U Rwanda na RDC byatanze inyandiko zibanze ku masezerano y’amahoro.
Umujyanama mukuru wa perezida Donald Trump kubyerekeye Afrika, Massad Boulos, yatangaje ko yakiriye inyandiko zibanze z’u Rwanda na Congo Kinshasa z’amasezerano y’amahoro, agamije gushaka igisubizo kirambye cy’u mutekano muke uri mu Burasizuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo no kurangiza umwuka mubi hagati y’iki gihugu cy’u Rwanda n’icya Congo.
Boulos yatangaje ibi akoresheje urubuga rwa x, aho yavuze ko yishimiye inyandiko y’imbanzirizamushinga y’amasezerano y’amahoro yagejejweho n’ibi bihugu byombi.
Nyuma y’aho izi nyandiko zimbanziriza mushinga zitanzwe, biteganyijwe ko umunyamabanga wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika ushyinzwe ububanyi n’amahanga, Marco Rubio, azahura na ba minisitiri b’ubanye n’amahanga ba RDC n’u Rwanda, bakemereza hamwe imbanzirizamushinga ihuriweho y’amasezerano.
Hanyuma ibyo byarangira, hakazakurikiraho gahunda yo gutegura isinywa rya nyuma.
Biteganyijwe ko Trump azakira muri White House, perezida w’u Rwanda Paul Kagame, na mugenzi we wa RDC, Felix Tshisekedi, maze ariya masezerano akabona gushyirwaho umukono bwa nyuma.
Muri uwo muhango, bivugwa ko hazanatumizwa n’abandi bakuru bibihugu batandukanye, nubwo bataramenyekana.
Mbere yuko ayo masezerano y’amahoro azasinywa, biteganyijwe ko haribyo impande zombi zizabanza kumvikanaho.
Birimo ko RDC igomba kuzabanza kurangiza amavugurura y’imbere mu gihugu, bijyanye no gusaranganya inyungu ku materitware, no kurangiza ikibazo cy’umutwe w’iterabwoba wa FDLR urimo abasize bakoze jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Ubundi kandi ibihugu byombi bigomba kandi kuzemera ko buri kimwe hari amasezerano kigomba kugirana na Amerika ajyanye n’ubukungu.
Ahagana ku wa 25/04/2025, u Rwanda na Congo byasinyanye amasezerano agena amahame yibanze yo gukemura mu buryo burambye ikibazo cy’umutekano muke mu karere ka Afrika y’ibiyaga bigari.
Ni amasezerano ibihugu byombi byasinyiye i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika, aho Marco Rubio ari we wari ubihagarariye mu gihe ku ruhande rw’u Rwanda hari minisitiri w’ubanye n’amahanga, Olivier Nduhungurehe naho ku ruhande rwa RDC hari minisitiri Thérèse Kayikwamba.
Ingingo zari zirimo hari iyubusugire n’ubwigenge, gucyura impunzi, Monusco n’ingabo za karere n’amasezerano y’amahoro.
Ubundi kandi tariki ya 30/04/2025, Boulos yahuriye n’intumwa z’ibi bihugu i Doha muri Qatar, hari kandi n’intumwa za Togo n’u Bufaransa, bagiranye ibiganiro bigamije ku gushyira imbaraga ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasizuba bwa Congo ndetse n’ibiganiro hagati ya AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa.