Perezida Vradimir Putin, w’u Burusiya yasabye abaturage bo mu gihugu cye kumuhundagazaho amajwi mu matora y’u mukuru w’igihugu, ari muri icyo gihugu.
Ni amatora yabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 15/03/2024, akaba yarahawe iminsi itatu kuko azarangira tariki ya 17/03/2024.
Vradimir Putin mu ijambo rye ku banyagihugu be yabasabye ko bagomba gutorana ubushishozi no kureba uzabagirira akamaro.
Yagize ati: “Nemera ndashidikanya ko muzi neza ibihe bigoye igihugu cyacu kiri kunyuramo, n’ibibazo duhura nabyo mu turere twose, kugira ngo dukomeze gukemura ingorane kandi twiyubahjshije, tugomba gukomeza kunga ubumwe no kwigirira icyizere.”
Ikindi uyu mu perezida yasabye abaturage gukoresha amatora nk’i kimenyetso cyo kugaragaza ubumwe bwabo no kuba inyuma y’ubuyobozi bwe.
Anababwira ko bagomba kuba hamwe , baharanira kurengera ubusugire bw’igihugu cyabo, n’u mutekano w’u Burusiya.
Uy’u mukuru w’igihugu Vradimir Putin aramutse atsinze ay’amatora yazayobora u Burusiya kugeza mu mwaka w ‘ 230.
Bibaye kunshuro ya 5, Vradimir Putin yiyamariza kuyobora u Burusiya, kuva mu 2000.
MCN.