Perezida Trump Yemeje Ko Guhagarika Intambara muri RDC Byamugoye Kurusha Iya Cambodia na Thailand
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yagaragaje ko guhagarika intambara mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bikomeye kurusha ibikorwa byo guhagarika imirwano yabaye muri Cambodia na Thailand. Ibi yabitangaje ku munsi w’ejo tariki ya 19/02/2026 ubwo yayoboraga inama ya mbere y’urwego mpuzamahanga rushinzwe guteza imbere amahoro arambye no kugarura iterambere ry’ubukungu mu ntara ya Gaza.
Iyi nama yitabiriwe n’abahagarariye ibihugu byagize uruhare mu guhagarika intambara mu bihe byashize, birimo Cambodia, Thailand, Armenia, Azerbaijan, Kosovo, Serbia, u Buhinde na Pakistan. Perezida Trump yashimye abo bahagarariye ibi bihugu ku bw’ubwitange bagaragaje mu kubuza amakimbirane gukomeza kwiyongera.
Yavuze ko, nubwo abarwanyi muri RDC barwana neza, imirwano yo muri iki gihugu yagoye cyane Amerika mu guhuza impande zihanganye, ugereranyije n’ibyo yabashije mu bindi bihugu. Yagaragaje ko, buri cyumweru, yakira amakuru y’akaga mu bikorwa by’amahoro, ariko ko icy’ingenzi ari uko intambwe zo kubaka amahoro arambye zidakwiye gusubira inyuma.
“Twabagejeje ku mahoro meza. Rimwe na rimwe hari utubazo tugenda tuvuka. Rimwe mu cyumweru nakira telefone igira iti ‘Nyakubahwa, hari utubazo twongeye kuvuka’. Tuzabikemura. Si byo? Tuzabikemura.”
Ku itariki ya 04/12/2025, RDC n’u Rwanda byagiranye amasezerano y’amahoro n’ubufatanye mu iterambere ry’ubukungu, bifashijwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Aya masezerano yashimangiye andi yasinywe mu kwezi kwa gatandatu 2025, agamije gushyigikira ibiganiro bya Doha bigamije guhagarika imirwano no gukemura amakimbirane hagati y’impande zose.
N’ubwo hari aya masezerano, ihuriro rya politiki n’igisirikare AFC/M23 rikomeza kugaragaza ko ingabo za Leta ya RDC zigaba ibitero by’indege n’ama drones mu bice bituwe cyane n’abasivili, cyane cyane mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, binyuranyije n’amasezerano y’agahenge yasinyiwe i Doha. Ibi bikaba byongera impungenge ku mutekano w’abaturage n’ishyirwa mu bikorwa ry’amahoro arambye muri RDC.





