Perezida Zelenskyy yatanze umucyo kubyo guhura kwe na Putin.
Perezida Zelenskyy Volodymyr wa Ukraine yavuze ko afite ubushake bwo kuzahurira mu biganiro bizamuhuza na perezida wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump na mugenzi we w’u Burusiya Vladimir Putin, bigamije gushakira igihugu cye amahoro arambye.
Kuri uyu wa mbere tariki ya 19/08/2025, ni bwo Zelenskyy yatangaje ibi, ubwo yakorwaga na Trump, akaba yaraherekejwe na n’abayobozi bo mu Burayi barimo na perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron.
Trump wakiriye aba bayobozi nyuma y’iminsi mike ahuye na mugenzi we w’u Burusiya Vladimir Putin, bakemeranya ko bazongera bagahura vuba, yavuze ko yizeye ko perezida wa Ukraine azitabira ibiganiro bizabahuza na Putin.
Yagize ati: “Ndizera buri kimwe kiri kugenda neza kugeza ubu, tuzagira inama y’abakuru b’ibihugu batatu, kandi ndazi ko hazaboneka amahirwe yo kurangiza intambara igihe tuzaba twabikoze.”
Perezida Zelenskyy, bivugwa ko yari yaje yicishije make bitandukanye n’uko byagenze ubwo yaherukaga kwakirwa na Trump mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka, kuri iyi nshuro yumvikanye inshuro nyinshi amushimira, uburyo igihugu cye cyababaye hafi, icyakora avuga ko na n’ubu Abanya-Ukraine bacyugarijwe.
Yagize ati: “Umunsi ku munsi turi kuba mu buzima bw’ibitero. Murabizi ko n’uyu munsi hari ibitero byinshi byakomeje abantu benshi.”
Yakomeje ati: “Turi fuza guhagarika iyi ntambara, guhagarika u Burusiya. Kandi turifuza korohereza abafatanyabikorwa bacu b’abanyamerika n’abanyaburayi.”
Mu biganiro Trump aherutse kugirana na Putin mu cyumweru gishize, ubwo bari bahumuje ikiganiro bagiranaga n’itangazamakuru, perezida w’u Burusiya yizeje Trump ko na we bazahurira i Moscow mu gihe cya vuba.
Abayobozi n’abanyaburayi bari baherekeje Zelenskyy, bose bagaragaje ko bifuza ko iyi ntambara ihagarara, kuko ingaruka imaze gusiga zitagira ingingo, bityo ko igihe kizagera ngo ihagarare.