Uduce ingabo z’u Burundi zisigariyemo ahazwi nk’i Mulenge nyuma y’aho Twirwaneho izikubise umusubirizo.
Ibigo bya gisirikare ingabo z’u Burundi zigenzura nyuma y’aho zambuwe bimwe n’umutwe wa Twirwaneho urwanirira ukubaho kw’Abanye-Kongo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge mu misozi miremire y’i Mulenge mu Burasizuba bwa Congo. Ibi bigo biherereye mu Cyohagati, i Ndondo ya Bijombo ndetse no mu Bibogobogo.
Ingabo z’u Burundi ziri mu Burasizuba bwa RDC kuva mu 2022, nyuma y’aho habaye amasezerano y’ubufatanye hagati y’Ubutegetsi bw’i Kinshasa n’Ubwa Gitega mu Burundi.
Ahanini aya masezerano yasinywe n’abakuru b’ibihugu byombi, perezida Felix Tshisekedi na Evariste Ndayishimiye, agamije kurwanya umutwe wa m23 n’uwa Twirwaneho.
Nyuma y’ay’amasezerano, abasirikare b’u Burundi bahise boherezwa muri Kivu y’Amajyepfo n’i Yaruguru. Usibye ko muri Kivu y’Amajyaruguru, m23 yazikubise inshuro zihungira i Uvira muri Kivu y’Epfo ni Bujumbura mu Burundi.
Ariko mu busanzwe ubwo ziriya ngabo zoherezwaga mu Burasizuba bw’iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, hari zoherejwe no mu misozi miremire y’i Mulenge, aho zajanwe mu Minembwe, Mikenke, Rurambo, i Ndondo ya Bijombo ndetse no mu Bibogobogo.
Izi ngabo na none zaje kwijandika mu bikorwa by’ubufatanye n’iza Congo n’imitwe irimo FDLR na Wazalendo byokwica abaturage no kubambura utwabo.
Byatumye haba imirwano hagati y’izi ngabo za Congo n’iz’u Burundi, aho byarangiye Twirwaneho izirukanye mu Minembwe na Mikenke.
Kuri ubu nk’uko amakuru agera kuri Minembwe Capital News avuga ko zisigariye mu duce twa Bijombo centre, Kuwumugethi, mu Mitamba na Murambya.
Ahandi ziri ni mu Cyohagati ahitwa kuri Nyamara, ndetse vuba aha hari izindi ziheruka koherezwa mu Bibogobogo, ni mu gihe no mu Rurambo naho hari izindi zihagize iminsi.
Izi ngabo zahungiye kuri Nyamara mu Cyohagati, nyuma y’aho zisakiranye na Twirwaneho izikubita umusubirizo mu Mikenke na Kamombo niko guhita zihungira aha kuri Nyamara.
Kurundi ruhande, Fardc yo iherereye mu Bijombo, Kuwumugethi, mu Mitamba, ikaba kandi iki genzura inzira imanuka iva mu Bijombo igana i Uvira. Iri kandi no mu Bibogobogo.
Hagataho, uyu mutwe wa Twirwaneho niwo ugenzura igice cya Mikenke, Kamombo na Minembwe, ndetse n’umuhanda uhuza Mikenke na Minembwe.
Kuba Twirwaneho igenzura igice cya Mikenke na Minembwe, ari nayo mijyi ibiri ikomeye i Mulenge, bikomeje kunezeza abaturage baturiye iyi misozi, kuko bafite icyizere ko n’aho ziriya ngabo zisigariye zizahahunga maze aka karere kabo kagasigaramo amahoro. Abaturiye imisozi miremire y’i Mulenge bashinja FARDC, FDLR, ingabo z’u Burundi na Wazalendo, kubica, kubasenyera no kubanyaga Inka zabo.