Perezida Tshisekedi yavuze ku biganiro bya Doha n’ibya Washington
Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, yatangaje ko ibiganiro bigamije gushakira amahoro u burasirazuba bw’igihugu cye, birimo ibibera i Doha n’ i Washington DC, bigiye kugera ku musozo mwiza.
Yabitangaje tariki ya 7/11/ 2025, ari i Belém mu gihugu cya Brésil, aho yitabiriye inama ya COP30 yiga ku mihindagurikire y’ibihe. Mu butumwa yagejeje ku Banye-Congo baba muri Brésil, Tshisekedi yavuze ko ari hafi gutangaza intsinzi ikomeye ku biganiro bimaze igihe bibera muri Qatar no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Yagize ati: “Nshimishijwe no kubamenyesha ko ibiganiro by’i Doha n’i Washington bigiye kurangira mu minsi mike iri imbere.”
Ibi yabivuze mu rurimi rw’ilingala, mu rwego rwo kugaragaza icyizere ku rugendo rwo kugarura amahoro mu ntara zirimo intambara z’urudaca mu burasirazuba bwa Congo, cyane cyane mu Ntara ya Ituri, Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.
Nubwo atigeze atangaza amakuru arambuye ku byamaze kumvikanwaho cyangwa ku masezerano yemeranyijweho muri ibyo biganiro, iyi mvugo ye ishimangira ko hari intambwe ikomeye yatewe mu biganiro byatangiye mu mezi ashize.
Ibiganiro bya Doha na Washington byagiye biba mu bihe bitandukanye, bigahuza ubutegetsi bwa Kinshasa n’umutwe wa M23 ku buhuza bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Qatar ndetse n’umuryango wa Afrika Yunze ubumwe n’ibihugu byo mu karere nk’u Rwanda, mu rwego rwo gushakira umuti urambye ikibazo cy’umutekano muke umaze imyaka myinshi mu burasirazuba bwa RDC.
Perezida Tshisekedi n’ubuyobozi bwe bamaze iminsi bihutisha ibikorwa bya dipolomasi no gusaba ubufasha mpuzamahanga ngo harangizwe intambara zifitanye isano n’umutwe witwaje intwaro, wa M23 n’indi myinshi.





