Tito Rutaremara yasubije abavuga ko u Rwanda rufite ingabo muri RDC
Hon. Tito Rutaremara inararibonye mu bya politiki, yatangaje ko abashinja u Rwanda kuba inyuma y’umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, ari ibinyoma, ngo kuko uwo mutwe wihagije.
Ni mu kiganiro uyu munyapolitiki yagiranye n’itangazamakuru i Kigali mu Rwanda, aho yavuze ko umutwe wa M23 wihagije udakeneye ubufasha.
Muri iki kiganiro Rutaremara yavuze ko abavuga ko u Rwanda rufite ingabo muri RDC, nta bimenyetso bafite ba kwerekana.
Yongeyeho ko n’iyo u Rwanda rwajya muri iki gihugu cya RDC, rwaba rufite impamvu cyane ko rwaba rugiye guhiga umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bwarwo.
Yagize ati: “U Rwanda ntabwo ruri muri Congo. Abavuga ko ruriyo gufasha umutwe wa M23, baribeshya, kuko uyu mutwe urihagije.”
Yakomeje ati: “Abavuga ko ruriyo nibazane ibimenyetso. Kandi ntabyo batanga kuko ntabyo bobona.”
Yakomeje avuga ko mu Burasirazuba bw’iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, hari Abanye-kongo bahaba bavuga ururimi rw’ikinyarwanda bicwa buri munsi, ariko ubutegetsi bw’iki gihugu ntibugire icyo bubikoraho.
Yavuze kandi ko u Rwanda rufite uburenganzira bwo kwirwanaho, ni mu gihe perezida Felix Tshisekedi yagiye yigamba kuzarutera, ngo agakuraho ubutegetsi bwa perezida Paul Kagame agashyiraho ubundi.
Bityo, ashimangira ko u Rwanda rukwiye gushyiraho ingamba z’ubwirinzi no kuba maso.
Yasoje asaba ubutegetsi bw’i Kinshasa guhagarika ubufasha buha uyu mutwe wa FDLR urimo abasize bakoze jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Avuga ko uwo mutwe ari abanzi bamahoro.