U Bufaransa Bwasabye u Rwanda na RDC Gushyira mu Bikorwa Amasezerano ya Washington
Mu gihe umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ukomeje kuzamba, u Bufaransa bwongeye gusaba impande zifitanye amakimbirane kubahiriza no gushyira mu bikorwa Amasezerano ya Washington yashyizweho umukono hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda, ku bufasha bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ubu busabe bwatangiwe mu nama y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano (UN Security Council), yagarukaga ku kibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa RDC. Paris yashimangiye ko inzira y’ibiganiro ari yo yonyine ishobora kugeza akarere k’Ibiyaga Bigari ku mahoro arambye, aho gukomeza kwishingikiriza ku mbaraga za gisirikare.
Mu ijambo rye, Ambasaderi Jérôme Bonnafont, uhagarariye u Bufaransa mu Muryango w’Abibumbye i New York, yibukije ko hashize umwaka umwe hasinywe Amasezerano ya Washington ku rwego rw’abaminisitiri. Yavuze ko, nubwo hari intambwe zimaze guterwa, hakiri byinshi byo gukora kugira ngo ibyo impande zemeranyije bishyirwe mu bikorwa byuzuye.
Yashimangiye ko uruhare rwa Qatar, Togo n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) rwagize akamaro mu koroshya ibiganiro no gukomeza guhuza impande zishyamiranye. Ku bwe, gukomeza kubahiriza no gushyira mu bikorwa ayo masezerano ni byo byatanga icyizere cy’uko amahoro arambye ashobora kuboneka mu karere.
Ambasaderi Bonnafont yongeye kwibutsa ko impande zashyize umukono kuri ayo masezerano zigomba kubahiriza ibyo ziyemeje. Yavuze ko, nubwo imirwano igikomeje mu bice bimwe byo mu burasirazuba bwa RDC, igisubizo cya gisirikare kidashobora kurangiza burundu ikibazo kimaze imyaka myinshi cyugarije ako karere.
Yagize ati:
“Impande zashyize umukono ku masezerano y’amahoro zigomba kuyashyira mu bikorwa. Nta gisubizo cya gisirikare kizazana amahoro arambye muri iyi ntambara. Akanama k’Umutekano kagomba gukomeza gukoresha inzira zose zishoboka, harimo n’ibihano, kugira ngo amahoro n’umutekano bisubire mu karere k’Ibiyaga Bigari.”
Nubwo Amasezerano ya Washington amaze igihe asinywe kandi hakomeje kuba inama zo gusuzuma aho ageze ashyirwa mu bikorwa, umutekano n’ibibazo by’ubutabazi mu burasirazuba bwa RDC biracyakomeje kuzamba.
Abasesenguzi benshi bagaragaza ko ikibazo gikomeye ari ukugabanuka kw’icyizere hagati y’impande zirebwa n’aya masezerano, hamwe no kuba hari bamwe mu bihugu byo mu karere bashinjwa kudashyira ubushake bwa politiki mu kuyashyira mu bikorwa. Ibi bikomeje kubera imbogamizi abakomeje ubuhuza, cyane cyane Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Qatar.
Muri icyo gihe, ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje gushinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa AFC/M23, mu gihe u Rwanda rukomeje kugaragaza ko impungenge zarwo z’umutekano, ndetse n’ibibazo by’imitwe yitwaje intwaro ikorera ku butaka bwa RDC, na byo bikwiye kwitabwaho mu gushaka umuti urambye.
Uretse inzira ya Washington, ibiganiro bya Doha biri kubera muri Qatar na byo byari byitezweho gutanga umusaruro mu guhuza Leta ya RDC n’umutwe wa AFC/M23. Nyamara, kugeza ubu impande zombi ziracyafite ibitekerezo bitandukanye ku ngingo z’ingenzi ziganirwaho.
Nubwo habaye ibyiciro byinshi by’ibiganiro, harimo n’ibyabereye i Montreux mu Busuwisi, byari byitezweho gutanga icyerekezo gishya, ibyari byemeranyijweho ntibyashyizwe mu bikorwa uko byari biteganyijwe.
Byongeye kandi, ihindagurika ry’ibibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwo Hagati ryatumye bamwe mu bafatanyabikorwa mpuzamahanga bahugira kuri iyo dosiye, bituma n’imbaraga zo gukurikirana ibiganiro bya Doha zigenda zigabanuka.
Nubwo amahanga akomeje gusaba impande zose kubahiriza ibyo ziyemeje mu masezerano y’amahoro, impinduka zigaragara ku butaka ziracyari nke. Abasesenguzi bavuga ko ikibazo gikomeye ari uko buri ruhande rusobanura ingingo z’amasezerano rushingiye ku nyungu zarwo, bigatuma ishyirwa mu bikorwa ryayo rikomeza kugorana.
Mu gihe imirwano, ibikorwa by’ubugizi bwa nabi n’ibibazo by’ubutabazi bikomeje kugira ingaruka zikomeye ku baturage bo mu burasirazuba bwa RDC, amahanga akomeje guhamagarira impande zose gushyira imbere ibiganiro, kubaka icyizere no kubahiriza amasezerano, kuko ari byo bishobora gutanga amahirwe nyayo yo kugarura amahoro n’umutekano birambye mu karere k’Ibiyaga Bigari.





