Perezida Kagame yaburiye abavuga ko bazatera u Rwanda.
Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame, yaburiye buri muntu wese ngo wigamba ko azatera u Rwanda, ababwira ko kuba rudafite ubushobozi nk’ubwabo ku bikoresho, ariko ko rufite ubushobozi bwo ku basanga aho bari rukabarwanya.
Yabigarutseho ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye umunsi wo kwizihiza ukwibohora ku nshuro ya, 31 mu birori byabereye muri Kigali Convention centre.
Mu ijambo Kagame yahavugiye, yagize ati: “Bohereza intwaro, bohereza abasirikare buri kimwe, mu gufasha guverinoma yica abaturage bayo, ifasha abasize bakoze jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda, bishe miliyoni imwe mu minsi ijana gusa.”
Umukuru w’igihugu yakomeje agira ati: “Iyo muza kuba muzi inkuru y’ibyabaye i Goma, i Bukavu n’ahandi, mwari kuba mubyumva. Mwaba mwumva neza ko ikibazo atari ukurwanya AFC/M23, ahubwo kwari ukurwanya u Rwanda. Mubabaze ibyabaye. Ibyabaye ni bike kubyo twokora.”
Kagame yavuze ko abo bantu nyuma yuko bamaze gutahura ko batakibashije kugira ibyo bakora ku Rwanda. Twabahaye inzira kugira ngo basubire mu bihugu byabo.”
“Ntitwabahaye inzira gusa, twabaye n’umutekano, duharanira ko bagera mu bihugu byabo. Ariko bari gupfa bagashyira iyo bibeshya bakarwana. Ibyo nta kibazo kibirimo, ndabivuga uyu munsi, nihagira ugerageza ejo, muzabibona. Ntabwo ndi gutera urwenya, ndi kuvuga ukuri kuri buri wese ushaka kumva, niba ufite ibindi bitekerezo, twabiganiraho. Ni yo mpamvu navuze ko byatubayeho rimwe, kandi rimwe si kenshi, ntibizasubira.”
Kagame yagarutse kandi no kubyagiye bikundwa gutangazwa na perezida Felix Tshisekedi wavuze ko azarasa i Kigali yiyicariye i Goma, avuga ko uzabigerageza u Rwanda ruzamusanga iyo ari.
Yagize ati: “Twarababwiye tuti dushobora kuba tudafite ubwo bushobozi, ariko tuzagusanga aho. Dufute ubushobozi, ntabwo ubizi, dushobora kugenda ibilometero 2000 kuva hano turwana mu gihe bibaye ngombwa. Ibindi byose ni inkuru. Abantu bavuga ibyo biboneye ngo bafite drones, ngo bazaza batere u Rwanda, tuzabasanga aho izo drones muzirasira.
Hejuru y’ibyo, yavuze ko nta muntu n’umwe u Rwanda rubanira nabi, ngo kandi udashaka gukorana narwo, akwiye kuruha amahoro, ndetse ngo n’udashaka kuruha amafaranga akayigumanira cyangwa akayaha abandi.
Maze asoza avuga ko Abanyarwanda ko bagomba guhaguruka bakarwanira igihugu cyabo, ngo kuko bitabaye ibyo bizarangira bahindutse ingaruzwamuheto, bagapfa nabi aho kuba bapfa bafite agaciro.