Perezida Kim Jong Un Yakangaranyije Isi, Igihugu cye Cyateguye Kwagura Bikomeye Umusaruro w’Intwaro n’Ibisasu bya Misile
Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un, yongeye gukangaranya amahanga nyuma yo gutegeka ko inganda zikora ibisasu n’intwaro zinyuranye by’umwihariko misile, byongera cyane ingano y’ibyo bikora guhera mu mwaka wa 2026, mu rwego rwo gukomeza kongerera imbaraga igisirikare cy’igihugu cye.
Ibi Kim Jong Un yabitangaje mu ruzinduko yagiriye ku ruganda rukora intwaro, aho yaganiriye n’abayobozi b’inganda z’igisirikare, abibutsa ko igihugu kigiye kwinjira mu gihe gikomeye gisaba imyiteguro ikomeye n’umusaruro wiyongereye.
Nk’uko byatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru bya Leta ya Koreya ya Ruguru (KCNA), uyu muyobozi yavuze ko kongera umusaruro w’ibisasu ari inshingano yihutirwa kandi ikomeye mu rwego rwo guhaza ibikenewe by’ingabo z’igihugu.
Ati: “Tugomba kongera umusaruro w’ibisasu bya misile n’izindi ntwaro zigezweho, kugira ngo igisirikare cyacu kibone ibikoresho bihagije byo kurinda ubusugire bw’igihugu.”
Kim Jong Un yakomeje asaba abayobozi b’inganda gushyira imbaraga mu kubaka no kwagura izindi nganda nshya, hagamijwe kongera ubushobozi bw’umusaruro, kunoza ikoranabuhanga rikoreshwa no gukomeza kwigira ku bundi bushakashatsi bwa gisirikare.
Uyu mugambi uje mu gihe Koreya ya Ruguru imaze imyaka igaragaza ubwiyemezi bukomeye mu guteza imbere intwaro za kirimbuzi na misile zambukiranya imigabane, ibintu byakomeje gutera impungenge zikomeye mu bihugu biyifata nk’umwanzi, by’umwihariko Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’abafatanyabikorwa bazo.
Perezida Kim Jong Un yagaragaje ko kongera ingano n’ubushobozi bw’intwaro ari ingenzi mu kurinda igihugu cye no kugitegura kwirwanaho mu gihe cyose cyahura n’intambara cyangwa igitutu cyaturuka hanze.
Ibi byatangajwe bikomeje kongera umwuka mubi mu mubano wa Koreya ya Ruguru n’amahanga, mu gihe isi ikomeje gukurikirana n’impungenge icyerekezo cy’iki gihugu mu bya gisirikare n’ingaruka zacyo ku mutekano mpuzamahanga.






