• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Monday, July 27, 2026
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

U Burundi Bufata ‘Sim Card’ zo mu Rwanda nk’Ikimenyetso cy’Ubugambanyi, Umwuka w’Intambara y’Amagambo Ukomeza Kwiyongera mu Karere

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
December 27, 2025
in Regional Politics
0
U Burundi Bufata ‘Sim Card’ zo mu Rwanda nk’Ikimenyetso cy’Ubugambanyi, Umwuka w’Intambara y’Amagambo Ukomeza Kwiyongera mu Karere
66
SHARES
1.7k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

U Burundi Bufata ‘Sim Card’ zo mu Rwanda nk’Ikimenyetso cy’Ubugambanyi, Umwuka w’Intambara y’Amagambo Ukomeza Kwiyongera mu Karere

You might also like

Mobutu Sese Seko: Umutegetsi Wayoboye Zaïre Imyaka 32, Uwasize Amateka Akomeye n’Impaka Ku Murage We muri RDC

Gen. Muhoozi Ari i Kigali ku Nshuro ya Mbere muri 2026: Ibyo Yemeranyije na Perezida Kagame Bishimangira Ubufatanye Bushya hagati y’u Rwanda na Uganda

RDC: Ubumwe bw’u Burayi Buvuze Icyo Buteze ku Biganiro bya Tshisekedi, Butanga Ubutumwa Bukomeye ku Hazaza h’Igihugu

Gutunga sim card ya sosiyete z’itumanaho zikorera mu Rwanda byatangajwe n’ubuyobozi bw’u Burundi nk’igikorwa gishobora gufatwa nk’ubugambanyi ku gihugu, mu gihe umubano hagati ya Bujumbura na Kigali ukomeje kuzamba. Leta y’u Burundi yaburiye abaturage bayo ko uzafatwa akoresha izo sim cards azahanwa bikomeye, kuko afatwa nk’uwangiza umutekano w’igihugu.

Ibi byatangajwe ku mugaragaro mu nama yahuje urubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi, CNDD-FDD, ruzwi nk’Imbonerakure, yabereye muri Sitade ya Busoni, muri santere ya Nyarunazi, mu ntangiriro z’iki cyumweru. Iyo nama yahuje Imbonerakure zirenga 2,000 zaturutse muri komini za Busoni na Kirundo, mu ntara ya Butanyerera, hafi y’imipaka ihuza u Burundi n’Intara y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo y’u Rwanda.

Abitabiriye iyo nama bakoze imyitozo ngororamubiri n’iya gisirikare y’ibanze, banigishwa gukoresha intwaro no kurasa. Muri iyo myitozo, bahawe ubutumwa bugaragaza u Rwanda nk’igihugu gishyirwa mu mwanya w’umwanzi uhangayikishije umutekano w’u Burundi,” ibintu byafashwe nk’ikimenyetso cy’ukwiyongera kw’imvugo ikakaye mu bya politiki n’umutekano.

Iyo nama yitabiriwe n’abayobozi bakuru b’Imbonerakure mu ntara ya Butanyerera, barimo Lt Col (Rtd) Abel Manirakiza, umuyobozi wabo muri iyo ntara, Salvator Harihoze, ushinzwe iperereza ry’imbere mu ntara, ndetse n’uhagarariye Ibiro by’Umukuru w’Igihugu.

Lt Col (Rtd) Manirakiza ni we watangaje ku mugaragaro ko “Umurundi wese uzafatwa afite sim card yo mu Rwanda azahanwa bikomeye nk’umugambanyi w’igihugu,” yongeraho ko n’ufitanye umubano n’Abanyarwanda ashobora gukurikiranwa no gufatirwa ibihano bikomeye.

Muri uwo munsi kandi, Perezida Évariste Ndayishimiye yayoboye indi nama yihariye ku mutekano yabereye ku cyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Burundi i Bujumbura. Iyo nama yitabiriwe n’abayobozi bakuru mu nzego z’umutekano, barimo Minisitiri w’Ingabo, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’Igihugu, n’abandi bofisiye bakuru mu gisirikare.

Amakuru yizewe aturuka i Bujumbura avuga ko abari muri iyo nama bemeranyije ko u Rwanda rufatwa nk’umwanzi ukomeye” w’u Burundi, maze hafatwa umwanzuro wo kongera ingabo ku mipaka ihuza ibi bihugu byombi, mu rwego rwo gukaza umutekano no guhangana n’ibyo Leta y’u Burundi ivuga ko ari ibyago by’umutekano bituruka hanze.

Izi ngamba nshya zifashwe na Leta y’u Burundi zerekana uko umwuka w’ubwumvikane muke hagati ya Kigali na Bujumbura ukomeje kwiyongera, bikaba bikomeje guteza impungenge ku mutekano w’akarere k’Ibiyaga Bigari no ku buzima bw’abaturage basanzwe bakenera imipaka ifunguye n’itumanaho ryisanzuye.

