Tshisekedi yavuze ku biganiro byamuhuje na Kagame i Doha muri Qatar, agira n’icyo avuga kuri FDLR.
Perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, nyuma yo guhurira na perezida Paul Kagame w’u Rwanda muri Qatar mu biganiro bigamije gushakira hamwe igisubizo kirambye cy’u mutekano muke uri hagati y’ibi bihugu byabo, yavuze ko yifuza amahoro arambye hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, gusa yongeraho anyuzamo avuga ko umutwe wa FDLR atumva neza ikibazo uteje kandi ko abawugize ari bake, nk’uko yabibwiraga igitangazamakuru cya Le Figaro.
Abakuru b’ibihugu byombi bahuriye mu biganiro i Doha bahujwe n’umukuru w’ikirenga, Emir wa Qatar ku wa kabiri tariki ya 18/03/2025.
Perezida Felix Tshisekedi aganira na kiriya gitangaza makuru, yavuze ko ibijanye n’iyi nama yamuhuje na perezida Paul Kagame w’u Rwanda hamwe na Emir wa Qatar, byatangiye kugirwamo uruhare n’intumwa za Qatar mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka.
Yagize ati: “Inama yabaye mu mwuka mwiza. Intambwe y’ibanze yaratewe dufashijwe n’intumwa za Qatar. Nahuye n’umwe mu ntumwa za Qatar mu kwezi kwa kabiri mu nama yiga ku mutekano ya Munich. Intambwe ikurikiraho izatangazwa, kuko icyingenzi cyari ugahagarika imirwano ako kanya nta yandi mananiza. Ibiganiro bigomba gukomeza kugira ngo haboneke umuti urambye.”
Qatar yavuze ko ubuhuza bwayo budakuraho izindi nzira zemejwe zo gushakira amahoro arambye u Burasizuba bwa Congo, bivuze ibiganiro by’i Luanda na Nairobi, hubwo ko bugamije kugarura icyizere hagati y’impande zombi.
Ibi biganiro byahuje Tshisekedi na Kagame hamwe na Emir wa Qatar, byabaye mu gihe hari hitezwe ibyagomba guhuza m23 na Leta y’i Kinshasa. Ariko ntibyaba kubera umutwe wa m23 wavuze ko utabijamo ngo kubera abayobozi bawo bafatiwe ibihano n’umuryango w’ubumwe bw’u Burayi.
Ibyo Tshisekedi we atabona mu buryo bumwe. M23 ivuga ko ibihano by’u Burayi, bitsikamira inzira y’amahoro n’ibiganiro kandi bikaba biri mu gushaka kwa Tshisekedi, we, avuga ko ikibazo ari m23 idashaka amahoro.
Abajijwe icyo atekereza kubivugwa na m23 ko umuryango mpuzamahanga ukomeje kubangamira inzira z’amahoro, yahise asubiza agereka ibibazo byose ku Rwanda, avuga ko rwitwaza guhiga FDLR kandi ngo rukagerekaho kwiba n’amabuye y’agaciro muri iki gihugu.
Yabajijwe kandi niba yiteguye kwambura FDLR intwaro, nka kimwe mu bibangamiye u Rwanda, asubiza ko uwo mutwe ntacyo utwaye, ariko azazibambura.
Yagize ati: “Yego, kubambura no kubasubiza mu buzima busanzwe. Ibi ni byo gahunda ya Nairobi iteganya, mu kurwanya imitwe yose yitwaje intwaro yaba iy’imbere mu gihugu n’iyo mukarere, ikorera mu Burasizuba bwa Congo. FDLR ni umutwe udafite ingufu, ugizwe n’abantu bake batageze 750, nibo bakoze jenocide. Ntacyo iricyo ugereranyije na m23.”
Abajijwe ku gisirikare cye, yemera ko hari ibibazo gifite, ndetse kandi avuga ko mu gukemura ibyo bibazo gifite yavuguruye amasezerano amwe igihugu gifitanye n’u Bushinwa mu bijanye n’amabuye y’agaciro mu gushaka ubushobozi.
Yagize ati: “Igisirikare cyacu kigizwe n’abasirikare bagera ku bihumbi 100. Umushahara w’umwe ugera ku madolari y’Amerika 100.” Ariko ubu yarongerewe umusirikare uri kurugamba ashobora guhabwa 500$ ku kwezi.
Mu bisubizo byose Tshisekedi yasubije bigaragaza ko hakiri ntambwe ndende ngo amahoro agerweho mu Burasizuba bwa Congo.
Nyamara uwahoze ari perezida wa RDC, Joseph Kabila Kabange, aheruka gusubiza Felix Tshisekedi, aho yavuze ko ibibazo byose RDC ifite byatewe n’uyiyoboye, ari we Tshisekedi. Bishatse kuvuga imiyoborere mibi iki gihugu kirimo.