RDC: Dr Denis Mukwege Yamaganye Bikomeye Politiki yo “Gusingiza Umuntu” Mu Butegetsi bwa Kinshasa
Dr Denis Mukwege, umuganga w’icyamamare wanahawe Igihembo cy’Amahoro cyitiriwe Nobel mu mwaka wa 2018, yongeye kuvuga amagambo akomeye anenga ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ashinja ihuriro ry’amashyaka rishyigikiye Perezida Félix Tshisekedi kubaka politiki ishingiye ku “gusingiza umuntu umwe” no gushaka gukomeza kugundira ubutegetsi.
Ibi Mukwege yabigarutseho nyuma y’uko ihuriro rya Union Sacrée riri ku butegetsi muri RDC ritangiye ibiganiro n’ibikorwa byo kugisha inama abaturage ku bijyanye no guhindura Itegeko Nshinga, hagamijwe ko Perezida Félix Tshisekedi ashobora kongera kwiyamamariza indi manda, nubwo Itegeko Nshinga ririho riteganya manda ebyiri gusa.
Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Mukwege yavuze ko manda ya kabiri ya Perezida Tshisekedi ari na yo ya nyuma, kandi ko izarangira muri Mutarama 2029 nk’uko biteganywa n’amategeko igihugu kigenderaho. Yaburiye ko kugerageza guhindura Itegeko Nshinga ku nyungu z’umuntu umwe bishobora gushyira demokarasi y’igihugu mu kaga gakomeye.
Mu magambo akomeye kandi yuzuyemo impungenge, Mukwege yavuze ko ubutegetsi bwa Kinshasa buri kugenda bwubaka “sisteme” ishingiye ku gusingiza umuntu umwe aho kubaka inzego zikomeye zubahiriza amategeko n’uburenganzira bw’abaturage.
Yashimangiye ko ikibazo nyamukuru RDC ifite atari Itegeko Nshinga cyangwa inyandiko z’amategeko, ahubwo ko ikibazo kiri mu bayobozi badashyira imbere inyungu z’abaturage n’iterambere ry’igihugu.
Yagize ati:
“Ikibazo cya RDC si amategeko cyangwa inyandiko, ahubwo ni ukubura abagabo n’abagore bashoboye kuyobora igihugu mu kuri, bakageza ku baturage amahoro, ubutabera, akazi n’agaciro ka bose.”
Mukwege yagaragaje ko uburyo bamwe mu bategetsi bo muri Union Sacrée bari gukoresha mu gushyigikira manda ya gatatu bushobora gutuma igihugu gisubira mu bibazo bya politiki byagiye birangwa n’imvururu ndetse no kutubahiriza ihame rya demokarasi.
Mu minsi ishize, bamwe mu banyapolitiki bakomeye bo mu butegetsi bwa Perezida Tshisekedi batangaje ko ibiganiro byo guhindura Itegeko Nshinga biri mu byitezweho gukemura ibibazo igihugu gifite. Hari abavuga ko Perezida Tshisekedi akwiye gukomeza kuyobora igihugu kubera ibibazo by’umutekano muke biri mu burasirazuba bwa Congo.
Perezida Tshisekedi ubwe aheruka kuvuga ko igihugu kidashobora gukora amatora mu gihe intara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Epfo zigikomeje kuba mu ntambara n’imitwe yitwaje intwaro, cyane cyane umutwe wa M23 umaze igihe ugenzura ibice byinshi by’iyo ntara.
Yanavuze ko bishoboka ko abaturage bazabazwa binyuze muri referandumu niba bashaka ko habaho indi manda, agaragaza ko naramuka asabwe n’abaturage yakwemera kongera kwiyamamaza.
Aya magambo yakomeje guteza impaka ndende haba imbere mu gihugu no mu mahanga, aho abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko guhindura Itegeko Nshinga ku nyungu za politiki bishobora guteza umwuka mubi no guhungabanya ituze rya RDC.
Kuri ubu, Dr Denis Mukwege ari kuba mu Burayi nyuma yo kuva mu bitaro bya Panzi biherereye hafi y’umujyi wa Bukavu, ahamaze igihe harangwa umutekano muke ndetse ibikorwa bya M23 bikaba byarakajije umurego.
Mukwege azwi cyane ku rwego mpuzamahanga kubera ibikorwa bye byo kuvura abagore n’abakobwa bahohotewe mu ntambara zo mu burasirazuba bwa Congo, ndetse no guharanira uburenganzira bwa muntu n’amahoro.
Nubwo atakiri imbere mu gihugu, amagambo ye akomeje kugira uruhare runini mu biganiro bya politiki biri kubera muri RDC, cyane cyane ku kibazo cya manda ya gatatu n’ahazaza ha demokarasi muri icyo gihugu.






