Umukuru w’igihugu ca Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yashimiye perezida João Lorenço wa Angola kuba ngo yaragize uruhare runini mu gushakira u Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokorasi ya Congo amahoro.
Perezida wa Angola João Lorenço, asanzwe ari umuhuza ku makimbirane y’intambara mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokorasi ya Congo. Asanzwe kandi akuriye na International Conference Region(CIRGL). Uy’u Mukuru w’igihugu ca Angola yagiye azana nu buryo bushya bwoguhuza u Rwanda n’u butegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi wa RDC, n’imugihe ibi bihugu byombi byagiye birangwa no kugirana umwuka mubi ahanini ushingiye ku ntambara yo mu Burasirazuba bwa RDC aho Kinshasa ishinja Kigali gushigikira M23 ibyo Kigali yagiye itera utwatsi hubwo Kigali igashinja ubutegetsi bwa Kinshasa gukorana byahafi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR urimo abasize bakoze Genocide mu Rwanda mu mwaka w’ 1994.
Nk’uko bigaragara i Gihugu cya Repubulika ya Angola cyagiye kiberamo i Nama zigamije kugarukana amahoro mu Burasirazuba bwa RDC. Zari i Nama ahanini ziteguwe nu muryango w’Afrika y’iburasirazuba (EAC) n’u muryango w’Afrika y’Amajy’epfo SADC ndetse n’indi miryango itandukanye.
Muntangiriro z’iki Cyumweru, kandi uhagarariye umuryango w’u bumwe bw’Afrika Moussa Faki na Antonio Guterres uyoboye u muryango w’Abibumbye, bahuriye i New York aho barimo barebera hamwe ikibazo cy’u mutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokorasi ya Congo.
Muribyo biganiro bagiranye, nabo ubwabo bashimiye leta Zunze ubumwe za Amerika kuba baragize uruhare runini kugira u mwuka mubi wari hagati ya RDC n’u Rwanda uhagarare, ni mugihe uhagarariye ubutasi bw’Amerika aheruka gukorera urugendo i Kinshasa na Kigali, rwari uruzinduko rugamije guhosha amakimbirane arihagati ya Kinshasa na Kigali.
Bariya bayobozi Moussa Faki na Antonio Guterres bari i New York, nabo bashimiye u butegetsi bwa Luanda kuba baragize uruhare mukugarura Amahoro mu Burasirazuba bwa RDC.
Gusa kugeza ubu u Burasirazuba bwa RDC buracarimo imirwano hagati y’ihuriro ry’ingabo za Kinshasa n’u mutwe wa M23, aho no kumunsi w’ejo hashize tariki 30/11/2023, mu bicye byo muri teritware ya Masisi habaye guhangana gukaze kumpande zihanganye. Bikaba bizwi ko teritware ya Masisi na Rutsuru bitazabamo Amatora ategerejwe kuba mu mpera z’u kwezi kwa Cumi nabiri, nk’uko byanatangajwe na perezida Félix Antoine Tshisekedi.
Kuba u Burasirazuba bwa RDC bautazageramo Amatora biva ku mutekano wakomeje kuba ndanze.
Bruce Bahanda.