RDC yatumije ambasaderi wa Uganda i Kinshasa gutanga ibisobanuro ku ifungurwa ry’imipaka.
Alhajji Kalisa Farid, uhagarariye Uganda muri Repubulika ya demokarasi ya Congo yahamagajwe n’ubutegetsi bw’iki gihugu gutanga amakuru y’uburyo Uganda yafashe icyemezo cyo gufungura imipaka ihuza ibi hugu byombi.
Aha’rejo ku wa kane tariki ya 17/07/2025, ni bwo Kalisa yitabye mu biro bya minisitiri w’ubanye n’amahanga wa RDC, Therese Kayikwamba, baganira ku kibazo Congo ivuga ko giteye inkenke, cyo kuba Uganda yarafunguye imipaka mu bice bigenzurwa na AFC/M23.
Imipaka yafunguye ni uwa i Shasha n’uwa Bunagana. Icyemezo Leta ya Uganda yafashe, RDC ivuga ko cyakabaye impande zombi zarabanje kukiganiraho.
Mu nama ya baminisitiri iheruka i Kinshasa, yemeje ko minisitiri w’ubanye n’amahanga wa RDC akurikirana iki kibazo, maze nyuma RDC igahabwa ibisobanuro byimbitse.
Inzego z’ibanze ku ruhande rwa Uganda zahuye n’izashyizweho na AFC/M23 zifungura imipaka irimo uwa Bunagana, icyo gihe abayobozi ba Uganda bavuze ko byasabwe na perezida Yoweli Kaguta Museveni.
Ni icyemezo cyashimishije abaturage, kuko bahise bavuga ko bagiye kurya ibyabo nta we ubahagaze hejuru.
Mu kiganiro Kayikwamba yagiranye n’uyu ambasaderi wa Uganda, yamugaragarije impungenge igihugu cye cyagize, anavuga ko gifite uburenganzira bwo guharanira ubusugire bwacyo, kandi ko gishaka ubufatanye n’ibindi bihugu by’akarere ariko bushingiye ku bw’ubahane.
Uganda mu buryo bwanditse nta nyandiko ijyanye n’icyemezo cyayo cyo gufungura imipaka mu bice bigenzurwa na AFC/M23 yahaye uruhande rwa Leta ya Congo.
Nyamara iki cyemezo nubwo cyababaje RDC , ariko cyashimishije abayobozi ba AFC/M23, kuko perezida wa M23 yararangije ashimira perezida wa Uganda, ko icyemezo cye kigaragaza ubuyobozi bushishoza.
M23 yafashe uyu mupaka wa Bunagana hagati mu mwaka wa 2021, ubwo uyu mutwe wuburaga imirwano.