U Busuwisi Bugiye Kwakira Indi Nshuro y’Ibiganiro Hagati ya Kinshasa na AFC/M23 Mu Gihe Agahenge Katarubahirizwa ku Rugamba
Mu gihe ibikorwa by’intambara bikomeje gufata indi ntera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), amakuru yizewe aravuga ko ibiganiro hagati ya Guverinoma ya Kinshasa n’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) biteganyijwe gutangira mu cyumweru gitaha mu gihugu cy’u Busuwisi.
Ibi biganiro bigiye kuba nyuma y’igihe impande zombi zigerageza gushaka inzira y’amahoro binyuze mu mishyikirano, ariko hakaba hakigaragara imbogamizi zikomeye zituma umusaruro wifuzwa utagerwaho. Mu bibazo bikomeje guteza impungenge harimo kutubahiriza amasezerano y’agahenge ndetse no kudashyiraho ingamba zo kubaka icyizere hagati y’impande zihanganye.
Amakuru aturuka ku bakurikiranira hafi iyi dosiye avuga ko kugeza ubu nta ruhande rurashyira mu bikorwa ku buryo bugaragara ibyo rwemeye mu biganiro byabanje. Ibi byatumye icyizere hagati ya Kinshasa na AFC/M23 gikomeza kuba gike, mu gihe abaturage bo mu bice byugarijwe n’intambara bakomeje kubaho mu buzima bugoye.
Nubwo mu mezi ashize hagiye hatangazwa ibihe bitandukanye by’agahenge kagamije koroshya ibiganiro bya politiki, amakuru ava mu bice bitandukanye bya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo agaragaza ko imirwano n’ibikorwa bya gisirikare bitigeze bihagarara burundu.
Hari aho impande zombi zagiye zishinjanya kuba ari zo zica amasezerano y’agahenge, ibintu byakomeje gutiza umurindi ubushyamirane no kudindiza gahunda y’ibiganiro. Ababikurikiranira hafi bavuga ko kubura uburyo bwizewe bwo kugenzura no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’agahenge biri mu bituma ayo masezerano adatanga umusaruro wari utegerejwe.
Ariko amakuru yizewe agaragaza ko ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), rigizwe kandi n’ingabo z’u Burundi hamwe n’imitwe ya Wazalendo na FDLR, ari ryo rikomeje kugaba ibitero mu mihana ituwe n’Abanyamulenge no mu bindi bice bitandukanye. Ibi bituma AFC/M23 na MRDP-Twirwaneho bavuga ko batabara abaturage bahura n’ibi bitero, bikaviramo impande zihanganye gukomeza imirwano ikarishye.
Kimwe mu bibazo by’ingenzi bitegerejweho umuti muri ibi biganiro biteganyijwe mu Busuwisi ni ishyirwaho ry’ingamba zifatika zo kubaka icyizere hagati y’impande zombi.
Mu rwego rwa dipolomasi, kubaka icyizere bishobora kuba bikubiyemo guhagarika ibikorwa bya gisirikare bishobora guteza umwuka mubi hagati y’impande zombi, korohereza abaturage n’abimuwe n’intambara kwisanzura no kubona ubufasha, ndetse no gushyiraho uburyo bunoze bwo kugenzura iyubahirizwa ry’amasezerano impande zombi zemeranyijeho.
Kugeza ubu ariko, nta kimenyetso gifatika kiragaragaza ko hari intambwe ikomeye imaze guterwa muri uwo murongo. Ibi bituma benshi bibaza niba ibiganiro bishya bizatanga umusaruro urambye cyangwa niba na byo bizahura n’imbogamizi nk’izagaragaye mu byiciro byabanje.
Abahuza mpuzamahanga n’ibihugu bikomeje gukurikirana ikibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC bifuza ko iyi nama izatanga amahirwe mashya yo kugabanya ubushyamirane no gushyiraho umurongo usobanutse uganisha ku mahoro arambye.
Ku ruhande rwa Kinshasa, hakomeje gusabwa kugaragaza ubushake bwa politiki mu gushaka ibisubizo binyuze mu nzira y’ibiganiro. AFC/M23 na yo itegerejweho gutanga ibimenyetso bifatika byerekana ubushake bwo gushyigikira gahunda y’amahoro no kubahiriza ibyo izaba yemeye.
Kuri ubu, nubwo ibiganiro bishya byamaze gutegurwa, ikibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC kiracyari ingorabahizi. Imirwano iracyavugwa mu duce dutandukanye, abaturage benshi baracyari mu buhungiro, mu gihe ibikorwa byo kubaka icyizere hagati y’impande zihanganye bitarashyirwa mu bikorwa nk’uko byari byitezwe.
Ababikurikiranira hafi bemeza ko amahirwe y’ibi biganiro azashingira cyane ku bushake bw’impande zombi bwo gushyira imbere inyungu z’abaturage no kubahiriza ibyo bazemeranyaho. Mu gihe ibyo bitagerwaho, intambara ishobora gukomeza kuba inzitizi ikomeye ku mutekano n’iterambere by’akarere k’Ibiyaga Bigari.
Kugeza ubu, imirwano irimo kubera i Gakenke muri Minembwe hagati y’ihuriro ry’ingabo za FARDC na MRDP-Twirwaneho. Amakuru ava muri ako gace avuga ko uruhande rwa Leta rwagabye ibitero mu mihana ituwe n’Abanyamulenge, MRDP-Twirwaneho ihita itabara abaturage bagabweho n’ibi bitero.
Icyumweru gitaha kizaba ari ingenzi mu kureba niba ibiganiro byo mu Busuwisi bizafungura urundi rugendo ruganisha ku mahoro arambye cyangwa niba biziyongera ku zindi gahunda nyinshi z’amahoro zagiye zigeragezwa ariko ntizitange ibisubizo birambye ku kibazo kimaze imyaka myinshi cyugarije Uburasirazuba bwa RDC.





