Uhuru yaganiriye na perezida Kagame kubyerekeye u Burasirazuba bwa RDC.
Uhuru Kenyatta wahoze ayobora Kenya akaba ari n’umwe mubahuza mu bibazo by’intambara ibera mu Burasizuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, yakiriwe i Kigali mu Rwanda, aho yakiriwe na perezida waho, Paul Kagame.
Uhuru ni umwe mu bahuza bashyizweho n’imiryango ya EAC, SADC mu kibazo cy’umutekano muke mu Burasizuba bwa Congo.
Ku wa gatanu tariki ya 11/07/2025, ni bwo Uhuru Kenyatta yakiriwe na perezida w’u Rwanda amwakirira muri Village Urugwiro.
Abayobozi bombi baganiriye ku bibazo by’intambara ibera muri RDC.
Ibi biganiro byabo, amakuru avuga ko byibanze ku muhate ukomeje kugaragazwa, kugira ngo amahoro arambye aboneke mu Burasizuba bwa Congo, no gukemura amakimbirane ari muri ako gace.
Ahanini ibibazo byo mu Burasirazuba bwa RDC byabaye ikibazo gikomeye nyuma y’aho umutwe wa M23 ufatiye intwaro ugatangiza urugamba, ukaba umaze kwigarurira ibice byo muri Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru.
Icyo kibazo ni cyo cyatumye hashyirwaho abahuza batandukanye mu rwego rwo gushakisha uko cyabonerwa umuti ngo intambara ihagarare, gusa na n’ubu ntibiragerwaho, icyakora ibiganiro birakomeje hagati y’impande zihanganye.
Kigali na Nairobi bisanzwe bifitanye umubano mwiza mu nzego zitandukanye. Uyu Uhuru Kenyatta wayoboye Kenya, ubwo yari akiri umukuru w’iki gihugu, yahaye u Rwanda ubutaka bungana na hegitali 4 mu gice cyahariwe inganda cya Naivasha.
Ubwo butaka bwakwifashishwa n’u Rwanda mu gihe cyo gutwara ibicuruzwa bivanywe ku cyambu cya Mombasa bigana i Kigali mu Rwanda.