Perezida Tshisekedi Yasobanuye Impamvu Ingabo za FARDC Zatsinzwe na AFC/M23 muri Uvira
Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, yatangaje ko u Rwanda n’umutwe witwaje intwaro wa AFC/M23 bishe ku mugaragaro Amasezerano ya Washington agamije amahoro n’iterambere. Yashimangiye ko kwigarurira umujyi wa Uvira, mu burasirazuba bwa RDC, ari igitero “cyateguwe kandi gikorwa ku bushake.”
Ibi yabivugiye mu ijambo rye ryo kuri iki Cyumweru, mu nama idasanzwe yahuje abakuru b’ibihugu bo mu karere, yari igamije gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro.
Perezida Tshisekedi yibukije ko tariki ya 04/12/2025, Leta ya RDC yashyize umukono ku masezerano ya Washington ajyanye n’amahoro n’iterambere. Gusa, ngo bitarenze amasaha 48 ayo masezerano asinywe, umujyi wa Uvira wafashwe n’ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’abarwanyi ba M23. Ibi, yavuze ko binyuranyije n’agahenge kari kemejwe, n’amasezerano yashyizweho umukono, Amahame Shingiro y’Umuryango w’Abibumbye, ay’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, ndetse n’Icyemezo cya 2773 cy’Inama y’Umutekano ya Loni.
Umukuru w’Igihugu cya Congo yasobanuye ko Ingabo za Leta ya RDC (FARDC) zikuye mu mujyi wa Uvira mu buryo bwa gisirikari (retrait tactique), mu rwego rwo kwirinda ingaruka zikomeye ku basivili, bitewe n’ikoreshwa ry’intwaro zidatoranya, zirimo n’indege zitagira abapilote (drones) n’ibisasu biremereye. Yashimangiye ko icyo cyemezo kitari ikimenyetso cy’intsindwa cyangwa intege nke, ahubwo cyari igikorwa kigamije kurengera ubuzima bw’abaturage.
Perezida Tshisekedi yifashishije raporo iheruka y’impuguke za Loni, igaragaza ko ku butaka bwa RDC habarirwa abasirikare b’u Rwanda barenga ibihumbi birindwi (7.000). Yongeyeho ko inzego z’umutekano za Congo zanditse kandi zigaragaza ko abasirikare b’u Rwanda barenga ibihumbi bitatu (3.000) binjiye mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo mbere y’ibyabereye i Uvira.
Yagaragaje impungenge zikomeye ku ngaruka z’ubutabazi, kwimurwa ku gahato kw’abaturage, gusenywa kw’ibikorwaremezo bya gisivili, no kubangamirwa kw’itangwa rya serivisi z’ubuvuzi. Yanavuze kandi ko hari amasasu yarenze imbibi za RDC akagera ku butaka bw’u Burundi, ibintu byateje impungenge zo kwaduka kw’intambara yo mu karere kose.
Ku bwe, ibyo bikorwa bigamije gusenya icyizere n’icyubahiro by’imigambi y’amahoro iri gushyirwa mu bikorwa, yaba iya Washington, iya Doha cyangwa iya Lomé. Yongeye kandi kwamagana itangazo ry’umutwe wa AFC/M23 rivuga ko wikuye mu mujyi wa Uvira, avuga ko ritajyanye n’ukuri kugaragara ku butaka, ashimangira ko hakiri abarwanyi bitwaje intwaro muri uwo mujyi no mu nkengero zawo.
Ku rundi ruhande, mu burasirazuba bwa RDC, umutwe wa AFC/M23 watangaje ko watangiye kwikura mu mujyi wa Uvira, wafashwe mu cyumweru gishize nyuma y’imirwano ikaze yawuhuje n’ingabo za Leta ya Congo. Uwo mutwe wavuze ko kwikuramo bikorwa mu buryo bukurikije ibisabwa, watangiye ku wa Gatatu tariki ya 17/12/2025 nimugoroba, nk’uko watangaje.
Ibi byose bikomeje kongera umwuka mubi mu burasirazuba bwa RDC, mu gihe amahanga akomeje gusaba ko amasezerano y’amahoro yubahirizwa n’impande zose, hagamijwe kurengera abasivili no kwirinda ko amakimbirane yaguka akagera ku rwego rw’akarere.






