RDC: Politiki ya UDPS Ikomeje Guteza Impagarara mu Gihugu
Mu gihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje kwinjira mu bihe bya politiki birimo ubushyamirane n’impaka zikomeye ku hazaza h’Igihugu, ihuriro ryiswe Coalition Citoyenne pour la Nation (CCN) riyobowe na Musenyeri Mukuru Evariste Ejiba Yamapia, rifatanyije na Jonas Tshiombela uvugira iri huriro, ryatangaje ko hateguwe urugendo rw’amahoro ku rwego rw’Igihugu ruzaba tariki ya 05/06/2026 i Kinshasa ndetse no mu zindi ntara za RDC.
Iri tangazo ryashyizwe ahagaragara ku munsi w’ejo hashize, tariki ya 18/05/2026, rije mu gihe impaka ku ivugururwa ry’Itegeko Nshinga rikomeje gukaza umurego, cyane cyane hagati y’abashyigikiye ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi n’abatavuga rumwe na bwo bavuga ko hari umugambi wo guhindura amategeko hagamijwe gukomeza kugundira ubutegetsi.
CCN yatangaje ko ishyigikiye gahunda yo kuvugurura Itegeko Nshinga, ivuga ko iyo gahunda igomba gushingira ku “bushake bwigenga bw’abaturage ba Congo.” Icyakora, abatavuga rumwe n’ubutegetsi bakomeje kuvuga ko iri vugururwa rishobora kuba inzira ya politiki ya UDPS yo gushimangira ubutegetsi no kugabanya amahirwe y’impinduka za demokarasi.
Mu itangazo ryayo, CCN yasabye imitwe yose igize sosiyete sivile, amashyaka ya politiki, amadini, abahanzi, amashyirahamwe y’abakozi ndetse n’Abanyekongo baba mu mahanga kwitabira uru rugendo rwiswe “imyigaragambyo ya gisivile kandi ya demokarasi.”
Mu mezi ashize, ikibazo cyo guhindura Itegeko Nshinga cyabaye kimwe mu bibazo bikomeye byinjije RDC mu mwuka wa politiki uremereye. Amashyaka menshi atavuga rumwe n’ubutegetsi, abarwanashyaka ba demokarasi ndetse n’abasesenguzi ba politiki bavuga ko ubutegetsi bwa UDPS bukomeje gushyira imbere inyungu za politiki aho gushyira imbere ibibazo abaturage bahanganye na byo, birimo umutekano muke, ubukene ndetse n’imitegurire y’amatora yegereje.
Hari impungenge ko guhindura Itegeko Nshinga bishobora kuzamura ubushyamirane hagati y’abashyigikiye ubutegetsi n’ababurwanya, cyane cyane mu gihe uburasirazuba bwa RDC bukomeje kuba mu bibazo bikomeye by’umutekano muke n’intambara zihanganishije ingabo z’iki gihugu n’izo mu ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23).
Abasesenguzi bamwe bavuga ko gukomeza gushyira imbere ivugururwa ry’Itegeko Nshinga muri ibi bihe bishobora kongera amacakubiri no guhungabanya ituze rya politiki igihugu cyari kimaze kugeraho nyuma y’amatora aheruka.
Nubwo abashyigikiye ubutegetsi bavuga ko kuvugurura Itegeko Nshinga ari uburenganzira bwa demokarasi kandi ko abaturage bagomba kugira ijambo ku miyoborere y’Igihugu, abatavuga rumwe na UDPS bo bavuga ko iri shyaka rikomeje gukoresha inzego za Leta n’imbaraga za politiki mu buryo bushobora kubangamira amahame ya demokarasi.
Hari abagaragaza ko ibikorwa byo guk mobiliza abaturage mu gushyigikira impinduka z’Itegeko Nshinga bishobora kuba uburyo bwo gutegura indi gahunda ya politiki ishobora guteza umwuka mubi mbere y’andi matora ateganyijwe mu gihugu.
Mu gihe tariki ya 05/06/2026 yegereje, amaso y’abaturage ba Congo ndetse n’ay’amahanga akomeje kureba uko uru rugendo ruzagenda n’ingaruka rushobora kugira ku hazaza ha politiki ya RDC iri mu bihe bikomeye by’impinduka n’ubwumvikane buke hagati y’impande zitandukanye za politiki.