Tags: BurundiImbonerakureRwandaSimcardUmwanzi
Share26Tweet17Send
Bahanda Bruce

Bahanda Bruce

Recommended For You

Mobutu Sese Seko: Umutegetsi Wayoboye Zaïre Imyaka 32, Uwasize Amateka Akomeye n’Impaka Ku Murage We muri RDC

by Bahanda Bruce
July 26, 2026
0
Mobutu Sese Seko: Umutegetsi Wayoboye Zaïre Imyaka 32, Uwasize Amateka Akomeye n’Impaka Ku Murage We muri RDC

Mobutu Sese Seko: Umutegetsi Wayoboye Zaïre Imyaka 32, Uwasize Amateka Akomeye n’Impaka Ku Murage We muri RDC MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN) Mobutu Sese Seko ni umwe mu bategetsi...

Read moreDetails

Gen. Muhoozi Ari i Kigali ku Nshuro ya Mbere muri 2026: Ibyo Yemeranyije na Perezida Kagame Bishimangira Ubufatanye Bushya hagati y’u Rwanda na Uganda

by Bahanda Bruce
July 26, 2026
0
Gen. Muhoozi Ari i Kigali ku Nshuro ya Mbere muri 2026: Ibyo Yemeranyije na Perezida Kagame Bishimangira Ubufatanye Bushya hagati y’u Rwanda na Uganda

Gen. Muhoozi Ari i Kigali ku Nshuro ya Mbere muri 2026: Ibyo Yemeranyije na Perezida Kagame Bishimangira Ubufatanye Bushya hagati y'u Rwanda na Uganda MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)...

Read moreDetails

RDC: Ubumwe bw’u Burayi Buvuze Icyo Buteze ku Biganiro bya Tshisekedi, Butanga Ubutumwa Bukomeye ku Hazaza h’Igihugu

by Bahanda Bruce
July 25, 2026
0
RDC: Ubumwe bw’u Burayi Buvuze Icyo Buteze ku Biganiro bya Tshisekedi, Butanga Ubutumwa Bukomeye ku Hazaza h’Igihugu

RDC: Ubumwe bw'u Burayi Buvuze Icyo Buteze ku Biganiro bya Tshisekedi, Butanga Ubutumwa Bukomeye ku Hazaza h'Igihugu MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN) Ubumwe bw'u Burayi (European Union – EU)...

Read moreDetails

L’ONU Met en Lumière les Causes Profondes de la Crise en RDC : La Mauvaise Gouvernance et l’Exploitation des Ressources Naturelles Alimentent Toujours les Conflits

by Bahanda Bruce
July 25, 2026
0
Loni Yagaragaje Ikibazo Cy’Imizi muri RDC: Imiyoborere Mibi n’Ikoreshwa Ry’Umutungo Kamere Bikomeje Gukongeza Intambara

L’ONU Met en Lumière les Causes Profondes de la Crise en RDC : La Mauvaise Gouvernance et l’Exploitation des Ressources Naturelles Alimentent Toujours les Conflits MINEMBWE CAPITAL NEWS...

Read moreDetails

ADF Yongeye Kumena Amaraso: Abasivili Bishwe Bunyamaswa mu Gace Kagenzurwa na FARDC, Mu gihe Aho MRDP-Twirwaneho na AFC/M23 Bagenzura Hakomeje Kurangwa Umutekano

by Bahanda Bruce
July 23, 2026
0
ADF Yongeye Kumena Amaraso: Abasivili Bishwe Bunyamaswa mu Gace Kagenzurwa na FARDC, Mu gihe Aho MRDP-Twirwaneho na AFC/M23 Bagenzura Hakomeje Kurangwa Umutekano

ADF Yongeye Kumena Amaraso: Abasivili Bishwe Bunyamaswa mu Gace Kagenzurwa na FARDC, Mu gihe Aho MRDP-Twirwaneho na AFC/M23 Bagenzura Hakomeje Kurangwa Umutekano MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN) Mu gitondo...

Read moreDetails
Next Post
Perezida Ndayishimiye Avuga ku Mutekano w’u Burundi, Agaragaza Impungenge ku Migambi y’u Rwanda

Perezida Ndayishimiye Avuga ku Mutekano w’u Burundi, Agaragaza Impungenge ku Migambi y’u Rwanda

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 America Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Drone Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kabila Kagame Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Ndayishimiye Rdc Rwanda SADC Trump Tshisekedi Twirwaneho Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
  • Manage options
  • Manage services
  • Manage {vendor_count} vendors
  • Read more about these purposes
View preferences
  • {title}
  • {title}
  • {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?