Perezida Lowrenco yagize icyo avuga kwisubikwa ry’ibiganiro ndetse avuga n’ikigiye gukurikiraho.
Ubutegetsi bwa Leta ya Angola bwatangaje ko buzakora ibishoboka byose kugira ngo hazabe ibiganiro hagati ya Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo n’umutwe wa m23 uyirwanya.
Ni ibiganiro by’imishikirano byari kuba byarabaye hagati ya Congo na m23, tariki ya 18/03/2025, ariko biza gusubikwa mu buryo butunguranye, nyuma y’aho m23 itangaje ko itakicyitabiriye ibiganiro, ngo kuko bamwe mu bayobozi bayo bafatiwe ibihano n’umuryango w’ubumwe bw’u Burayi.
Nyuma Angola yashyize hanze itangazo imenyesha ko ibi biganiro byari biteganyijwe kuba ku wakabiri ushyize, byasubitswe ku mpamvu itunguranye.
Nanone itangazo ryayo rikomeza rivuga ko Angola, nk’umuhuza izakomeza gushyira imbaraga zishoboka zose kugira ngo iyi nama izabe mu gihe gikwiye, kandi ishimangira ko ibiganiro ari yo nzira yonyine yatanga igisubizo kirambye cy’amahoro mu Burasizuba bwa Congo.
Ni mugihe kandi ikiganiro giheruka guhuza perezida Felix Tshisekedi wa Congo na perezida Paul Kagame w’u Rwanda i Doha muri Qatar, aba bakuru b’ibihugu byombi bemeje ko hakenewe inzira y’ibiganiro hagati ya Congo n’umutwe wa m23 kugira ngo hashakwe umuti w’amakimbirane ari mu Burasizuba bw’iki gihugu cya RDC.
Ni ibiganiro byari biyobowe n’umuyobozi w’ikirenga wa Qatar, Sheikh Termin Bin Hamad Al Thani, aho aba bakuru b’ibihugu bemezanyije kandi gushaka umuti w’ikibazo cya FDLR, urimo abasize bakoze jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda, kugira ngo iki gihugu cyizere ko nta mbogamizi zagihungabanyiriza umutekano.