba wari Colonel mu Ngabo z’u Rwanda wapfiriye muri gereza

August 25, 2026
INKONGI Z’UMURIRO MU MASOKO YO MU BURUNDI ZIKOMEJE KWISUBIRAMO: NI IMPANUKA CYANGWA HARI IBINDI BIRI INYUMA YABYO? — UBUTUMWA MCN YAGEJEJWEHO N’UMUCURUZI I BUJUMBURA
Regional Politics

INKONGI Z’UMURIRO MU MASOKO YO MU BURUNDI ZIKOMEJE KWISUBIRAMO: NI IMPANUKA CYANGWA HARI IBINDI BIRI INYUMA YABYO? — UBUTUMWA MCN YAGEJEJWEHO N’UMUCURUZI I BUJUMBURA

August 25, 2026
Le président Kagame revient sur les relations Rwanda–Burundi, la présence des forces burundaises en RDC et la question des FDLR
Regional Politics

Le président Kagame revient sur les relations Rwanda–Burundi, la présence des forces burundaises en RDC et la question des FDLR

August 24, 2026
Perezida Kagame yongeye kuvuga ku mubano w’u Rwanda n’u Burundi, ingabo z’u Burundi muri RDC n’ikibazo cya FDLR
Regional Politics

Perezida Kagame yongeye kuvuga ku mubano w’u Rwanda n’u Burundi, ingabo z’u Burundi muri RDC n’ikibazo cya FDLR

August 24, 2026
Ebola muri RDC yarenze ku mateka: Abarenga 2.500 bamaze kuhasiga ubuzima, Papa Leo XIV yatabaje isi ngo itabare
Regional Politics

Ebola muri RDC yarenze ku mateka: Abarenga 2.500 bamaze kuhasiga ubuzima, Papa Leo XIV yatabaje isi ngo itabare

August 24, 2026
Next Post
Ubushakashatsi: Ibintu 10 Ushobora Kuba Ukora Buri Munsi Byangiza Ubwonko Utabizi

Ubushakashatsi: Ibintu 10 Ushobora Kuba Ukora Buri Munsi Byangiza Ubwonko Utabizi

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News

RECENT POSTS

  • AFC-M23 adresse un message fort à Kinshasa après la suspension des activités académiques à Goma et Bukavu
  • AFC-M23 ivuze ijambo rikomeye kuri Kinshasa nyuma yo guhagarika amashuri i Goma na Bukavu
  • Col. Mufoko yasabye Abanyamulenge kutongera kwamamaza abo yita “Abanyakagara”: “Kubavuga cyane ni ukubamamaza”
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
  • Manage options
  • Manage services
  • Manage {vendor_count} vendors
  • Read more about these purposes
View preferences
  • {title}
  • {title}
  • {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?