RDC yemeye kutazongera kwica abasivile no gusahura imitungo yabo
Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yatangaje ko yemereye abahuza mu biganiro biyihuza n’ihuriro rya AFC/M23 ko igiye gufata ingamba zikomeye zigamije kurinda abasivile, guhagarika ibikorwa byo kubagirira nabi, no kutazongera kwibasira ibikorwa by’ubuhinzi n’amatungo yabo.
Ibi byatangajwe mu gihe mu bice bitandukanye byo mu Burasirazuba bw’iki gihugu, cyane cyane muri Minembwe, Ndondo na Mikenke, hakomeje kugaragara ibibazo bikomeye by’umutekano, aho amakuru aturuka ku baturage n’imiryango yigenga agaragaza ko hari ibikorwa by’ihohoterwa rikorerwa abasivile b’Abanyamulenge.
Amakuru ava muri ibyo bice avuga ko ingabo za Leta ya RDC (FARDC) zagiye zirasira ibisasu mu mihana ituwemo n’abaturage, bikangiza inzu zabo ndetse bikagira ingaruka zikomeye ku mibereho yabo ya buri munsi. Hari n’abaturage bavuga ko ibi bitero byatumye benshi bahunga ingo zabo, bamwe bagasigara nta mitungo bafite, mu gihe abandi babuze amatungo n’imyaka byari bibatunze.
Uretse kuraswa kw’ibisasu, haravugwa kandi ibikorwa byo gusahura imitungo y’abaturage, aho bamwe mu basirikare bashinjwa kwinjira mu ngo z’abasivile bakajyana ibyo basanze birimo ibiribwa, amatungo ndetse n’ibindi bikoresho by’agaciro. Ibi bikorwa byakomeje guteza impungenge ku mutekano w’abaturage no ku burenganzira bwabo.
Mu rwego rwo gushaka umuti urambye, ibiganiro hagati ya Leta ya RDC na AFC/M23 bikomeje kwitabwaho n’amahanga, aho abahuza bashimangira ko kurinda abasivile ari yo nkingi ya mbere y’amahoro arambye. Amasezerano yo guhagarika ibikorwa byibasira abaturage ashyirwa imbere nk’intambwe ikomeye yo kugarura icyizere hagati y’impande zihanganye.
Nubwo Leta ya RDC yemeye izi nshingano, abakurikiranira hafi ibibera mu Burasirazuba bavuga ko hakenewe ingamba zifatika kandi zihuse, zirimo gukurikirana no guhana abakora ibyaha byibasira abasivile, kugira ngo ayo masezerano atazaguma ku mpapuro gusa.




