• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Friday, September 25, 2026
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
  • Login
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

RDC Mu Rujijo Nyuma y’Iperereza Mpuzamahanga: Uranium Yaba Yarajyanwaga Mu Mahanga Mu Izina rya Cobalt?

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
August 6, 2026
in Regional Politics
0
RDC Mu Rujijo Nyuma y’Iperereza Mpuzamahanga: Uranium Yaba Yarajyanwaga Mu Mahanga Mu Izina rya Cobalt?
80
SHARES
2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

RDC Mu Rujijo Nyuma y’Iperereza Mpuzamahanga: Uranium Yaba Yarajyanwaga Mu Mahanga Mu Izina rya Cobalt?

MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)

READ ALSO

Amabuye y’Agaciro ya RDC: AFC/M23 Yamaganye Ibirego, Dr. Balinda Asobanura Uruhare rw’u Rwanda mu Bucuruzi Bwambukiranya Imipaka

Ibyo MCN Yamenye ku Ngabo za Tanzania zivugwa ko zanyuze mu Burundi zerekeza mu Minembwe

Iperereza mpuzamahanga ryakozwe na Lighthouse Reports ku bufatanye na Financial Times, rigatangazwa tariki ya 30/07/2026, ryashyize ahagaragara amakuru ateye impungenge avuga ko ibicuruzwa bya hydroxyde de cobalt byoherezwaga mu mahanga bivuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bishobora kuba byarimo n’ibipimo bikomeye bya uranium, imwe mu mabuye y’agaciro afite agaciro gakomeye ku rwego mpuzamahanga.

Iri perereza rishingiye ku nyandiko y’ibanga y’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Ingufu za Nikereyeri (AIEA), yanditswe mu 2009, ariko ikaza gushyirwa ahagaragara n’abashakashatsi mu 2024. Iyo nyandiko ivuga ko amakuru icyo gihe yafatwaga nk’ayizewe yerekanaga ko amabuye menshi ya cobalt acukurwa muri Katanga arimo uranium ku rugero rufatika, kandi ko iyo uranium yajyanwaga mu mahanga ivanze n’ayo mabuye ya cobalt.

Aya makuru ni yo yatumye Lighthouse Reports, ku bufatanye na Financial Times na Le Monde, bikora iperereza ryimbitse ku nkomoko n’icyerekezo cy’iyo uranium. Sosiyete y’Abashinwa CMOC, ifite kimwe mu birombe byagarutsweho cyane muri iri perereza, yahakanye imyanzuro yaryo, ivuga ko idahuye n’ukuri.

Ubushakashatsi bwigenga bwatangajwe tariki ya 30/07/2026 ni kinyamakuru cya siyansi Nature Communications buvuga ko hagati ya toni 2,000 na 5,000 za uranium zishobora kuba zaravuye muri RDC hagati ya 2000 na 2024, zijyanwa mu Bushinwa zivanze n’imizigo ya hydroxyde de cobalt.

Abashakashatsi Sébastien Philippe na Ryan Manzuk bageze kuri iyi mibare nyuma yo gusesengura urugero rwa uranium rusanzwe ruboneka mu mabuye ya Katanga no gukoresha uburyo bwa siyansi bwo kugereranya ingano zashoboraga koherezwa mu mahanga.

Nk’uko ubu bushakashatsi bubivuga, n’iyo hafatwa igipimo cyo hasi cya toni 2,000 gusa, cyaba gihagije gutanga uranium ishobora gukoreshwa mu gutuma uruganda rwa nikereyeri rufite ubushobozi bukomeye rukora mu gihe cy’imyaka icumi cyangwa irenga.

Icyakora, ubu bushakashatsi ntibwemeza ko iyo uranium yaba yarakoreshejwe mu Bushinwa, cyangwa ngo bugaragaze uburyo yaba yarabyajwemo umusaruro.

RDC ni kimwe mu bihugu bifite umutungo kamere mwinshi ku Isi, harimo cobalt, cuivre, coltan, lithium, zahabu n’andi mabuye y’agaciro akenerwa cyane mu nganda z’ikoranabuhanga n’iz’ingufu.

Nubwo ayo mabuye afite agaciro ka miliyari z’amadolari ku isoko mpuzamahanga kandi akomeje guteza imbere ubukungu bw’ibihugu bikomeye, abaturage benshi ba RDC bakomeje kubaho mu bukene bukabije. Hagati aho, ibice byinshi bicukurwamo ayo mabuye bikirangwa n’ibibazo by’umutekano, ibikorwa remezo bidahagije ndetse n’inyungu nke zigaruka ku baturage.

Abasesenguzi bamaze igihe bagaragaza ko umutungo kamere wa RDC ukomeje kuba inkingi ikomeye y’iterambere ry’ibihugu bikomeye by’inganda, cyane cyane mu Burayi, Aziya no muri Amerika ya Ruguru. Nyamara, inyungu abaturage b’icyo gihugu bawukuramo zikomeje kuba nto cyane ugereranyije n’agaciro kawo ku rwego mpuzamahanga.

Nk’uko Financial Times ibitangaza, abakoze iri perereza basesenguye imibare y’umusaruro w’ibirombe ndetse n’amakuru y’ubucuruzi bw’ibikoresho birimo acide phosphorique, ikoreshwa mu gukuramo uranium muri cobalt mbere yo koherezwa mu mahanga.

Iperereza rivuga ko amakuru ryabonye agaragaza ko ubushobozi bwo gukuramo uranium imbere muri RDC butari buhagije ngo butunganye umusaruro wose wa cobalt woherezwaga hanze.

Abashakashatsi banagerageje gukoresha amashusho ya satelite afite ubushobozi bwo gutahura amoko y’amabuye ari mu myanda y’ibirombe, ariko ntibyabahaye ibimenyetso bihagije byo kwemeza ibyo bakekaga.

Bityo, imyanzuro y’iri perereza ishingiye ahanini ku nyandiko y’ibanga ya AIEA, amakuru y’ubucukuzi n’ubucuruzi mpuzamahanga, ubuhamya bw’impuguke zo mu rwego rw’ubucukuzi, ndetse n’ubushakashatsi bwa siyansi ku miterere y’amabuye ya Katanga.

Nubwo hari ibikomeje kugibwaho impaka, iri perereza ryongeye kuzamura ikibazo cy’inyungu zikomoka ku mutungo kamere wa RDC n’uruhare rwawo mu guteza imbere ubukungu bw’ibihugu bikomeye, mu gihe abaturage b’icyo gihugu bakomeje kwibaza impamvu umutungo kamere wabo utarahinduka umusingi w’iterambere ryabo.

Tags: IraniumRdcUbushashatsi

Related Posts

Amabuye y’Agaciro ya RDC: AFC/M23 Yamaganye Ibirego, Dr. Balinda Asobanura Uruhare rw’u Rwanda mu Bucuruzi Bwambukiranya Imipaka
Regional Politics

Amabuye y’Agaciro ya RDC: AFC/M23 Yamaganye Ibirego, Dr. Balinda Asobanura Uruhare rw’u Rwanda mu Bucuruzi Bwambukiranya Imipaka

September 25, 2026
Ibyo MCN Yamenye ku Ngabo za Tanzania zivugwa ko zanyuze mu Burundi zerekeza mu Minembwe
Regional Politics

Ibyo MCN Yamenye ku Ngabo za Tanzania zivugwa ko zanyuze mu Burundi zerekeza mu Minembwe

September 25, 2026
U Rwanda n’u Bubiligi byasubukuye umubano nyuma y’amezi 18: Impamvu zawuhagaritse n’ibikomeje kubatandukanya ku ntambara ya RDC
Regional Politics

U Rwanda n’u Bubiligi byasubukuye umubano nyuma y’amezi 18: Impamvu zawuhagaritse n’ibikomeje kubatandukanya ku ntambara ya RDC

September 25, 2026
RDC : Suminwa appelle à la mise en œuvre des accords de paix, alors que le débat sur les discussions avec l’AFC/M23 se poursuit
Regional Politics

RDC : Suminwa appelle à la mise en œuvre des accords de paix, alors que le débat sur les discussions avec l’AFC/M23 se poursuit

September 24, 2026
Nakivale: Child Returning from School Taken Away in a Vehicle, Later Found Dead
Conflict & Security

Nakivale: Child Returning from School Taken Away in a Vehicle, Later Found Dead

September 24, 2026
U Rwanda n’u Bubiligi: Minisitiri Nduhungirehe Yavuze Icyo Bihagazeho, Anagaruka ku Mubano na Tanzania, u Burundi na RDC
Regional Politics

U Rwanda n’u Bubiligi: Minisitiri Nduhungirehe Yavuze Icyo Bihagazeho, Anagaruka ku Mubano na Tanzania, u Burundi na RDC

September 15, 2026
Next Post
RDC : Une enquête internationale sème le doute : de l’uranium aurait-il été exporté sous couvert de l’hydroxyde de cobalt ?

RDC : Une enquête internationale sème le doute : de l’uranium aurait-il été exporté sous couvert de l’hydroxyde de cobalt ?

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News

RECENT POSTS

  • Drone za FARDC Zongeye Gutera Ibisasu Muri Iri Joro, Nyuma y’Ibitero Byabereye ku Gipimo
  • KENGE: Lt Gen Likulia Bakumi waguye mu mpanuka yari muntu ki? Menya amateka ye n’uruhare rwe mu butabera bw’igisirikare cya RDC
  • I MULENGE: Ibisasu byatewe mu bice bibiri, drone bivugwa ko ari iya FARDC
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?