Uheruka Gutabwa muri Yombi Azira Kujana Abana b’Abanyamulenge muri Gumino Yatangaje Abo Bakorana
Ruhumuriza, uherutse gufatirwa mu bikorwa by’Igisirikare cy’u Burundi kubera gukekwaho uruhare mu gukangurira no kohereza abana b’Abanyamulenge mu mutwe wa Gumino, yatangiye gutanga amazina y’abandi bakorana iki gikorwa gifatwa nk’ubugizi bwa nabi bukorerwa abana no kubashora mu mitwe yitwaje intwaro.
Umutwe wa Gumino, uyobowe na Seba Muningantama Kiyana, umaze igihe uvugwaho gukorana n’ingabo za RDC, iz’u Burundi ndetse na FDLR mu bikorwa byo kurwanya Abanyamulenge ndetse n’umutwe wa Twirwaneho ubarwanirira. Ni muri urwo rwego Ruhumuriza akurikiranyweho uruhare mu bikorwa byo gushora abana mu ntambara, kimwe mu byaha bikomeye bihanishwa n’amategeko mpuzamahanga.
Amakuru Minembwe Capital News yabonye yemeza ko kugeza ubu abana umunani bamaze kwinjizwa muri Gumino bakuwe mu nkambi ya Nyenkanda mu Burundi nyuma yo gukangurirwa na Ruhumuriza. Abamaze kumenyekana barimo Monique, Ndanyuzwe, Rukiragateyi, Cyubahiro, Mutware, Patrick, Kadogo ndetse n’abandi babiri amazina yabo ataratangazwa.
Ababyeyi b’aba bana bakomeje gutabaza bagana Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (HCR), cyane cyane ishami rishinzwe kurengera abana. Nyuma yo gukusanya amakuru y’ukuri, inzego z’umutekano z’u Burundi zahise zemeza ko Ruhumuriza ari ku isonga ry’iki gikorwa, bituma atabwa muri yombi mu buryo bwihuse.
Amakuru y’iperereza Minembwe Capital News yabonye avuga ko akimara gufatwa, Ruhumuriza yatangiye gutanga amazina y’abandi bafatanyacyaha. Muri bo harimo: Gasita, Byishimo, Sebineza, Kibongi na Rufora, bose bakekwaho uruhare mu kureshya no kohereza abana mu bikorwa bya Gumino.
Nubwo bimeze bityo, bamwe mu mpunzi zo mu nkambi ya Nyenkanda bavuganye na Minembwe Capital News bemeza ko uru rwego rwo gushishikariza abana kwinjira muri Gumino rufite abandi bayobozi bakomeye bafatanya na Ruhumuriza. Bavuga ko Robert Byiringiro ari we uri ku isonga ry’ibi bikorwa, akabikora afatanyije bya hafi na Seba Muningantama Kiyana ndetse n’igisirikare cy’u Burundi.
Iby’aya makuru byatangiye kumenyekana ubwo abana batanu ba mbere bafatwaga ku gahato bakajyanwa mu modoka bivugwa ko ari iy’igisirikare cy’u Burundi. Abatangabuhamya babwiye Minembwe Capital News ko abo bana bahujwe n’Imbonerakure i Bujumbura, mbere yo koherezwa mu misozi y’i Ndondo ya Bijombo muri Kivu y’Amajyepfo, akarere kazwi kuba indiri ya Gumino n’igisirikare cy’u Burundi.
Minembwe Capital News iracyakomeza gukusanya amakuru ahuriweho n’impande zitandukanye mu rwego rwo kumenya ukuri ku by’iki kibazo, ndetse no gukurikirana icyo inzego zishinzwe kurengera abana n’impunzi ziteganya gukora kugira ngo ibi bikorwa bihagarare burundu.






