Mu gihugu cya Afrika y’Epfo, uwahoze ari perezida w’icyo gihugu Thabo Mbeki, ntiyumva impamvu ingabo z’i gihugu cye ziri gupfira muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
N’ibyo Thabo Mbeki yatangaje ku wa Gatanu, nyuma y’umunsi umwe igisirikare cya Afrika y’Epfo gitangaje ko ba biri mu ngabo zabo bo herejwe muri RDC bishwe n’igisasu cyatewe mu birindiro byabo, mu gihe batatu bo batangaje ko bakomeretse.
Akaba yarabitangaje ubwo yaganiraga na banyamakuru ba Television ya SABC.
Uyu wahoze avuga rikijana muri Afrika y’Epfo, Thabo Mbeki yagaye umwanzuro igihugu cye cyafashe hamwe n’uwumuryango wa Afrika y’Amajy’epfo (SADC), wo kohereza abasirikare mu Burasirazuba bw’igihugu cya RDC kuja kurwana n’u mutwe wa M23.
Thabo Mbeki yatangaje ko ibibazo by’u mutekano muke mu Burasirazuba bw’igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo biza kemurwa n’ibiganiro bya politike aho kuba igisubizo cya gisirikare.
Yagize ati: “Igisubizo cya kiriya kibazo mu Burasirazuba bw’igihugu cya RDC, ni icya politiki giterwa n’uko Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo igomba kwemera ko abaturage bose ba Congo ari abenegihugu. Ni inshingano z’ubutegetsi bwa RDC ku barinda bose.”
Thabo Mbeki kandi yavuze ko impamvu M23 irwanira zumvikana, bityo ko icya ngombwa ari ugushakira ibisubizo izo mpamvu.
Ati: “M23 uwaba ayiri inyuma wese ariko impamvu zayo ni ingenzi cyane kuko hari igice cy’abaturage ba Congo badafite kirengera guhera mu bihe bya kera kuri Mobutu wavuze ko Abanyamulenge atari abanyekongo ko ahubwo ari Abanyarwanda.”
Uyu muyobozi yashimangiye ko leta ya Kinshasa icyo igomba gushira imbere ari ukwirinda kuvangura abaturage bose bari k’u butaka bwayo, kuko imipaka ibihugu bya Afrika bifite yose nta ruhare Abanyafrika bagize mu kuyishiraho.
Yagize ati: “Imipaka yashizweho n’abakoloni, ibyo umuryango wa Afrika Yunze ubumwe wemeje guhera ushingwa ko imipaka iguma uko imeze bityo abisanze mu gice cya RDC bakaba abo aho bisanze, kandi bakarindwa na Guverinema ya Kinshasa.”
Nti bibaye ubwambere Thabo Mbeki agaragaza ko ikibazo cyo mu Burasirazuba bwa RDC cya kemuka byoroshye, mu gihe RDC yabishiramo ibiganiro aho gushira intambara imbere.
Gusa n’ubwo M23 irwana n’ingabo ninshi za mahanga harimo iza Afrika y’Epfo, Malawi, u Burundi n’iza Tanzania nti bibuza ko uwo mutwe ubarusha imbaraga, ndetse ukaba ukomeje ku birukana usatira gufata ibindi bice bikomeye byo mu Burasirazuba bwa RDC.
Bruce Bahanda.
Iherezo ryinzira niminzu M23, izatsinda kuko irarwanira ukuri kwabo.