Uko Bujumbura Yahindutse Icyicaro Cy’ibihugu Bikomeye mu ntambara ya Congo
U Bubiligi buravugwaho ibikorwa bya gisirikare mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), bikabukorera binyuze mu Burundi nk’ihuriro rikomeye ry’ibikorwa bya gisirikare biri kwiyongera muri ako gace karangwamo imirwano ikaze. Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano avuga ko u Burundi bwemereye ku nshuro ya mbere mu mateka yabwo indege z’igisirikare cy’u Bubiligi gukoresha ikirere cyabwo no kugwa ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Bujumbura kugeza mu 2026.
Tariki ya 13/11/2/25 Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burundi yoherereje Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ibaruwa yemeza ko Ingabo z’u Burundi zemeye icyifuzo cy’u Bubiligi cyo gukoresha ikirere cy’igihugu igihe cy’umwaka wose. Ibi bikubiyemo gukoresha no gukorera ku Kibuga cy’Indege cya Bujumbura n’ahandi h’ibanze mu bikorwa bya gisirikare bigamije gufasha Leta ya Kinshasa mu ntambara imaze igihe mu burasirazuba bwa RDC.
Iki cyemezo gishimangira uburyo Bujumbura ikomeje kwifatanya na Perezida Félix Tshisekedi mu gukoresha igisubizo cya gisirikare mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro, harimo AFC/M23, ndetse kigatanga isura nshya ku ruhare rw’u Bubiligi mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
U Bubiligi bwashyize imbere ibikorwa by’intambara binyuze mu ndege za Airbus A400M zanditse CT-01 kugeza CT-08. Izi ndege zakoze ingendo nyinshi hagati y’Uburayi, u Burundi na RDC mu kwezi kwa cyenda, ukwa cumi n’ukwa cyumi numwe 2025.
Hagati ya 7–14 Ukwezi gushize, imwe muri izo ndege yatwaye ibikoresho by’intambara birimo misile, roketi n’amasasu iva i Bujumbura yerekeza ku bibuga by’indege bya Kindu (Maniema) na Bangoka (Kisangani).
Tariki ya 09/11/2025, Airbus A400M (CT-04) yageze i Kinshasa ivuye mu Bubiligi ihagarara i Zaragoza, ahakorerwa imyitozo ya NATO ndetse hakaba n’inganda zitunganya intwaro nka INSTALAZA S.A.
Tariki ya 3/10/2025, Atlas A400M (CT-07) yageze i Kinshasa itwaye intwaro, ikurikirwa n’indi (CT-05) yagezeyo tariki ya 12/09/2025.
Si Airbus A400M gusa. Mu kwezi kwa munani, indege Boeing 722 y’Ingabo z’u Bubiligi yageze i Bujumbura ikuramo ibikoresho by’intambara. Tariki ya 02/05/2025, drones 5 zo mu bwoko bwa CH-4 zakuwe i Kinshasa zoherezwa gukorera i Bujumbura.
Tariki ya 21/05/2025, Airbus A400M (CT-04) yaturutse i Lubumbashi igeza i Bujumbura abasirikare 11 b’Ababiligi mu ruzinduko rwafatwaga nk’urwo kunoza igenamigambi rya gisirikare ku cyicaro cya FDNB i Rohero. Nubwo bari bafite impapuro za ambasade, imiterere y’urugendo yerekana ko ari inshingano z’igisirikare.
Mu bihe bitandukanye mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka, indege z’igisirikare cy’u Bubiligi zakoze ingendo hagati ya Buruseli, Bujumbura na Kinshasa zitwaye intumwa za gisirikare n’ibikoresho.
Tariki ya 21/03/2025, Falcon 8X yageze i Bujumbura itwaye abakozi b’igisirikare cy’u Bubiligi.
Tariki ya 17/03/2025, izindi ndege z’u Bubiligi zageze i Kinshasa no muri Kindu zitwaye intwaro n’abasirikare bagera kuri 500 boherejwe gutera ingabo mu bitugu za FARDC.
Kuva AFC/M23 yigaruriye Goma na Bukavu, imijyi mikuru ya Kivu y’Amajyaruguru n’Amajyepfo, u Bubiligi bwahise bwongera ibikorwa bya gisirikare mu ntangiriro za 2025. Ibi bigaragaza ubushake bwo kongera ububasha bwabwo mu Karere k’Ibiyaga Bigari mu gihe RDC ihanganye n’umutekano muke.
Hari impungenge ko ibi bikorwa byateza umutekano muke kuko bigaragaza uruhare rw’iki gihugu mu ntambara ikomeje kwiyongera.
U Burundi bubaye ihuriro ry’ibikorwa bya gisirikare bishobora gutuma bujyamo imibanire mibi n’ibihugu bituranyi.
Ibi bikorwa byose byerekana ko u Bubiligi turi kubibona nk’uko inkuru ya The Great Lakes Eye ibivuga, bushaka kongera imbaraga mu karere binyuze mu bufatanye na Bujumbura. Ni ibintu bivugwaho cyane mu rwego mpuzamahanga kuko bishobora kugira ingaruka zikomeye ku mutekano w’Akarere k’Ibiyaga Bigari, mu gihe intambara muri RDC ikomeje gukura.
Nubwo ibikorwa bya gisirikare by’u Bubiligi byiyongera bigaragara nk’uburyo bwo gufasha RDC mu guhashya imitwe yitwaje intwaro, birongera kandi impungenge ku bibazo bya politiki, ubusugire bw’ibihugu no guhangana kw’ibihugu by’amahanga ku butaka bwa Congo.






