RDC irashinja M23 kurasa ku ngabo zayo ikoresheje ibisasu bidasanzwe.
Guverinoma ya Repubulika ya demokarasi ya Congo, yatangaje ko umutwe wa M23 wagabye ibitero ku birindiro by’igisirikare cyayo ikoresheje drone za Kamikaze.
Ni amakuru yatangajwe na minisitiri ushinzwe iterambere ry’icyaro, Muhindo Nzangi, aha yarimo aganira n’itangaza makuru ryo muri RDC ku wa gatatu muri iki Cyumweru.
Muri icyo kiganiro yanemereye Abanyamakuru ko M23 ikomeje gufata ibice byinshi byo muri teritware ya Lubero; ibi bikaba bitandukanye n’ibiri gutangazwa na FARDC kuko yo ihakana ko itambuwe uduce mu mirwano bahanganyemo n’uwo mutwe.
Nzangi yavuze ko uyu mutwe impamvu ukomeje kurusha imbaraga FARDC, ari uko iri gukoresha drone z’ubwiyahuzi zizwi nka Kamikaze.
Yagize ati: “M23 yakoresheje drone za Kamikaze mu kurasa ku mirongo y’ubwirinzi y’ingabo za RDC, bituma ingabo zacu zisubira inyuma.”
Yanashimangiye ibi avuga ko ibyumweru bibiri bishize ingabo zabo zigabwaho ibitero bikaze muri Lubero na Walikale, ariko yemeza ko mu ntangiriro zicyumweru cya mbere cy’imirwano M23 yahawe isomo.
Gusa ntiyavuze byinshi kuri iryo somo.
Hagati aho, FARDC ntacyo iravuga ku byatangajwe na minisitiri Nzangi.
Nanone kandi kurundi ruhande, amakuru atarabonerwa gihamya, avuga ko M23 yaba iri gukoresha drone zirasa amasasu akaze. Izo drone zitwa Quadcopter, zikaba zimaze igihe zikoreshwa mu ntambara yo muri Ukraine.