Umutwe wa RNC, washinzwe na Kayumba Nyamwasa, uwo leta ya Kigali, yita umutwe w’iterabwoba, wasabye ubufasha kuri perezida Félix Tshisekedi, uheruka gutangazwa ko yatsinze Amatora yo kw’itariki 20/12/2023, muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Mu butumwa uyu mutwe wa RNC, watanze bwo gushimira intsinzi ya perezida Félix Tshisekedi, nk’uko iy’inkuru tuyikesha ikinyamakuru cya “Umuseke,” cyandikirwa i Rwanda, cyatangaje ko RNC, bifuza Tshisekedi, kuba bera “urumuri, mu nzira yo gukuraho perezida Paul Kagame, ku butegetsi.”
Iki Kinyamakuru, cyakomeje gitangaza ko RNC, bavuga ko Kagame akoresha uburyo bwose ngo acecekeshe amajwi yabatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe, no muri RPF.
Uy’u mutwe wa RNC, wabwiye Tshisekedi ko muri manda ye, ya Kabiri, bifuza gukorana nawe byahafi, akababera umuyobozi, bamusezeranya kuzamwereka ubugwaneza, ubushuti n’impuhwe ku banyekongo n’Abanyarwanda.
Ahagana mu mwaka w’2019, RNC ya Kayumba Nyamwasa, ubwo bari mwihuriro ry’imitwe yiswe P5, bagerageje gutera u Rwanda baturutse mu mashamba ya Congo ariko birangira bamwe bafashwe mpiri bajanwa mu nkiko.
Mw’ijambo rya perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, ryo gusoza umwaka w’ 2023, Kagame, yavuze ko “abagambirira gushwanyaguza u Rwanda, nibo bizabaho.”
Tu bibutseko perezida Félix Tshisekedi, aheruka gutangaza mu mpera z’u kwezi kwa Cumi nabiri (12), umwaka ushize w’ 2023, ko azatera u Rwanda, rwa Paul Kagame.
Bruce Bahanda.