• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Monday, January 19, 2026
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Uko Bujumbura Yahindutse Icyicaro Cy’ibihugu Bikomeye mu ntambara ya Congo

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
December 1, 2025
in Regional Politics
0
Uko Bujumbura Yahindutse Icyicaro Cy’ibihugu Bikomeye mu ntambara ya Congo
84
SHARES
2.1k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Uko Bujumbura Yahindutse Icyicaro Cy’ibihugu Bikomeye mu ntambara ya Congo

You might also like

Abasirikare b’u Burundi barenga 500 bari guhigwa bukware

Perezida Ndayishimiye Yizeje MONUSCO Kurinda U Rwanda, Ntiyashyigikira Gusenywa kwa FDLR

Uganda Yongeye Gufungura Internet Nyuma y’Itangazwa ry’Ibyavuye mu Matora ya Perezida

U Bubiligi buravugwaho ibikorwa bya gisirikare mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), bikabukorera binyuze mu Burundi nk’ihuriro rikomeye ry’ibikorwa bya gisirikare biri kwiyongera muri ako gace karangwamo imirwano ikaze. Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano avuga ko u Burundi bwemereye ku nshuro ya mbere mu mateka yabwo indege z’igisirikare cy’u Bubiligi gukoresha ikirere cyabwo no kugwa ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Bujumbura kugeza mu 2026.

Tariki ya 13/11/2/25 Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burundi yoherereje Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ibaruwa yemeza ko Ingabo z’u Burundi zemeye icyifuzo cy’u Bubiligi cyo gukoresha ikirere cy’igihugu igihe cy’umwaka wose. Ibi bikubiyemo gukoresha no gukorera ku Kibuga cy’Indege cya Bujumbura n’ahandi h’ibanze mu bikorwa bya gisirikare bigamije gufasha Leta ya Kinshasa mu ntambara imaze igihe mu burasirazuba bwa RDC.

Iki cyemezo gishimangira uburyo Bujumbura ikomeje kwifatanya na Perezida Félix Tshisekedi mu gukoresha igisubizo cya gisirikare mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro, harimo AFC/M23, ndetse kigatanga isura nshya ku ruhare rw’u Bubiligi mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

U Bubiligi bwashyize imbere ibikorwa by’intambara binyuze mu ndege za Airbus A400M zanditse CT-01 kugeza CT-08. Izi ndege zakoze ingendo nyinshi hagati y’Uburayi, u Burundi na RDC mu kwezi kwa cyenda, ukwa cumi n’ukwa cyumi numwe 2025.

Hagati ya 7–14 Ukwezi gushize, imwe muri izo ndege yatwaye ibikoresho by’intambara birimo misile, roketi n’amasasu iva i Bujumbura yerekeza ku bibuga by’indege bya Kindu (Maniema) na Bangoka (Kisangani).

Tariki ya 09/11/2025, Airbus A400M (CT-04) yageze i Kinshasa ivuye mu Bubiligi ihagarara i Zaragoza, ahakorerwa imyitozo ya NATO ndetse hakaba n’inganda zitunganya intwaro nka INSTALAZA S.A.

Tariki ya 3/10/2025, Atlas A400M (CT-07) yageze i Kinshasa itwaye intwaro, ikurikirwa n’indi (CT-05) yagezeyo tariki ya 12/09/2025.

Si Airbus A400M gusa. Mu kwezi kwa munani, indege Boeing 722 y’Ingabo z’u Bubiligi yageze i Bujumbura ikuramo ibikoresho by’intambara. Tariki ya 02/05/2025, drones 5 zo mu bwoko bwa CH-4 zakuwe i Kinshasa zoherezwa gukorera i Bujumbura.

Tariki ya 21/05/2025, Airbus A400M (CT-04) yaturutse i Lubumbashi igeza i Bujumbura abasirikare 11 b’Ababiligi mu ruzinduko rwafatwaga nk’urwo kunoza igenamigambi rya gisirikare ku cyicaro cya FDNB i Rohero. Nubwo bari bafite impapuro za ambasade, imiterere y’urugendo yerekana ko ari inshingano z’igisirikare.

Mu bihe bitandukanye mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka, indege z’igisirikare cy’u Bubiligi zakoze ingendo hagati ya Buruseli, Bujumbura na Kinshasa zitwaye intumwa za gisirikare n’ibikoresho.

Tariki ya 21/03/2025, Falcon 8X yageze i Bujumbura itwaye abakozi b’igisirikare cy’u Bubiligi.

Tariki ya 17/03/2025, izindi ndege z’u Bubiligi zageze i Kinshasa no muri Kindu zitwaye intwaro n’abasirikare bagera kuri 500 boherejwe gutera ingabo mu bitugu za FARDC.

