RDC: UDPS Yakajije Umurego wo Guhindura Itegeko Nshinga – Byinshi Kuri Uyu Mushinga Uri Guteza Impaka
Mu gihe impaka za politiki zikomeje gufata indi ntera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ishyaka riri ku butegetsi rya UDPS ryongeye gushimangira umugambi waryo wo guhindura Itegeko Nshinga rya 2006, risaba ko hagarurwa iryateguwe mu mwaka wa 1992 mu Nama Nkuru y’Igihugu yiswe Conférence Nationale Souveraine.
Aya magambo yongeye gukaza impaka nyuma y’uko Umunyamabanga Mukuru wa UDPS, Augustin Kabuya, atangaje ku mugaragaro ko iri shyaka ridateze gusubira inyuma kuri uwo mushinga, ahubwo ko ushaka kwihutishwa kugira ngo igihugu kigire Itegeko Nshinga “rishingiye ku by’ukuri bya Congo y’ubu.”
Mu ijambo yavugiye imbere y’abarwanashyaka ba UDPS ku Cyumweru tariki ya 17/05/2026, Kabuya yavuze mu rurimi rw’Igilingala ko Itegeko Nshinga rya 1992 ari ryo abaturage ba Congo bakoze mu bwisanzure busesuye, ridashyizwemo igitutu cy’amahanga cyangwa cy’imitwe ya politiki yari ifite inyungu zihariye.
Yagize ati:
“Tugomba kongera gufata Itegeko Nshinga rya 1992, ryateguwe n’Abanyekongo bose nta gitutu. Icyo gihe imirimo yayoborwaga na Cardinal Laurent Monsengwo Pasinya. Birashoboka ko Kiliziya Gatolika igifite kopi yaryo. Tuzarikoresha ariko turihuze n’ibikenewe muri Congo y’uyu munsi.”
Aya magambo agaragaza neza ko UDPS n’ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi bikomeje gahunda yo gukuraho burundu Itegeko Nshinga ririho kuva mu 2006, ryashyizweho nyuma y’amasezerano yo kurangiza Intambara ya Kabiri ya Congo.
Abasesenguzi ba politiki muri RDC bavuga ko ubutegetsi bwa Tshisekedi bumaze igihe bushinja Itegeko Nshinga rya 2006 kuba ritakijyanye n’ibihe igihugu kirimo, cyane cyane mu bijyanye n’imiyoborere, imiterere y’ubutegetsi ndetse n’ubusugire bw’igihugu.
UDPS ivuga ko iri tegeko nshinga ryanditswe mu bihe by’intambara n’igitutu mpuzamahanga, bityo rikaba ridatanga ubwisanzure busesuye ku baturage no ku buyobozi bw’igihugu. Abashyigikiye uyu mushinga bavuga ko hakenewe inyandiko nshya ishobora gukemura ibibazo bimaze imyaka myinshi, birimo amakimbirane ya politiki, ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo ndetse n’imikorere y’inzego z’ubutegetsi.
Icyakora, abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tshisekedi bavuga ko uyu mushinga ushobora kuba ugamije gutegura uburyo bwo kongera ububasha bwa Perezida cyangwa guhindura ingingo zimwe zishobora gufasha ubutegetsi gukomeza kuguma ku butegetsi igihe kirekire.
Itegeko Nshinga rya 1992 ryateguwe mu Nama Nkuru y’Igihugu (Conférence Nationale Souveraine), yari yahuje impande zitandukanye za politiki, amadini n’imiryango sivile mu gihe cya Perezida Mobutu Sese Seko.
Iyo nama yayoborwaga na Cardinal Laurent Monsengwo Pasinya, umwe mu banyedini bafite amateka akomeye muri RDC. Intego yayo yari ugushaka inzira yo kwimakaza demokarasi no guhindura uburyo igihugu cyayoborwaga muri icyo gihe.
Nubwo iryo tegeko nshinga ritigeze rishyirwa mu bikorwa mu buryo bwuzuye kubera ibibazo bya politiki byakurikiyeho, bamwe mu banyapolitiki bo muri UDPS bavuga ko ari ryo rifite “ishingiro nyaryo rya demokarasi” muri Congo.
Uyu mushinga uri guteza impaka zikomeye imbere mu gihugu no hanze yacyo. Abatavuga rumwe n’ubutegetsi, imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ndetse n’abasesenguzi mpuzamahanga bavuga ko guhindura Itegeko Nshinga bishobora kongera umwuka mubi wa politiki muri RDC, igihugu gisanzwe gifite amateka y’amakimbirane ashingiye ku butegetsi.
Hari kandi impungenge ko impinduka zishobora gukorwa mu buryo budahuza impande zose za politiki, ibintu bishobora guteza imyigaragambyo cyangwa ubushyamirane hagati y’abashyigikiye ubutegetsi n’ababurwanya.
Nubwo bimeze bityo, ubuyobozi bwa UDPS bukomeje kugaragaza ko bwiyemeje gukomeza uwo mushinga, buvuga ko “igihe cyo kuvugurura igihugu” kigeze.
Mu gihe ibiganiro bikomeje gufata indi ntera, abaturage ba Congo ndetse n’umuryango mpuzamahanga bakomeje kureba niba koko ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi buzashyira mu bikorwa uyu mugambi wo gusimbuza Itegeko Nshinga rya 2006 iryo mu 1992, cyangwa niba ibi bizakomwa mu nkokora n’igitutu cya politiki n’icy’abaturage.






