• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Sunday, January 18, 2026
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Perezida Ndayishimiye Yizeje MONUSCO Kurinda U Rwanda, Ntiyashyigikira Gusenywa kwa FDLR

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
January 18, 2026
in Regional Politics
0
Perezida Ndayishimiye Yizeje MONUSCO Kurinda U Rwanda, Ntiyashyigikira Gusenywa kwa FDLR
63
SHARES
1.6k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Perezida Ndayishimiye Yizeje MONUSCO Kurinda U Rwanda, Ntiyashyigikira Gusenywa kwa FDLR

You might also like

Uganda Yongeye Gufungura Internet Nyuma y’Itangazwa ry’Ibyavuye mu Matora ya Perezida

Uganda Yategetse Gufunga Internet mu Gihugu Hose Mbere y’Amatora

Bobi Wine Yatanze Gasopo yo Kwigaragambya mu gihe Amatora Yagaragaramo Ubujura

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yatangaje ko ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO) zigomba gushyirwa hafi y’umupaka w’u Rwanda kugira ngo icyo gihugu cyizere umutekano, ashyira ku ruhande igitekerezo cyo gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR.

Iki gitekerezo cyagarutsweho mu kiganiro Perezida Ndayishimiye yagiranye n’abahagarariye ibihugu byabo mu Burundi, aho yashimangiye ko kuba MONUSCO iri hafi y’umupaka bizafasha RDC n’akarere kose kugera ku mahoro arambye.

Yabwiye abadipolomate ko ikibazo cyo mu burasirazuba bwa RDC gikomeye, ariko ko Leta y’u Burundi ikomeje gusenga kugira ngo intambara itazakwira mu karere. Yongeyeho ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigomba gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano u Rwanda rwagiranye na RDC, kandi ko MONUSCO yagombye kwifashishwa mu gukemura impungenge z’umutekano mu karere.

Perezida Ndayishimiye yagize ati:
“MONUSCO yifashishijwe kugira ngo ijye hagati, ingabo zitagira uruhande zibogamiyeho zigashyirwa hagati y’umupaka w’u Rwanda n’uw’u Burundi ndetse no muri RDC. U Rwanda rwakwizera ko rutazaterwa, Congo ikongera kubona amahoro, igatangira ibiganiro by’amahoro bihuza Abanye-Congo.”

Yakomeje avuga ko bidashoboka gutangiza ibiganiro by’amahoro muri RDC hatabayeho “agahenge,” aho ingabo zashyirwa hagati y’impande zihanganye kandi abarwanyi bagasubizwa mu buzima busanzwe. Yanasabye ko MONUSCO yakongerwa imbaraga kugira ngo ishobore gushyira mu bikorwa iyi gahunda.

Amasezerano y’amahoro u Rwanda rwagiranye na RDC ku ya 27/06/2025, ku ruhare rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yasabaga gusenywa kwa FDLR kubera ko umutekano w’u Rwanda ubangamiwe n’uyu mutwe w’iterabwoba. Ariko kugeza ubu, Leta ya RDC ntiyabashije kubahiriza icyo gice cy’amasezerano, kandi ingabo zayo hamwe n’iz’u Burundi ndetse n’abarwanyi b’abazalendo bakomeje gukorana na FDLR mu gihe bahanganye n’abarwanyi ba AFC/M23.

Ibi bigaragaza ko Perezida Ndayishimiye atashyigikiye icyemezo cyo gusenya FDLR, ahubwo yizera ko MONUSCO ari yo gisubizo cy’umutekano mu karere, mu gihe amakuru atandukanye avuga ko abarwanyi benshi ba FDLR bahungiye mu Burundi.

Tags: AmazezeranoAmericaFDLRMonuscoNdayishimiyeU RwandaUmutekano
Share25Tweet16Send
Bahanda Bruce

Bahanda Bruce

Recommended For You

Uganda Yongeye Gufungura Internet Nyuma y’Itangazwa ry’Ibyavuye mu Matora ya Perezida

by Bahanda Bruce
January 18, 2026
0
Uganda Yategetse Gufunga Internet mu Gihugu Hose Mbere y’Amatora

Uganda Yongeye Gufungura Internet Nyuma y’Itangazwa ry’Ibyavuye mu Matora ya Perezida Leta ya Uganda yongeye gufungura internet mu gihugu hose nyuma y’itangazwa ry’ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu, byemeje...

Read moreDetails

Uganda Yategetse Gufunga Internet mu Gihugu Hose Mbere y’Amatora

by Bahanda Bruce
January 13, 2026
0
Uganda Yategetse Gufunga Internet mu Gihugu Hose Mbere y’Amatora

Uganda Yategetse Gufunga Internet mu Gihugu Hose Mbere y’Amatora Leta ya Uganda yafashe icyemezo gikomeye cyo guhagarika internet mu gihugu hose mu gihe kitazwi. Iki cyemezo cyatangajwe n’Ikigo...

Read moreDetails

Bobi Wine Yatanze Gasopo yo Kwigaragambya mu gihe Amatora Yagaragaramo Ubujura

by Bahanda Bruce
January 13, 2026
0
Bobi Wine Yatanze Gasopo yo Kwigaragambya mu gihe Amatora Yagaragaramo Ubujura

Bobi Wine Yatanze Gasopo yo Kwigaragambya mu gihe Amatora Yagaragaramo Ubujura Umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda, Robert Kyagulanyi Ssentamu, uzwi cyane ku izina rya Bobi Wine, yatangaje...

Read moreDetails

U Rwanda Rwamaganye Amayeri yo Gutinza Amahoro muri RDC, Rwibutsa ko Inzira Zemejwe Zigomba Gushyirwa mu Bikorwa

by Bahanda Bruce
January 13, 2026
0
Minisitiri Nduhungirehe Yashinje Impuguke za Loni Kubogamira kuri FDLR

U Rwanda Rwamaganye Amayeri yo Gutinza Amahoro muri RDC, Rwibutsa ko Inzira Zemejwe Zigomba Gushyirwa mu Bikorwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yamaganye ku...

Read moreDetails

“Iyo RDC Ikorana n’u Rwanda, Uyu Munsi Iba Ari Igihugu Gikize Kurusha Ibindi muri Afurika” – Sonia Rolland

by Bahanda Bruce
January 13, 2026
0
“Iyo RDC Ikorana n’u Rwanda, Uyu Munsi Iba Ari Igihugu Gikize Kurusha Ibindi muri Afurika” – Sonia Rolland

“Iyo RDC Ikorana n’u Rwanda, Uyu Munsi Iba Ari Igihugu Gikize Kurusha Ibindi muri Afurika” – Sonia Rolland Sonia Rolland, umukinnyi wa filime wamamaye ku rwego mpuzamahanga wanabaye...

Read moreDetails
Next Post
BREAKING: Museveni Yatsindiye Manda ya Karindwi muri Uganda, Azayobora kugeza 2031

BREAKING: Museveni Yatsindiye Manda ya Karindwi muri Uganda, Azayobora kugeza 2031

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kabila Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
  • Manage options
  • Manage services
  • Manage {vendor_count} vendors
  • Read more about these purposes
View preferences
  • {title}
  • {title}
  • {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?