Kuva AFC/M23 yigaruriye Goma na Bukavu, imijyi mikuru ya Kivu y’Amajyaruguru n’Amajyepfo, u Bubiligi bwahise bwongera ibikorwa bya gisirikare mu ntangiriro za 2025. Ibi bigaragaza ubushake bwo kongera ububasha bwabwo mu Karere k’Ibiyaga Bigari mu gihe RDC ihanganye n’umutekano muke.

Hari impungenge ko ibi bikorwa byateza umutekano muke kuko bigaragaza uruhare rw’iki gihugu mu ntambara ikomeje kwiyongera.

U Burundi bubaye ihuriro ry’ibikorwa bya gisirikare bishobora gutuma bujyamo imibanire mibi n’ibihugu bituranyi.

Ibi bikorwa byose byerekana ko u Bubiligi turi kubibona nk’uko inkuru ya The Great Lakes Eye ibivuga, bushaka kongera imbaraga mu karere binyuze mu bufatanye na Bujumbura. Ni ibintu bivugwaho cyane mu rwego mpuzamahanga kuko bishobora kugira ingaruka zikomeye ku mutekano w’Akarere k’Ibiyaga Bigari, mu gihe intambara muri RDC ikomeje gukura.

Nubwo ibikorwa bya gisirikare by’u Bubiligi byiyongera bigaragara nk’uburyo bwo gufasha RDC mu guhashya imitwe yitwaje intwaro, birongera kandi impungenge ku bibazo bya politiki, ubusugire bw’ibihugu no guhangana kw’ibihugu by’amahanga ku butaka bwa Congo.

Tags: BujumburaIntambaraRdcUbubiligi
Share34Tweet21Send
Bahanda Bruce

Bahanda Bruce

Recommended For You

Abasirikare b’u Burundi barenga 500 bari guhigwa bukware

by Bahanda Bruce
January 18, 2026
0
Abasirikare b’u Burundi barenga 500 bari guhigwa bukware

Abasirikare b’u Burundi barenga 500 bari guhigwa bukware Abasirikare b’Igihugu cy’u Burundi barenga 500 bari guhigwa bukware n’inzego z’umutekano, bashinjwa gutoroka inshingano za gisirikare nyuma yo gutsindwa ku...

Read moreDetails

Perezida Ndayishimiye Yizeje MONUSCO Kurinda U Rwanda, Ntiyashyigikira Gusenywa kwa FDLR

by Bahanda Bruce
January 18, 2026
0
Perezida Ndayishimiye Yizeje MONUSCO Kurinda U Rwanda, Ntiyashyigikira Gusenywa kwa FDLR

Perezida Ndayishimiye Yizeje MONUSCO Kurinda U Rwanda, Ntiyashyigikira Gusenywa kwa FDLR Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yatangaje ko ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika Iharanira...

Read moreDetails

Uganda Yongeye Gufungura Internet Nyuma y’Itangazwa ry’Ibyavuye mu Matora ya Perezida

by Bahanda Bruce
January 18, 2026
0
Uganda Yategetse Gufunga Internet mu Gihugu Hose Mbere y’Amatora

Uganda Yongeye Gufungura Internet Nyuma y’Itangazwa ry’Ibyavuye mu Matora ya Perezida Leta ya Uganda yongeye gufungura internet mu gihugu hose nyuma y’itangazwa ry’ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu, byemeje...

Read moreDetails

Uganda Yategetse Gufunga Internet mu Gihugu Hose Mbere y’Amatora

by Bahanda Bruce
January 13, 2026
0
Uganda Yategetse Gufunga Internet mu Gihugu Hose Mbere y’Amatora

Uganda Yategetse Gufunga Internet mu Gihugu Hose Mbere y’Amatora Leta ya Uganda yafashe icyemezo gikomeye cyo guhagarika internet mu gihugu hose mu gihe kitazwi. Iki cyemezo cyatangajwe n’Ikigo...

Read moreDetails

Bobi Wine Yatanze Gasopo yo Kwigaragambya mu gihe Amatora Yagaragaramo Ubujura

by Bahanda Bruce
January 13, 2026
0
Bobi Wine Yatanze Gasopo yo Kwigaragambya mu gihe Amatora Yagaragaramo Ubujura

Bobi Wine Yatanze Gasopo yo Kwigaragambya mu gihe Amatora Yagaragaramo Ubujura Umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda, Robert Kyagulanyi Ssentamu, uzwi cyane ku izina rya Bobi Wine, yatangaje...

Read moreDetails
Next Post
Mbayahaga Yikomye Umutwe urwana muri Kivu y’Amajyepfo, Avuga ko Ingabo z’u Burundi Zawutsinze

Mbayahaga Yikomye Umutwe urwana muri Kivu y’Amajyepfo, Avuga ko Ingabo z’u Burundi Zawutsinze

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kabila Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
  • Manage options
  • Manage services
  • Manage {vendor_count} vendors
  • Read more about these purposes
View preferences
  • {title}
  • {title}
  • {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?